Month: <span>July 2015</span>

Mugesera yasabiwe gufungwa burundu n’ubushinjacyaha

*Kuba yarakoresheje nabi umwanya n’ububasha yari afite ku bantu yabwiraga; *Kuba ibyaha (ijambo ryo ku Kabaya) aregwa byaragize ingaruka mbi harimo iyicwa ry’Abatutsi; *Kuba yaragaragaje imyitwarire mibi mu rubanza, izo ni zo ngingo ubushinjacyaha bwahereyeho busaba ‘BURUNDU’ Dr Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu mu Rwanda, yasabiwe igihano cyo gufungwa burundi muri gereza […]Irambuye

Kenya: Abagabo 2 basezeranye kubana, mbere y’uko Obama ahagera

Habura amasaha macye ngo Perezida Obama agera muri Kenya kuri uyu wa gatanu, kuwa 22 Nyakanga 2015 mu mujyi wa Nairobi abagabo babiri b’abatinganyi basezeranye kubana akaramata mu bukwe bakoze ariko ngo banishimira ko Obama aje gusura Kenya kandi ashyigikiye bene iyi mibano. Uruzinduko rwa Obama muri Kenya rwari rwateje rwaserera mu gihe ngo yari […]Irambuye

U Rwanda na DRC baraganira ku koroshya ubucuruzi

I Kigali kuri uyu wa kane tariki 23 Nyakanga, intuma za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’iz’u Rwanda batangiye ibiganiro bigamije gukuraho inziztizi abacuruzi bato n’abaciritse bahuranazo mu buhahirane bw’ibihugu byombi. Iyi nama ngo iri muri gahunda y’Umuryango w’Ubucuruzi COMESA, u Rwanda na Congo Kinshasa bibereye abanyamuryango ikaba igamije gufasha ibihugu gusuzuma inzitizi abaturage bakora […]Irambuye

Miss Sandra Teta yatawe muri yombi

Sandra Teta wamenyakanye cyane mu marushanwa ya Miss Rwanda 2012 ndetse no muri Miss SFB (CEB ubu) aho yabaye igisonga cya mbere, amakuru agera k’Umuseke aremeza ko yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu azira gutanga sheki itazigamiye. Sandra Teta ni umukobwa wikorera mu bijyanye cyane cyane n’imyidagaduro, […]Irambuye

Gereza ya Guantanamo ubu noneho yaba igiye gufungwa

Ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika byatangaje ko byamaze gukora gahunda yo gufunga gereza ya Guantanamo Bay iharereye muri Cuba. Perezida Barack Obama yavuze ko azafunga iyo gereza akigera ku buyobozi ariko kubishyira mu bikorwa birananirana. Kuri uyu wa gatatu White House yatangaje ko igisigaye ari ukwemenzwa n’Inteko y’Amerika naho indi myiteguro ngo […]Irambuye

Umukino wa Nigeria n’u Rwanda ntukibaye

Ikipe y’igihugu ya Nigeria y’abatarengeje imyaka 23 yandikiye FERWAFA ibamenyesha ko itakije gukina umukino wa gicuti n’Amavubi wari uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu nk’uko bitangazwa na ‘team manager’ w’ikipe y’igihugu Bonnie Mugabe. Uyu mukino wari uwo ikipe ya Nigeria, iri guhatanira kujya mu mikino Olempike itaha, yasabye u Rwanda ngo yitegure umukino wo kwishyura […]Irambuye

Obama ntazajya Kogelo nubwo umupfumu yabiraguye

Nubwo umupfumu John  Dimo uzwi cyane muri Kenya aherutse kuragura ko inzuzi zeze, ko byanze bikunze Perezida Obama azasura benewabo aho batuye Kagelo, umujyanama wa Obama mu by’umutakano Suzane Rice yavuze ko Obama atazajya Kagelo ahubwo azabonanira na benewabo Nairobi aho bazamusanga bakaganira. Mu kiganiro Rice yahaye abanyamakuru yavuze ko kuba Obama atazajya Kagelo bizaterwa […]Irambuye

Abamotari baparitse moto bubakira inzu abana 2 b’impfubyi zirera

Koperative y’Abamotari yitwa ‘Mba Hafi’ kuri uyu wa gatatu bigomwe amasaha menshi badashaka ifaranga baparika moto zabo bazamuka ibikwa bubakira inzu abana babiri b’impfubyi zirera batuye mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge.  Nibwo bwa mbere iyi koperative iharanira inyungu ikoze igikorwa nk’iki. Imibereho yabo isanzwe ari iyo gushakisha imibereho mu buryo buciriritse, igikorwa […]Irambuye

Abanyarwanda bagabanyijemo gatatu ku ngingo ya 101

Mu minsi yashize nabonye hari abandikiye Umuseke ibitekerezo byabo ku ivugurura ry’Itegeko Nshinga rigiye kubaho mu Rwanda kuko Abadepite bemeje ishingiro ry’ubusabe bw’abaturage. Njye nitwa Victor Kalisa Ndayambaje ndikorera, mba muri kimwe mu bihugu byo mu majyepfo ya Africa, amakuru y’ibibera iwacu nyakurikirana kenshi cyane, ndetse mpagera rimwe cyangwa kabiri buri mwaka gusura imiryango, ngatembera […]Irambuye

Kenya: Inzira y’ikirere izafungwa kubera uruzinduko rwa Obama

Mu gihugu cya Kenya mu gihe bari kwitegura urugendo rwa Perezida Obama ruzaba kuri uyu wa gatanu, mbere y’uko indege ye ihagera ikirere kizabanza gufungwa iminota 50,  no ku cyumweru kizafungwe indi 40 aho kuba iminsi itatu nk’uko byari byatangajwe mbere. Ubuyobozi bushinzwe ibibuga by’indege muri Kenya bwatangaje ko kuwa gatanu ikirere cya Kenya kizafungwa igihe […]Irambuye

en_USEnglish