Month: <span>July 2015</span>

Mutsindashyaka yabwiye abasenateri ko adashyigikiye manda ya 3 ya Perezida

Uyu muturage ijwi rye ryumvikanye ritandukanye n’andi menshi y’abaturage bavugaga ko Itegeko Nshinga rigomba guhinduka kugira ngo Perezida Paul Kagame azayobore u Rwanda kugera arabyemera ko yasimburwa. Ni mu gikorwa Inteko Ishingiro Amategeko yatangiye cyo kugisha inama abaturage ku ivugurura rya zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga. Ibi biganiro byari biyobowe na Senateri Tito Rutaremara, byari […]Irambuye

Police FC ‘yasezereye’ abakinnyi 10 barimo Uwacu wari Kapiteni na

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko ikipe ya Police FC yamaze gusezerera abakinnyi bagera ku icumi. Muri aba harimo uwahoze ari kapiteni w’iyi kipe Uwacu Jean Bosco. Kugeza ubu mu mazina Umuseke umaze kumenya ko yasezerewe harimo Jean Bosco Uwacu, Innocent Habyarimana, Jean d’Amour Uwimana, Amani Uwiringiyimana, Emmanuel Sebanani Crespo, Picu, Pascal na Vincent Habamahoro. Aba […]Irambuye

Kirehe: Hari abaturage bakirarana n’amatungo. Ubuyobozi burabihakana

Iburasirazuba – Bamwe mu baturage bo mu kagali ka Kazizi Umurenge wa Nyamugali mu karere ka Kirehe bemereye umunyamakuru w’Umuseke ko bakirarana n’amatungo mu nzu zabo kuko aho batuye hari ikibazo cy’ubujura bw’amatungo. Ubuyobozi bw’Umurenge bwo buvuga ko ibi bitakibarizwa muri uyu murenge. Aba baturage bavuga ko bafata nk’icyumba kimwe mu nzu bakakigenera amatungo aho […]Irambuye

Umwalimu muri Kaminuza afungiye guha ‘umukandida’ ibisubizo by’ikizamini cy’akazi

Umwalimu muri Kaminuza wari warahawe akazi n’ikigo cya RALGA (Concultant) ko gukoresha ibizamini by’akazi mu turere twifuzaga abakozi bashinzwe iby’amasoko ari mu maboko ya Police ya Kicukiro we n’umwe mu bapiganiraga aka kazi. Uyu mwalimu arashinjwa guha ibisubizo by’ikizamini uyu mukandida, icyaha kitwa kumena ibanga ry’akazi ndetse akanashinjwa kwakira ruswa. Uyu mwalimu witwa Mujyanama wigisha […]Irambuye

Sepp Blatter yatewe inoti z’impimbano z’amadolari mu ruhame

Kuri uyu wa mbere ubwo Sepp Blatter yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Zurich mu Busuwisi yatunguwe no kubona umwe mu banyarwenya wari wiyambitse agakarita karanga abanyamakuru munsi yako harimo ikirangantego cya Koreya  ya ruguru ahaguruka akabanza akamwereka inoti z’amadolari nyinshi ariko z’impimbano yarangiza akazimutera mu maso. Uyu munyarwenya  Simon Brokin yabwiye Sepp Blatter ko aya […]Irambuye

Airtel Rising Stars: Ikipe ya Musanze na Gatsibo zatwaye ibikombe

19 Nyakanga 2015 -Les Abeilles ihagarariye Akarere ka Musanze  mu bahungu n’Abarashi yo mu Karere ka Gatsibo y’abakobwa ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa rya Airtel Rising Stars 2015 mu imikino isoza  irushanwa  rya Airtel Rising Stars. Mu bahungu Akarere ka Musanze gahagarariwe n’ikipe y’abana Les Abeilles yegukanye igikombe  nyuma yo gutsinda Gatsibo yari ihagarariwe […]Irambuye

Mugesera yavuze ko PME amushinja ashaka kumwihimuraho

“Mu 1990 kubera umwuka mubi hari Abatutsi benshi bahungiye mu ngo z’Abahutu”;  “Yavuze ko yari agiye kwicirwa muri Gereza kubera jye. Yazinduwe no kwihimura”. Ni mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buburanamo na Leon Mugesera ku byaha birimo ibya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye muri meeting yo ku Kabaya, kuri uyu wa 20 Nyakanga uregwa yabwiye […]Irambuye

Pilato yirukanywe muri  USA azira kutagira ibimuranga

Musinga Didier umuhanzi nyarwanda uzwi ku izina rya Pilato Timeless nyuma y’umwaka n’amezi agera kuri atatu ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yazingishijwe ibye agaruka mu Rwanda. Nk’uko uyu muhanzi abitangaza, avuga ko kuba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nta kintu ufite kikuranga cyangwa se utanafite akazi birutwa no kuza mu Rwanda ugafungwa niyo waba […]Irambuye

‘Grand Performance’ iserukiramuco Teta  Diana agiye kwitabira muri USA

Teta Diana ni umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo yitwa ‘Fata Fata’ yari ihuriyemo abandi bahanzi nyarwanda, ubu ari mu myiteguro yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu iserukiramuco yatumiwemo nk’umuhanzikazi nyarwanda. Mu ijwi rye kenshi abantu bakunda kugereranya n’iry’umuhanzikazi Kamaliza Annonciata wo mu bihe byo hambere, Teta Diana yanamenyekaniye cyane mu itsinda rya Gakondo […]Irambuye

Mali: Aborozi bishe abahinzi babaziza URWURI

Mu mpera z’iki cyumweru mu gace ka Douentza, muri Mondoro mu gihugu cya Mali, abaturage b’aborozi bari kuri za Moto bagabye igitero mu baturage b’abahinzi barabarasa bicamo batandatu. Mu byumweru bike byahise abahinzi bitwa Dogo nabo  barashe aborozi bo mu bwoko bwa Peul, ubu rero aba Peul bakaba aribo baje kwihorera. Muri uku kwihorera, aborozi […]Irambuye

en_USEnglish