Digiqole ad

Data yari umukozi wo mu rugo rw’Umukoloni- Obama

 Data yari umukozi wo mu rugo rw’Umukoloni- Obama

Abanyeshuri bari muri Stade ya Kaminuza bishimiye Obama cyane

Mu masaha make mbere y’uko Perezida Obama arangiza urugendo rwe muri Kenya agahita agana Addis Ababa muri Ethiopia, yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Nairobi, ababwira byinshi ku buzima bwe kera akiri muri Kenya ndetse abahishurira ko Se yari umukozi wo mu rugo rw’umwe mu bakoloni b’Abongereza bakolonije Kenya.

Abanyeshuri bari muri Stade ya Kaminuza bishimiye Obama cyane
Abanyeshuri bari muri Stade ya Kaminuza bishimiye Obama cyane

Perezida Obama ntiyagarutse kuri byinshi mu mateka ya Se ariko yemeje ko ubuzima bufite intego no guhora umuntu akora azi icyo ashaka kugeraho aribyo soko yo kwigobotora ubuzima budashimishije.

Obama yabwiye abanyeshuri ko yasanze Kenya yarateye imbere kurusha uko yayisize mu myaka yashize kandi abasaba gukomeza kuba umusemburo w’iterambere birinda amacakubiri akunda kubibwa n’abanyapolitiki.

Mu ijambo rye kandi Obama yasabye abanyakenya ko batagomba kwirengagiza uruhare abagore bafite mu iterambere ry’igihugu, kuri we ngo abagore basigajwe inyuma, byatuma Kenya isubira hasi cyane kandi hari aho yari imaze kugera mu iterambere.

Kuri we kandi ngo kutohereza abakobwa ku ishuri, gukanda imwe mu myanya myibarukiro y’abakobwa no kumva ko  ari abantu baciriritse ngo nta mwanya byagombye kugira muri iki kinyejana cya 21.

Obama wageze muri Kenya kuri uyu wa Gatanu nijoro, yasezeranyije urubyiruko rwa Kenya ko USA izakomeza kubaba hafi mu rugendo rw’iterambere kandi asaba abanyapolitiki kwirinda guhungabanya abantu runaka babakekaho gukorana na Al Shabab, nk’uko RFI yabyanditse.

Obama ubu ari hafi gufata indege ajya muri Ethiopia aho azavugira ijambo imbere y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Africa yunze ubumwe(African Union).

Yaje muri Kenya mu rwego rwo gutangira kwiyegereza ibihugu by’Africa ngo USA irebe ukuntu yabyutsa umubano mu by’ubukungu kuko ngo ubu Ubushinwa n’Ubuhinde ndetse n’abanyaburayi basa n’aho aribo bafite ijambo kurusha USA.

Mu biganiro yagiranye na Perezida Uhuru kuri uyu wa Gatandatu, bagarutse ku bukungu, iterabwoba ndetse no kwita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.

UM– USEKE.RW

 

7 Comments

  • Nakomereze aho .Ajye yibuka uruhare rw’abanyafrica mu itetambere ry’igihigu ayoboye.

  • Hanyuma se perezida wacu iyo nama ibera Adis Abeba ntabwo yayitumiwemo?

    • Mzee wacu ari muri USA aho yagiye mw’itangizwa rya Jeux Olympique

  • N.Nonese koko buriya azagira icyo atumarira kurushaho atakiyobora nka Yeshoua amaze gutanga!

  • Ubwo rero namwe mwabyemeye ngo se wa Obama yari umukozi wo mu rugo rw’umukoloni ?!! Kereka niba ari kera cyane ataratangira amshuri!! Kuko se wa Obama yize HARVARD UNIVERSITY .

  • Byari byiza nuko haraho yageze aganira na bahagarariye sociate sivile akavugako “nta politique ya mpatse ibihugu icyibaho “kandi aribyo byeze cyeretse ko byahinduye isura. Nahubundi rwose nabonye ntagishya kuko ibyo yabwiye urubyiruko rwo muri kenya, nibyo urubyiruko rw’u Rwanda retozwa mw’itorero ry’igihugu.

  • Byari byiza nuko haraho yageze aganira na bahagarariye sociate sivile akavugako “nta politique ya mpatse ibihugu icyibaho “kandi aribyo byeze cyeretse ko byahinduye isura. Nahubundi rwose nabonye ntagishya kuko ibyo yabwiye urubyiruko rwo muri kenya, nibyo urubyiruko rw’u Rwanda rutozwa mw’itorero ry’igihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish