Digiqole ad

Nicyo kirwa gito cyane kandi gituwe na benshi ku Isi

 Nicyo kirwa gito cyane kandi gituwe na benshi ku Isi

Batuye kuri Kilometero kare imwe y’ubuso ariko ngo barabyara cyane

Ikirwa kitwa Santa Cruz del Islote  muri Caribbean gifite ubuso bwa Kilometero kare imwe ariko gituwe n’abaturage 1,200. Abatuye iki kirwa baruta inshuro enye abatuye agace ka Manhattan muri New York, USA.

Batuye kuri Kilometero kare imwe y'ubuso ariko ngo barabyara cyane
Batuye kuri Kilometero kare imwe y’ubuso ariko ngo barabyara cyane

Muri iki kirwa hari ingo 90, restaurant imwe ndetse n’ishuri rimwe. Agace gato gusa k’ikibuga niko kadatuwe.

Nta muganga bagira, nta mazi meza bagira uretse ayo mu nyanja ariko bafite moteri itanga amashanyarazi imara amasaha atanu gusa yaka nk’uko Daily mail ibyemeza.

Bafite umuntu umwe gusa ushinzwe kurinda umutekano kandi aba ari ku ishuri abana bigiramo. Iri shuri ryigamo abana 80.

Nubwo babaho batya ariko, abahatuye bemeza ko bibera muri paradizo kuko ngo nta rusaku na za rwaserera bahura nabyo.

Umusaza w’imyaka 66 yagize ati: “ Twe nta Police dukeneye kuko nta bisambo n’abanyarugomo tugira. Twberaho mu mahoro asesuye”

Haramutse haje umwuzure ubanza ntawarokoka
Haramutse haje umwuzure ubanza ntawarokoka
Iki kirwa gituwe n'ingo 90
Iki kirwa gituwe n’ingo 90
Ngo ubuzima ni bwiza
Ngo ubuzima ni bwiza ku bana bo ku kirwa
Bakoresha amato manini abajwe mu biti iyo bari gutembera cyangwa bagiye kuroba
Bakoresha amato manini abajwe mu biti iyo bari gutembera cyangwa bagiye kuroba
Ni mu bilometero bike uvuye muri Colombia
Ni mu bilometero bike uvuye muri Colombia

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • I like this kind of life
    How we can reach that area?

    • ibaze nawe

  • Ubwo nibyo buzima ideale rwose
    Gusa na none birakabije rwose;
    Nta Muganga nta hopital nta communication?
    Ni babandi bitwa “indigene”
    Bakeneye iterambere

    • niba bafite Imana se bakaba banishimye wagizengo hari iterambere riruta iryo?

  • Journalists wibeshye kuko Manhattan ituwe na 1.650.000 none utubwiye 1200 nukuvuga ko Manhattan ituwe n’abaturage 400????
    Kosora inkuru please

  • Umunyamaukuru wibishya bigezaho koko. Manhattan!!!! 1 664 321 personnes
    nawe wamukosoye bigaragara ko wabashyize mu manyarwanda(ndavuga cash)

  • A Census-estimated 2014 is population of 1,636,268 living in a land area of 22.83 square miles (59.13 km2) or 71,672 residents per square mile (27,673/km²). so what is given up there is not clear, let them try to put clear what they wrote!!

  • Play na Oruel mwakoze kunkosora.

  • Kwibeshya bibaho! Ahubwo tumushimiye amakuru yatugejejeho kdi namwe tumushimiye ko mukosoye!

  • Yashatse kuvuga population density per km2. ubucucike bukubye ubwa Manhattan inshuro enye; ntabwo ari umubare w’abaturage

  • Ni ukubeshya! Bannyahe!!? Nako Bitumahe!?

  • Babirangiriza munyanja of course

Comments are closed.

en_USEnglish