Burera: Yatemaguye ‘umujura’ agamije kwica, amategeko amugira umwere
Amategeko yagize umwere umugabo Bonaventure Ngirabakunzi watemaguye agamije kwica umusore Irimaso w’imyaka 19 amukekaho ubujura. Uyu musore watemaguwe ingingo zose muri Mutarama 2015 ubu ntabasha no guhagarara, ise avuga ko ababajweno kuba ubuyobozi bwaramubujije gukurikirana ikibazo cy’umwana we, Urukiko rwagize umwere uwatemaguye uyu musore kuko ngo yitabaraga.
Impande zombi uzumva yumva zifite ishingiro mu byo zivuga, nubwo bwose Urukiko rwa Gahunga rwategetse ko Ngirabakunzi adakurikiranwa kuko yatemye umuntu yitabara. Gusa Police y’u Rwnada ihamagarira kenshi abaturage kwirinda kwihanira igihe cyose bafashe ukekwaho icyaha.
Mu ijoro ryo kuwa 14 Mutarama 2015 Irimaso yatemaguwe na Ngirabakunzi wari umufashe ngo amukekaho kuza kwiba umurima w’ibinyomoro. Uyu musore ngo Ngirabakunzi yamutaye aho mu murima aziko yapfuye, gusa ntiyashizemo umwuka.
Irimaso avuga ko yari kumwe n’abandi basore bavuye hakurya muri Uganda kugura ibicuruzwa bimwe na bimwe binjizaga rwihishwa baciye amayira ya ‘panya’.
Avuga ko bageze aha kwa Ngirabakunzi bagenda maze we ngo yikanga ko ari abajura baje kumwiba ibinyomoro, maze abirutseho barahunga gusa ku bw’amahirwe macye ashyikira Irimaso aramutemagura.
Irimaso yicaye ku ntebe abanza kwicazwaho ndetse yayivaho agahagurutswa, ati “Nawe urabibona yantemye mu mutwe ku ijosi, antema amaguru, antema amaboko antema mu mbavu. Anta aho aziko napfuye. Ubu urabona yaritabaraga? Ese ko yari yamfashe nk’umujura kuko atatabaje ngo banshyire Polisi ahubwo agatemagura?.”
Cassien Habaguhoora se w’uyu musore w’imyaka 19 watemaguwe yavuze ko yahamagawe ko umwana we bamufashe nk’umujura ariko ngo ahageze ari kumwe na Police n’ingabo basanga ahubwo umwana asa n’uwashizemo umwuka twese turumirwa.
Habaguhora ati “Ikibabaje ni uko uwamutemaguye Urukiko rwa Gahunga rwamugize umwere ngo yaritabaraga. Umuntu yatemagura undi gutya akagenda aziko amwishe ubundi bakamugira umwere koko?”
Habaguhora avuga ko ikindi kimubabaje ari uko Umurenge wa Kagogo wandikiye Akarere umenyesha ko uyu se w’umwana adafite uburenganzira bwo gukurikirana ikibazo cy’umwana, ubu akaba yarabujijwe gukomeza.
Ati “Akarere n’Umurenge bose bambwiye ko nta burenganzira mfite bwo gukomeza gukurikirana iki kibazo kandi nawe urabibona uko umwana adashoboye no kwihagurutsa nkaswe kujya kujurira.”
Theogene Twiringiyimana Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo ahamya ko Irimaso yatemaguwe agiye kwiba ibinyomoro ndetse ngo iperereza ryerekanye ko nawe yari yitwaje inkota bityo uwamutemye yitabaraga. Kandi ngo uyu musore asanzwe azwiho ubujura n’ubugome nk’uko Twiringiyimana abivuga.
Twiringiyimana ati “Icyatumye dusaba uriya mubyeyi gutegereza ko umuhungu we akira ni uko we yabivugaga nk’uwabyumvise gusa. Urukiko kandi rwemeje ko kwari ukwitabara bityo uwamutemye agirwa umwere.”
Uyu muyobozi avuga ko icyo bashobora gufasha Irimaso ari ukumufasha nk’abandi baturage bafite ubumuga kuko ngo abona atigeze arengana ngo kuko basanzwe bazi ko ari umujura.
Irimaso yatemwe ingingo hafi ya zose, n’ubwo asa n’umaze gukira ntashobora kugenda yewe no guhagarara. Uwamutemye byo kumwica we yagizwe umwere kuko ngo yitabaraga.
Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW
37 Comments
uyu mwana yarazutse kabisa.aracyafite ibirenge!!!abaganga barasanasana kabisa.njye naramubonye ibirenge bitariho bamupfuka ndavuga nti bazabica ariko nshimishijwe byibuze no kumubona afite ibirenge.uriya mugabo ntabwo yitabaraga.ese yari yatewe?ni iki kibitubwira.ubu rero nitujya dufata umugizi wa nabi cg se uwo tubeshyera dushaka kumwikiza tujye tumutemagura?SVP.KURIYA SI UGUTEMA NI UGUTEMAGURA.NGO NTA KWIHANIRA DA!!!!
Nkuko ngayo……
mwiriwe neza!
murabona rero ko ubutegetsi bw’isi bwuzuye urugomo.
niba abategetsi babonako uwatemaguye uriya muhungu yitabaraga, buriya nta bunyamaswa we bamubonana? gutemagura umuntu kuriya, rwose yari afite intego yo kwica.
biriya ni iyica rubozo, kandi abategetsi barabishyigikiye.
Nonese abajura bicwe, ibinyomoro se biguranywa ubuzima.
ni ukuri uriya mwana yararenganye
uriya mugabo watemaguye uriya musore nibamufunge iriya si regitume defence ahubwo numwicanyi ubushinjacyaha nibutajurira se wumwana watemaguwe amutjuririre kurukiko rwisumbuyeho.ntawihanira birabujijwe mumategeko you Rwanda null Ne peut se rendre LA justice in soi meme
mu RUHANGO muli uku kwezi ,umugabo yafashwe ari kwiba igitoke mu mulima arakubitwa arapfa/ahitwa ku NTENYO naho umugore bamufatanye ihene yibye arakubitwa arapfa n’abana yasize bato ndabazi/igitera ibi byose nuko iyo ushyiriye polisi umujura baramurekura ahubwo akagutegera mu nzira ngo akwihimureho. hali uduce tumwe na tumwe utakinisha kwiba,niyo wakwiba inkoko urayifatanwa ugahita ukubitwa ugapfa/IBISAMBO MURABURIWE MURYE MULI MENGE KUKO AKO KAZI MWAHISEMO NI INDYA NKURYE++++/
Umuntu wese afite uburenganzira bwo kwitabara.cyakora ntibyumvikana na gato ukuntu umugabo watemye uyu musore yagizwe umwere.
Reka twemere koko ko yari agiye kwiba ibinyomoro yitwaje niyo nkota
Kuba uyu musore watemaguwe yarirutse noneho uriya akamwirukaho byonyine byerekana ko atitabaraga.
Uyu mugabo yashoboye kumvisha ate abacamanza ko yitabaraga kandi undi yarirukaga amuhunga!ntibyumvikana ukuntu abacamanza bemeye ko Umuntu yatema undi incuro zingana kuriya muburyo bwo kwitabara
Akimara kumutema amaboko cga amaguru uriya musore ntiyari agishoboye kumurwanya!
Uyu muyobozi wumudugudu nawe avanga ibintu ngo bazi ko yari asanzwe ari umujura! Niba aribyo koko kuki batamushyikirije inzego za polisi
Umuntu ushobora gutema umuntu incuro irenze imwe aba ari umugome! Kuko biba byarenze uburakari. Nibamureka azatema nabandi!
Umva ncuti iyo turebye amategeko regimte defence ntivuga kwitabara gusa ahubwo bisobanuye mubyiciro bitatu: 1. harimo kwitabara ubwawe, 2. Gutabara undi mugihe ari mukaga, 3. Kurengera umutungo ( Self defence of property) so ntimukagendere kuri sentiments ngo mwirengagize ko hari namategeko agena ibyo byose, niba atari yagiye kwiba yirukanswaga niki so barebe ibintu byinshi kugirango bemeze ko ari legitimate self defence.
sha ntago muzi abajura, nanjye mutanze namurangiza, abajura nta mpuhwe bagira, ibyo mwe muvuga ubwo nt6ago murahemukirwa nabajura. iyo bafashwe bavuga ko barengana, uzajye no muri gereza bose bazakubwira ko baba beshyera. nukumukosora ku buryo atazabyongera. njye ndabishyigikiye kuko abajura abarampemukiye
Ruskwa nakarengane. Ubwo uyu nyine azize amaherere. ngo bari basanzwe bazi ko arumujura? Kuki batamufashe kare kose? Nibyabindi byinsina ngufi. Ati ntaburenganzira afite bwo gukomeza urubanza ? Byanditse he ? Ubu nubunyamaskwa, ntago byagakwiye kuba mugihugu cyitwa ko kirigutera imbere mubutabera. Nabandi azabikanga nijoro abateme, nubundi ndabona atarubwambere abikoze. Mana tabara abantu bawe ubahe nubutabera. Birababaje.
yego cyriaque we ndagushyigikiye! ibyo bisambo bizajye kubaza uko bigenda muri Uganda! Ho bacana umuriro bakagutwika tuu!!
Oya weeeee nimusigeho yitabaraga c yamusanze munzu? ohooo my godness!!!ahubwo ce washatse ukuntu twasura uriya mwana koko?nkabantu bagifite ubumuntu phone 0728873907.
Umva mbabwire, birenze ukwemera. ikinyomoro kigura angahe ngo turebe agaciro kacyo n’agaciro k’urugingo rw’umuntu? Biragaragara ko uyu mugabo asanzwe azi gukaraga umuhoro. Wa mugabo we, uri interahamwe kandi nawe uzapfa. Ubwose ari umuhungu wawe bagize gutyo wabyishimira? Ahubwo uwo muyobozi bamumenye ntabwo akwiriye kuyobora abanyarwanda, kuko nta buyobozi ukwiriye. Ndagira inama uyu musaza papa w’umwana kuzajya aho MUZEHE yagiye gusura abanyarwanda akahatanga ikibazo cye akarenganurwa, dore ko ngo ibibazo bizakemuka ari uko MUZEHE yihagurukiye. Mumenye ko ISI IDASAKAYE NAMWE MWANYAGIRWA. Ndumiwe kokoooooo!
Turi mu minsi yanyuma pe!
sinshyigikiye gutemagura umuntu gutya ark abajura bareke kwiba kbs, kwiba nabyo ubwabyo ni ubunyamaswa
Nicyo cyabashobora. na se umubyara nawe ndabona ntasoni afite ? ejo bafashe umunyoni bamuzana kumurenge yikoreye igitoki wa mubaza agasubiza ” ngo nibye ra !”
ubwo atapfuye azabera abandi urugero.
Ayiwe! MBega ubugome. Wagirango nitungo yabagaga.nakurikiranwe
ahubwo bamuhanye gacye iyo bamunogonora!! uzi imvune iba muguhinga hanyuma inyana yimbwa ikaza gusarura ibyo Itigeze avurikira!! umwana wimyaka 19 udashaka gukora ngo azatungwa nibivuye mucyuya cyabandi!! ahubwo uwo mugabo wamukosoye uwamunyereka ngo muhe agacupa!!
-Iyi nkuru yonyine ugitangira kuyisoma wumvako ihengamiye uruhande rumwe: “ngo yaritabaraga kandi kwihanira ntibyewe mumategeko!”” Kwitabara ninyuranye no kwihanira.
-Ngo yari avuye kugura Folode hamwe na bagenzi be bariruka aba ariwe ufatwa!? Niba urukiko rwarabuze iyo forode nabagenzi be babyemeza rukababura ntibihita bimuhamya icyaha cyu ubujuru!?
-Ngo bamutemye yiruka!? Abanyamakuru mwabibwiwe ni iki ko amutema bari babiri nyuma urukiko ubugenza cyaha nu ubushinja cyaha bukaba bwarakusanyije ibimesto ntibugaragaze ko yahungaga!?
– Mugiturage ntabwo ari nko mumugi! Abantu baba baziranye, uwu umujura baba bamuzi uwitonda baba bamuzi umunyarugomo baba bamuzi… kuburyo gukusanya ibimenyesto byoroha!
– Niba uwo musore yari yitwaje intwaro(inkota) mutekereza ko iyonkota yariyo gusarura ibinyomoro cg yari iyo kwica uwo yibye!? Ntabwo muraterwa agahinda nu umuntu wishwe na abajura mu ijoro bamuziza Telephone cg se udufaranga tutanafatika!?
Iyo bikorewe umuntu wawe, ugatekereza ukuntu buri gitondo umuntu abyuka afata isuka, ikaramu ingorofani …. akirirwa avunika sasita ntanarye ngo arebe ko hari icyo yageraho, undi nawe akirirwa yiryamiye cg yimywera ijoro ryagwa akegura inkota cg indi ntwaro yose nga agiye gusarura aho atabibye adasize nubuzima bwu uwabiruhiye., ibi iyo bibaye kuwawe nibwo wumva ukuntu ufashe umujura wamugenza!!
Ndababaye kuba atarakishe ahubwo. Igisambo n’icyo gupfa.
Igihano cyo kwicwa cyavanywe mu mategeko yo mu Rwanda. Kandi kwiba ibinyomoro kabone n’iyo yaba ari umurima wose ntabwo umuntu wamifiriza kwicwa. Ubwo se ko hari udukoko twitwa INZIGE ngo hari aho zitera mu mirima zikarya imyaka yose none se izo nzige ko zigurukira zikigendera nkanzwe umuntu wishwe n’inzara uje gushaka ikinyomoro cyo kurya ngo ahembuke. Ese ntabwo wakimuhera ubuntu? Ntabwo nshyigijkiye ubujura cyangwa ubugizi bwa nabi ubwaribwo bwose ariko tujye dutekereza kimuntu.
mungu we uyu mwana arambabaje mbega ubugome bukabije?umuntu uva amaraso koko agakora ibibintu azi ukuntu umubiri uryana,ndunva harimo kwirengagiza gukomeye natabarwe
Yewe ngo umukobwa abumwe agatukisha bose,nk,aba bacamanza mubyukuri bakora akazi bigiye?!ese bize kurenganura cg kurenganya,umuntu uzi ikintu uko gikwiye gukorwa akagikora bitandukanye bamwita igicucu,uretse ko yenda nabo wasanga ar,abicanyi nk,uriya mugenzi wabo,bakaba barashatse kurengera uwo basangiye umwuga.
ngo ubutabera da!ahaaaa!ngaho nzaba mbarirwa
birambambaje cyane, ise wuriya mwana nawe natyaze umupanga nawe azagicunge agicoce,maze nagera ku muyobozi azasobanure koyihooye.
iyo igaragaza ruswa mu mayobozi + akarendane.
Jyewe ikibazo mfite ni ukumenya ukuntu uriya mwana yagizwe kuriya ntatake ngo abaturanyi bamutabare.
yewe uyumugabo ni umwicanyi ruharwa ahubwo muzakurikirane ibye, nawe muhuriye munzira yakwica kuko mumutima we no mubwonko bwe ni ukwica birimo gusa.
Kagame ko yakuyeho igihano cyo gupfa, abishe abantu bagataha none ngo ikinyomoro ahubwo musenge kuko uyu si umuntu ni inyamanswa ubwose umwana wimyaka 19 iyo umuboha akamushyira ubutegetsi. uti uri umwicanyi ruharwa nako karere kamugira umwere bazabakurikirane. gusa muzakigeze ikikibazo kuri twita ya perezida agikemure niyemeza itegeko ryokwica urubozo ubwo muzabyemere
Ikinyomoro se yahinze, qui vole un oeuf vole un boeuf!!!!! Ubujura ni bubi
HUM
Ndabona hari abagiteta, nashoye 2,000,000fwr mubworozi bw’amatungo. Ijoro rimwe abajura baranteye barayiba asigaye barayangiza(barayatemagura) basiga bakomerekeje umuzamu bikomeye, iyo ufatiye igisambo mucyuho mwibukeko nutakinesha cyo ntikikubabarira, ko bafite amaboko bagiye bakora, niba bafashwe nibihanganire ingaruka.
Mbere yo gutanga igitekerezo, ujye usesengura neza ubuzima abantu babayemo. Amategeko ntagomba kurengera abagome gusa ngo abakorewe ikosa babutahe. Uzavunika ushaka ikigutunga wowe n, abana bawe noneho umuntu w’ inzererezi aze agambiriye ku kwica ngo akigutware abana bawe bazicirwe n’ inzara ku gasozi, numutanga ukamushyira aho yashakaga kugushyira abantu basakuze ngo yakoze amakosa.Ubwo se uwo mugabo yagiye kurarira ibinyomoro bye nijoro batarabimaze?
Kugeza uyu munsi ikosa turishyira kuri Polisi ,igisambo gihabwa agaciro kurusha uwavunitse ashaka ikimutunga, kuko nta gisambo na kimwe gifungwa ibyumweru bibiri, cyagaruka kikagukorera ibibi biruta kukwiba.
Niba polisi ikunda abaturage bagambiriye guteza igihugu imbere, nifatire ibisambo ingamba, ufashwe wese afungwe nk’ imyaka mike byibura itanu ,akore igihano nsimbura gifungo gifitiye igihugu akamaro, muzarebe ko bitazagabanuka. Ndatanga urugero, mu Karere ka Musanze, aho bita muri goropoma, ibisambo byahategeraga abagore bikabambura no kubafata ku ngufu, aho ingabo na polisi babihagurukiye, nta gisambo kikiharangwa.
Ibisambo nibimenye ko bimaze kurembya abantu, ntagisambo kijya kwiba kitagambiriye guhitana ubuzima bw’ uwagifata cyangwa uwagitanga ho amakuru, niyo mpamvu nibitareba neza bizashirira mu cyuho nk’ ifuko yafashwe n’ umutego.
Wowe uvuga ko ibisambo birengana , nuko utahura nabyo, umunsi bizagufatira umugore, cyangwa bikakwibira umugabo agataha amarira amuzenga mumaso kandi kuva mwabana utarigeze ubona arira, nibwo uzamenya ububi bw’ abajura.
Ntibakwiye kwicwa, ariko nabo ntibakwiye kwicisha inzara uwateguye umushinga we agambiriye gukemura utubazo ahura natwo , nko gutangira umuryango we mutuelle, kurihira abana amashuri, kugura akambaro nk’ abandi, dore ko igisambo cyo cyiba kikajyana mu kabari gusa . Erega nubundi ibisambo birazwi, birarye biri menge, abahinzi bafashe ingamba, nugirango ndabeshya uzajye mu gishanga cy’ akanyaru, urebe uko barinda inyoni ngo zitona umuceri, nonese iyo bateye ibuye inyoni igapfa ORTOPEN irarega?
Ntabwo abantu bazarinda inyoni zitazi ubwenge, ngo bareke abazi ubwenge bonone iby’ abandi, bagezeho bibagoye kandi biyushye akuya.
Abanyamategeko nibahuze amategeko arengera umuhinzi n’ arengera igisambo, kuko ntamutekano ntabuzima, arinayo mpamvu ushaka kumbuza ubuzima nakwitabara.
Bagiye bakora bakareka kurya ibyo batavunikiye.Uyu mugabo buriya bari baramujujubije.
Ibi ni sawa ahubwo mubinye namugurira kamwe.
ariko sha! ubu n’ubugome kabisa!! gutemagura gutya ntabwo ari ukwitabara pe!!!
ibi ngibi birarenze uyu uvuga ngo nubusanzwe yari umujura , niba yaramufashe yiba se kuki atamushikirije inzego z’ubutabera ko tuzifite… please muge mushyira mu gaciro pe ubu n’ubunyamaswa burenze!!! SHAME ON YOU abagize umwere uyu wamutemaguye!!!
Ingingo ya 105: Kwitabara
Umuntu afatwa ko yitabara igihe:
1° yirukana nijoro uwinjiye ahantu hatuwe aciye urugi, yakoresheje ingufu cyangwa uburiganya;
2° ahanganye n‟abajura cyangwa abandi bagizi ba nabi.
Ingingo ya 106: Ukutaryozwa icyaha ku muntu witabara cyangwa utabara undi
Umuntu asagariwe ubwe cyangwa hasagariwe undi muntu, akitabara cyangwa akamutabara ntabiryozwa, uretse iyo uburyo bwakoreshejwe mu kwitabara cyangwa mu gutabara undi busumbye kure uburemere bw‟amakuba.
Uriya n’umujura ni ruharwa urumva n’ubuyobozi bw’ibanze buramuzi ahubwo uriya mugabo iyo atitabara umujura aba yamwijunye ubwo yari yitwaje inkota abajura murarye muri menge .
Najye baranzengereje banyiba bamaze kunyiba ibitoki 36 ubwose urumva badakabije.
noneho nugushyiraho cotribution yibisambo
noneho nugushyiraho cotribution yibisambo
Ntimukitabare mwica umuntu bigeze ahongaho
Comments are closed.