Digiqole ad

Rubavu: Impinduka mu bayobozi b’akarere nyuma yo kwitaba abadepite

 Rubavu: Impinduka mu bayobozi b’akarere nyuma yo kwitaba abadepite

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie

Mu rwego  rwo kunoza serivisi nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Rubavu  yabisobanuye ngo hakozwe impinduka mu buyobozi aho abayobozi b’inzego zibanze batanu bavanywe ku buyobozi bw’imirenge bagashyirwa mu buyobozi bw’Akarere, abandi bagahinduranya, ngo nta sano bifitanye n’uko akarere ka Rubavu gaherutse kwitaba abadepite bagize PAC.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie

Avugana n’umunyamakuru w’Umuseke, Sinamenye Jeremie umuyobozi mushya w’aka ka kerere yavuze ko guhindura abayobozi bashakaga gukomeza kunoza serivisi bahaga abaturage cyane ko ngo hari aho baba bakenewe bitewe n’uko basanzwe bagaragara mu kazi kabo ka buri munsi.

Sinamenye yagize ati: “Ni ukugira ngo bazamure n’izindi serivisi kuko nta nenge twababonagaho.”

Yavuze kandi ko guhinduranya abakozi byakozwe muri aka karere ntaho bihuriye no kuba abayobozi baherutse kwitaba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko (PAC) mu cyumweru gishize.

Icyo gihe babwibwiwe ko abayobozi b’inzego z’ibanze barya ibya rubanda ntihagire ingaruka babona, kimwe n’uko bamwe mu bayobozi bakoresheze amafaranga y’akarere mu buryo budasobanutse kandi ntibakurikiranwe.

Abayobozi bo muri Rubavu bazanye raporo y’uko amafaranga yakoreshejwe mu mwaka wa 2012-2013 ariko haboneka ahantu harenga 12 hatanditse abagize uruhare mu gukora ayo makosa.

PAC yabasabye ko bitarenze ibyumweru bibiri bagomba kuzana raporo igaragaza buri muntu wagize uruhare muri  ayo makosa kugira ngo bazabone uwo babibaza.

Sinamenye yavuze ko bahinduye abanyamabanga nshingwabikorwa batanu, Habimana Martin, wayoboraga umurenge wa Nyamyumba, Rukabu Benoit wayoboraga Mudende, Murenzi Augustin wa Kanzenze, Rugomboka Daniel wa Nyundo na Dukundimana Esperance wari umuyobozi w’umurenge wa Nyakiriba bose bakaba bahawe indi mirimo ku rwego rw’Akarere.

Hahinduwe kandi abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu murenge wa Bugeshi na Nyundo aho baguranye imirimo muri iyo mirenge.

Uyu muyobozi  yavuze ko bitabye PAC bafite icyo gitekerezo nubwo kitari cyakanogejwe bityo ko nta gitutu bashizweho n’iyi komisiyo.

Abavanywe ku mirimo yabo mu karere  hari uwashinzwe kuyobora umurenge, abandi bakaba bateganya kubaha indi mirimo.

Sinamenye Jeremie wari Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri Gatulika rwa Kanama yatorewe kuyobora akarere ka Rubavu tariki ya 29 Gicurasi 2015 asimbuye Sheikh Bahame Hassan wegujwe ku wa 27 Werurwe 2015 akaba yarashinjwaga kurya ruswa nubwo aherutse kugirwa umwere n’urukiko ku cyaha cya ruswa.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish