Eid: Mufti yamaganye abakomeje gucuruza abakobwa b’abasilamu
*Abana batatu b’abakobwa bagurishijwe muri iki gisibo basoje
Mu isengesho ryo gusoza igisibo gitagatifu cya Islam no kwishimira umunsi wa Eid Al Fitr, Mufti w’u Rwanda Sheikh Ibrahim Kayitare idini ya Islam yamaganye icuruzwa ry’abantu by’umwihariko irikomeje gukorerwa abana b’abakobwa bo muri iri dini.
Ni mu masengesho yabereye ku musigiti wo mu Kigo Ndangamuco cya Kisilamu bakunze kwita kwa Kadafi i Nyamirambo ahari abayoboke benshi ba Islam, ubusanzwe bateranira muri Stade ya Kigali i Nyamirambo ariko ubu ikaba iri gusanwa.
Nyuma y’isengesho, Sheikh Ibrahim Kayitare yahaye imbaga y’Abasilamu ubutumwa bubasaba gukomeza kwibombarika mu myitwarire yabo no kwiyegereza Imana.
Sheikh Kayitare Ibrahim yavuze ko muri uku kwezi kw’igisibo gitagatifu humvikanye ibikorwa bigayitse byo gucuruza abana b’abakobwa bo mu idini ya islam.
Mufti yavuze ko ibi bikorwa bikwiye guhagurukirwa n’inzego zose bireba by’umwihariko bikagirwamo uruhare n’inzego z’Abayislamu.
Yagize ati “ …turasaba ko bigomba guhagarikwa kuko ababikora barahemukira urubyiruko rw’abayisilamu, turasaba ko abayisilamu bagomba kuba maso.”
Mufti yasabye ababyeyi bo mu idini ya islam kubanza gushishoza mbere yo kohereza abana babo kujya kwiga kuko abagurishijwe bajyanywe bizezwa ibitangaza ko bajyanywe kwiga.
Aba bana ngo bajyanywe bizezwa ko ari amahirwe atangwa n’ubuyobozi bw’idini ya Islam mu mahanga, Mufti we yavuze ko ayo mahirwe iyo aje amenyekana, ahubwo abantu bakwiye kwirinda kujya kwiga banyuze mu nzira zidafututse.
Muri uku kwezi basoje abana batatu ngo baragurishijwe ndetse ngo hari n’abandi benshi bagiye bafatirwa mu cyuho bagiye kujyanwa muri ibi bikorwa by’ubucuruzi bw’abana b’abakobwa cyane cyane, akenshi bajyanwa gukoreshwa imirimo y’uburaya muri aziya.
Mufti yasabiye Kagame gukomeza kuyobora u Rwanda
“…twese tumutuye Imana; turasaba Imana ko yamuba hafi, turasaba Imana ko imuhundagazaho imigisha, turasaba Imana ko yamuha gukomeza kuyobora iki gihugu cyacu.”
Mufti yasozaga ubutumwa yageneye Abayisilamu aho yavuze ko aho idini ya islam igeze mu Rwanda bikeshwa ubuyobozi bwiza buyobowe na perezida Kagame bityo kwifuza ko akomeza kuyobora u Rwanda ari ngombwa nk’abayisilamu.
Ati “ abayisilamu twavuye kure; hari aho tuvuye hari aho tugeze, hari ibyo tumaze kugeraho tumukesha, dukesha ubuyobozi bwe bwiza, tugomba guhora tumushimira agakomeza kuyobora abayisilamu n’Abanyarwanda muri rusange.”
Perezida Kagame akaba nawe muri iki gitondo yacishije ubutumwa kuri Twitter bwifuriza umunsi mwiza wa Eid Abasilamu bose bo mu Rwanda no hanze yarwo.
Photos/M NIYONKURU/UM– USEKE
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
2 Comments
ALHAMDOU HALOUF
dushimire abaislam umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu, turabakunda cyane kandi dukomeze dusabire President wacu n’abandi bayobozi b’ikirenga b’igihugu cyacu umugisha uzabafasha gukomeza kubaka iki gihugu
Comments are closed.