Kaminuza y’u Rwanda yishimiye ubufatanye mu guhanahana ubumenyi n’abakora mu nganda
Mu rwego rwo gusuzuma no kwishimira imikoranire hagati ya za Kaminuza n’inganda, iyi mikoranire yatangiye muri 2013 igamije guhanahana ubumenyi no kuzamura umusaruro ukomoka ku nganda, kuri uyu wa gatanu muri SportsView Hotel i Remera, Dr Marie Christine Gasinzigwa uri mu buyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda yashimye umusaruro wagezweho nubwo bwose ngo akazi kari imbere ari kenshi.
Muri 20013, Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye bwa Ministeri y’uburezi, Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) bafunguye gahunda bise KTP(Knowledge Transfer Partnership) ikuriwe na Dr Gasinzigwa ikaba yari igamije guhuza imikoranire y’ inganda naza Kaminuza bagahanahana amakuru n’ubumenyi ku bintu bitandukanye mu rwego rwo kuzamura umusaruro uva mu nganda.
Ubu bufatanye ngo bwagiriye inganda na Kaminuza akamaro kandi ngo biteze ko bizakomeza kugira umumaro mu gihe kiri imbere.
Eng Innocent Gisagara umukozi w’uruganda rwa Horizon SOPYRWA rutunganya umusaruro w’ibireti yavuze ko gahunda bihaye yo gukora ubushakashatsi mu bijyanye n’ibidukikije bayigeze kure kubera ubwo bufatanye.
Ati: “ Nk’uko turi muri iyi gahunda duteganya ko muri Kanama uyu mwaka tuzaba tumaze kubona impamyabushobozi mu bintu bijyanye n’ubushakashatsi ku bijyanye n’ibidukikije bita iyi mpamyabumenyi bakaba bayita 140K.”
Inganda hari ibyo zikenera mu rwego rw’ubushakashatsi bufasha kuvugurura ibyo abashoramari bakora .
Gahunda KTP kuva yashyirwaho mu 2013 yatangiranye n’ imishinga itanu yizwe na za Kaminuza zifatanyije n’inganda ziterwa inkunga na Minisiteri y’uburezi ifatanije na Banki nyafurika itsura amajyambere.
Iyi mishinga yose uko ari itanu yashowemo miliyoni 100 Rwf.
Imwe muri iyi mishinga yitezwe gufasha gukemura ikibazo cy’ibura ry’akazi ku bantu barangiza mu mashami y’ikoranabuhanga na science.
Gusa ngo iyo mishinga nubwo iba yashyizwemo akayabo usanga abo ikemurira ikibazo cy’akazi ari bake kuko imishinga yashyizwemo miliyoni ijana zose yahaye akazi abagera kuri batanu bonyine.
Umwe mu bantu bari aho yababajwe n’uko aya mafaranga nta kintu kigaragara akemura.
Yagize ati: “Izo nganda zizana umunyeshuri umwe ukirangiza akaza agakora muri uwo mushinga. Akajya ayikurikirana umunsi ku munsi afashijwe n’umwarimu woherejwe na Kaminuza gufasha uwo mushinga.”
Nubwo hari ibyagenze neza ariko ibindi bikagenda biguru ntege, muri rusange iyi gahunda igamije kuzamura ubufatanye hagati ya za Kaminuza n’inganda kugira ngo haboneke ubumenyi bwafasha mu kuzamura umusaruro uturuka ku biva mu nganda bityo ibicuruzwa bikiyongera ku isoko mu Rwanda ndetse no mu karere.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Kaminuza y’u Rwanda nikomeze ifatanye n’abantu b’ingeri zitandukanye n’ibigo bitandukanye umusaruro wabyo wose nawe wiyongere kubera abahanga bahaturuka
Comments are closed.