Digiqole ad

AMAVUBI: Abakinnyi 26 bahamagawe ngo bitegure Nigeria na South Africa

 AMAVUBI: Abakinnyi 26 bahamagawe ngo bitegure Nigeria na South Africa

Amavubi afite imikino ya gicuti ihagije mbere ya CHAN, niba nta gihindutse

Umutoza w’ikipe nkuru y’igihugu, Jonathan Brian McKinstry yahamagaye abakinnyi 26 mu mwiherero w’iminsi 10 ugomba gutangira kuri iki cyumweru kuri i Nyandungu. Uyu ni uwo kwtegura imikino ibiri mpuzamahanga ya gicuti n’amakipe ya Nigeria na Afurika y’epfo. Ni intango ya gahunda ndende yo gutegura Amavubi igikombe cya CHAN 2016 kizabera mu Rwanda.

Amavubi afite imikino ya gicuti ihagije mbere ya CHAN, niba nta gihindutse
Amavubi afite imikino ya gicuti ihagije mbere ya CHAN, niba nta gihindutse

Niba nagihindutse, biteganyijwe ikipe y’u Rwanda izahatana mu mikino ya CHAN2016 izakina bya gicuti n’ikipe ya Olempike ya Nigeria tariki 25/07/2015 i Kigali ubwo iyi Nigeria izaba iri mu nzira yerekeza muri Brazzaville gukina umukino wo kwishyura.

Nyuma y’umukino wa Nigeria, biteganyijwe ko Amavubi azakina n’ikipe izakina CHAN2016 ya Afurika y’epfo tariki 28/07/2015 i Johannerburg.

Aba bakinnyi b’Amavubi bahamagawe ngo bizabafasha kumenyerana kuko barimo na bamwe bashya mu ikipe, cyane cyane kuko bamwe mu bari bamaze iminsi bahamagarwa ubu bari kumwe na APR FC muri Tanzania mu mikino ya CECAFA itangira kuri uyu wa gatandatu.

Nyuma y’uyu mwiherero, Amavubi azerekeza muri Scotland (Ecosse) aho azamara ibyumweru bibiri akahakina imikino itatu ya gicuti n’amakipe yo mu kiciro cya mbere.

Amavubi akazava muri Ecosse tariki 17 Kanama 2015 akomeze imyiteguro ya CHAN 2015 izabera mu Rwanda n’amajonjora y’igikombe cy’Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon.

Usibye iyo mikino yo muri Ecosse, Amavubi biteganyijwe ko nyuma azakina umukino wa gicuti na DR Congo uteganyijwe tariki ya 28 Kanama i Kinshasa.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe :

Abanyezamu : Marcel Nzarora (Police), Eric Ndayishimiye (Rayon Sport), Emery Mvuyekure (Police) na Olivier Kwizera (APR)

Abinyuma : Celestin Ndayishimiye (Mukura), Janvier Mutijima (AS Kigali), Fitina Omborenga (SC Kiyovu), Jean Marie Rukundo (Rayon Sports), Faustin Usengimana (Rayon Sports), James Tubane (Rayon Sports), Fabrice Twagizimana (Police) na Amani Uwiringiyimana (Police)

Abo Hagati : Tumaine Ntamuhanga (Police), Mohamed Mushimiyimana (Police), Amran Nshimiyimana (Police), Kevin Muhire (Isonga) na Amin Muzerwa (AS Kigali)

Ab’imbere : Dominique Savio Nshuti (Isonga), Innocent Habyarimana (Police), Kevin Ishimwe (Rayon Sports), Jacques Tuyisenge (Police), Bertrand Iradukunda (APR), Ernest Sugira (AS Kigali), Isaie Songa (AS Kigali), Jean d’Amour Bonane (Sunrise) na Danny Usengimana (Isonga)

 

Staff : Johnathan McKinstry (Head Coach), Emmanuel Ruremesha (Assistant Coach), Jimmy Mulisa (Assistant Coach), Thomas Higiro (Goalkeeper coach), Moussa Hakizimana (Doctor), Patrick Rutamu (Physiotherapist), Pierre Baziki (Kit Manager) na Bonnie Mugabe (Team Manager)

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nonse se abagiye muri CECAFA Tanzaniya ntabwo bazongera guhura n’iyi kipe y’abana gusa?

  • iyi equipe ntifatika urugero AMANI, RUKUNDO, MOHAMED , BOSE NTAMWITOZO

  • ntarayijyamo biragoye kugera ahomwifuza kuko ntitubuze umupira ahubwo tubuze ukuri ndahari kandinamwe murahari turebe(?)

Comments are closed.

en_USEnglish