PGGSS5: Uko byari byifashe mu gitaramo cya live kibanziriza icya nyuma i Musanze
Primus Guma Guma Super Star ni rimwe mu marushanwa abera mu Rwanda ahuza abahanzi mu gihe haba hagomba kugaragara uhiga abandi mu kugaragarizwa ko akunzwe cyane.
Uko iri rushanwa rigenda riba ngaruka mwaka, ni nako umubare w’abantu baryitabira bagenda barushaho kugaragaza urukundo bafitiye abahanzi nyarwanda.
Nyuma y’igitaramo cya kabiri cya Live giherutse kubera i Kigali, i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru niho habereye igitaramo cya gatatu kibanziriza icya nyuma cy’iri rushanwa.
Ibintu bine by’ingenzi akanama nkemurampaka kagenderaho ni; Kugira abafana benshi (popularity 50%), uko aririmba (performance 30%), uko agaragara ku rubyiniro(stage appearance10%) n’ikinyabupfura(Discipline10%).
Uku niko igitaramo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 cyagenze i Musanze hagati y’abahanzi 10 bose bahatanira kwegukana umwanya wa mbere.
Photos:Muzogeye Plaisir
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
Aliko kuki mudahatira abanyarwanda gushakishaindilimbo n’imbyino ziteza umuco wa Kinyarwanda imbere. Baliya bose mwerekana ngo bazenguruka u Rwanda, barashingira ku mi8cio y’ahandi cyane cyane iya ba Mpatsibihugu aho guteza umwimerere wa Kinyarwana imbere, Nk’uwalirimbye indilimbo “GANYOBWE”,halimo umudiho wa Kinyarwanda, umuuduri, abanyarwandakazin bambaye kinyarwana kandi baculira, ugasanga binyuze. Kuki hatogezwa mu Rwanda ubuhanzi nk’ubwo? Ese abanyarwanda bazaheruka ba sebatunzi, ba Rwishyura, na ba Senkuge gusa? Kuki umunyarwana agomba guhanga yiyise izina ry’umuzungu, jkandi Se wamubyaye yaramuhaye izina ryya Kinyarwanda yagombye guteza imbere likazajya mu mateka y’u Rwanda?
izinjyana ntizijya zimfasha kabisa. nimufane njye nikundira iza kabarira, sebatunzi na rujindiri. mwumvise ijyana iba mu Rutango cyangwa Ikigote?
Hakiza nawe Rugina, rwose mumvugiye ibintu pe!! iyaba bashinzwe umuco bumva ibi bitekerzo dutanze, bakabiha agaciro.