Digiqole ad

Rubavu: Imiryango 50 ituye ku manegeka kandi ikennye cyane, irasaba kwimurwa

 Rubavu: Imiryango 50 ituye ku manegeka kandi ikennye cyane, irasaba kwimurwa

Imiryango irenga 50 ituye ku rundi ruhande rw’umusozi wa Rubavu mu kagari ka Rwaza Umurenge wa Rugerero, ituye ahantu hahanamye cyane ndetse igaragaza ubukene bukomeye. Bavuga k obo babona baribagiranye, basaba ko nibura bakimurwa aha hantu habateje akaga. Ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko iki kibazo bugiye kugikemura vuba cyane.

Beata Nyirayibizi (ubanza ibumoso) abana muri iyi nzu y'icyumba kimwe n'abana be batanu
Beata Nyirayibizi (wifashe amaboko) abana muri iyi nzu y’icyumba kimwe n’abana be batanu

Iyi miryango yari yasuwe n’umuryango utegamiye kuri Leta udaharanira inyungu wa FXB Africa. Wari uyizaniye ubufasha burimo ibikoresho by’ibanze wageneye imiryango igera kuri 80 ikennye cyane muri aka kagari ka Rwaza.

Jean Claude Niyibizo atuye mu nzu ifite 6,5m kuri 3,5m abanamo n’umugore n’abana BATANDATU, iyi nzu babamo iri ku manegeka ateye inkeke, ubuzima babayemo nabwo burahangayikishije. Bari mu baje gufashwa n’uyu muryango wa FXB.

Niyibizi yabwiye Umuseke ko nubwo amaze gufashwa mu gutangiza udushinga two kwiteza imbere ariko ubuzima bukigoye mu gihe bakiri mu nzu iri mu kaga.

Ati “Ndasaba ubuyobozi ko bwamfasha nkabona ikibanza ahandi tukava aha kuko nubwo watera imbere ariko uri mu kaga ko gutura ahantu nk’aha ntacyo byaba bimaze.”

Beata Nyirayibizi nawe atuye aha mu nzu nto cyane y’icyumba kimwe abanamo n’abana be batanu, bose niyo bararamo, avuga ko atarabona ubufasha kenshi we n’abana baryaga rimwe ku munsi bakaryama. Ndetse nta bwisungane mu kwivuza bagiraga. Ubuzima abayemo n’abana be buracyateye inkeke kubera inzu iri ku manegeka babamo, inzozi zabo ni ukuva aha bagatura ahakwiye.

Sauda Murekatete we ni umugore w’imyaka 19 gusa, afite umwana umwe yabyaye ndetse akarera barumuna be batatu se na nyina bamutanye nyuma yo gukimbirana bagatanduka buri wese agaca ukwe, bagata abana.

Murekatete ati “Abana bose batunzwe nanjye, ncuruza ifu ubwo iyo nabonye akanyungu nibwo turya. Turiho mu buzima bubi cyane hari ubwo byanga umuyobozi w’Umudugudu akaba ari we ukoranya inama kugira ngo abantu badushakire icyo kurya.”

Murekatete na barumuna be n’akana ke nabo bari mu nzu iri ku manegeka akomeye, ku bukene bafite hiyongeraho izo mpungenge zo gutura ahabateje akaga. Icyo bifuza cy’ibanze ni ugutuzwa ahakwiriye bakagira amahoro.

FXB Africa yageneye ubufasha bw’ibanze imiryango igera kuri 80 ituye aha, igera kuri 50 igaragaza gutura ahantu hateye inkeke cyane.

Marie Grace Uwampayizina Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko ikibazo cy’aba baturage batuye nabi ubuyobozi bukizi  kandi buri gushaka uburyo babona aho batuzwa byihuse.

Bamwe mu batuye aha ariko bavuga ko kuva batangira gufashwa mu mibereho na FXB ubuzima bwabo bugenda buhinduka kuko bamaze kwibumbira mu makoperative yo kwiteza imbere. Nubwo ngo bikigoye kubera imiturire mibi.

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

3 Comments

  • Bihangane ingoma zose ni zimwe urebye neza ushobora gusanga hari icyo bazira kandi batariremye please abo bantu nkeneye kubafasha icyo nashobora munshakire inomero nibura ziryango 5 mbafashe icyo nshoboye murakoze

  • Muvandi si mu rda gusa hari abakene no mu bihugu by,ibihangange naho bose siko bakize kdi menya iki inegalite social ntizabura mu isi no mu ijuru uretseko mu ijuru buri wese azanyurwa nuko ari ,iki rero nicyo cyabuze ku isi.

  • Jye nasabaga Contact number nibura yimiryango itanu nga mbafashe icyo nashobora abaterana amagambo ntituri kumwe

Comments are closed.

en_USEnglish