27 Nyakanga 2015- Jimmy Mulisa wari washyizwe mu ikipe y’igihugu nk’umutoza wa kabiri wungirije mu minsi ishize yakuwe ku rutonde rw’abajyana n’ikipe mbere gato y’uko yerekeza muri Africa yepfo. Binyuze ku rubuga rwayo, FERWAFA mu cyumweru gishize yari yatangaje ko Jimmy Mulisa yongewe muri Staff Technique y’ikipe y’igihugu Amavubi nk’umutoza wungirije, gusa yaje kuvanwa muri […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere ubwo hatangizwaga imyitozo y’ikipe ya Police FC bitegura shampiyona itaha umuyobozi wa Polisi y’igihugu IGP Emmanuel Gasana yavuze ko Police FC yarekuye abakinnyi 12 ikazana 14 bashya. Ikipe y’igipolisi cy’u Rwanda uyu munsi nibwo yatangiye imyitozo ku mugaragaro mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’umwaka utaha, ihita inatangaza abakinnyi bashya yaguze miliyoni […]Irambuye
*Mkorogo ikorwa mu ruvange rw’amavuta akarishye mu gutukuza uruhu *Ngo hari n’abakoresha ‘produit’ ya Revlon idefiriza imisatsi mukuyavanga *Mkorogo ikunzwe cyane n’abakobwa bashaka guhinduka inzobe itamuye *Ngo bayakundira ko yo ahindura uruhu rwose ntasige ikimenyetso cy’uko wasaga mbere *Abayikoresha ubu ngo nta ngaruka barabona *RSB ivuga ko yahagurukiye kurwanya abakora Mkorogo ariko ngo biragoye kuko […]Irambuye
Mu nama yahuje abagize inama y’igihugu y’urubyiruko mu mirenge 12 n’abo ku rwego rw’akarere, Kabasindi Tharcie, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu karere ka Muhanga, yatangaje ko urubyiruko rurenga 60% muri aka karere, abagera ku gihumbi ari bo bipimishije agakoko gatera SIDA. Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibijyanye n’imihigo urubyiruko rwahize mu mwaka wa 2014-0215, ndetse n’imbogamizi […]Irambuye
Umugore w’i Melbourne muri Austraria; umugore w’imyaka 40 kuri uyu wa mbere yahanishijwe n’urukiko rwa Victorian County Court kumara imyaka nibura itatu kuzamura afunze nyuma yo guhamwa no gusambanya no kubyarana n’umwana w’umuhungu w’imyaka 12 gusa. Uyu mwana ariko ngo ubundi yikundaniraga n’umukobwa w’uyu mugore ariko birangira ateye inda nyina. Uyu mugore asanzwe afite abana batatu barimo n’uyu aka gasore […]Irambuye
Mu kiganiro Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, cyahaye abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize cyabereye muri Hotel Umubano, umwe mu bayobozi bacyo yemeje ko amwe mu mafaranga miliyoni 500$ bemerewe n’Ikigo Howard -Buffet Foundation azakoreshwa mu kugura ibyuma bibika imirasire y’izuba izahindurwamo amashanyarazi akoreshwa n’imashini zuhira imyaka hagamijwe kweza byinshi kandi ku buso buto. Uku […]Irambuye
Mugisha Gissa Benjamin niyo mazina ye. Yamenyekanye muri muzika ku izina rya The Ben. Yasabye abantu biyitirira amazina ye kuri facebook ko bakwiye kubireka kubera ko batera urujijo ku bafana be. Abinyujije ku rubuga rwe rwa facebook mu magambo yuzuye akababaro aterwa n’abiyitirira amazina ye kuri facebook bigatuma abafana be baganira nabo bazi ko ariwe […]Irambuye
Sandra Teta amajoro atanu ashize ayamaze afungiye kuri station ya Police ya Muhima, mu kanya gashize ku gasusuruko ko kuri uyu wa mbere nibwo arekuwe nyuma y’ubwumvikane bwe n’umucuruzi wamuregaga kumuha sheki itazigamiye. Sandra Teta wamenyakanye cyane mu marushanwa ya Miss Rwanda 2012 ndetse no muri Miss SFB (CEB ubu) aho yabaye igisonga cya mbere, […]Irambuye
Mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria mu mujyi wa Damatura kuri iki cyumweru umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yiturikirijeho igisasu ubwo yari mu kivunge cy’abantu bari mu isoko ryitwa Sunday Market, abagera kuri 20 bahasiga ubuzima abandi bagera kuri 50 barakomereka. Nubwo nta muntu urigamba ubwo bugizi bwa nabi ngo bimenyerewe ko ibikorwa nk’ibi nta wundi […]Irambuye
Itsinda ry’abahanzi bo muri Kenya rimaze kwamamara cyane mu Karere ndetse no muri Afurika rizwi nka Souti Sol, ryatanze amadolari 1000 $ ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi. Abasore gabera kuri bane barimo, Polycarp Otieno, Willis Chimano, Delvin Mudigi na Bien-Aimé Baraza nibo bagize iryo tsinda. Nyuma yo gusura urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, […]Irambuye