Congo-Brazza: Amashyaka ari k’ubutegetsi arifuza guhindura Itegekonshinga
Ibi byemejwe na Jean Médard Mapika uba mu ishyaka Front Congolais du Salut riri mu ihuriro rimwe n’ishyaka rya Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville bakavuga ko rihindutse ryaha uburyo Perezida Nguesso bwo ‘kugeza ku baturage amajyambere arambye’.
Le Figaro cyemeza ko amashyaka yibumbiye mu ihuriro riri k’ubutegetsi muri Congo-Brazza afite gahunda yo guhindura itegeko nshinga kugira ngo umukuru w’igihugu azabone uko yiyamariza manda ya gatatu.
Itegeko nshinga ryo muri kiriya gihugu ribuza umukuru w’igihugu kwiyamamariza manda ya gatatu kandi ntiryemerera uwo ariwe wese urengeje imyaka 70 kwiyamamariza kuyobora Congo-Brazza.
Denis Sassou Nguesso wahoze ari umwe mu basirikare bakuru yagiye ku butegetsi muri 1997 nyuma y’intambara hagati y’abaturage yari yaraciye ibintu.
Ubu afite imyaka 71 y’amavuko. Nyuma ya Leta y’inzibacyuho, Nguesso yatowe bwa mbere kuba umukuru w’igihugu muri 2002, yongera gutorwa muri 2009.
Sassou Nguesso kandi mbere y’uko ajya mu butegetsi nyuma y’ubwigenge bwa Congo-Brazza yahoze itegekwa n’Abafaransa, yigeze guhabwa inshingano mu butegetsi by’abakoloni kuva muri 1979 kugeza 1992.
Jean Médard Mapika yemeza ko Itegeko nshinga nirihinduka bizafasha amashyaka ari ku butegetsi kurangiza neza inshingano yihaye zirimo ‘kugeza iterambere rirambye ku baturage’.
Ishyaka FCS rya Mapika ryaboneyeho uburyo bwo gusaba ko habaho inama rusange yahuza amashyaka yose bakiga ukuntu bahindura ingingo z’itegeko nshinga zibuza umukuru w’igihugu kongera kwiyamamaza.
Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baturanye, mu ntangiriro z’uyu mwaka abaturage bakuriye inzira ku murima Joseph Kabila washakaga nawe gutangiza umushinga wo kuzahindura itegeko nshinga.
Imvururu zakurikiyeho zahitanye abantu 42. Ibi byatumye uriya mushinga uburizwamo.
Umwaka ushize, muri Burkina Faso uwahoze ari umukuru w’igihugu Blaise Compaoré yeguye ku butegetsi nyuma y’uko abaturage bagaragambije banga ko yahindura Itegeko nshinga cyane cyane mu ngingo zivuga manda umukuru w’igihugu atagomba kurenza.
Ubu ndetse biravugwa ko abadepite bamushinja kwica itegeko nshinga n’ibindi byaha bityo akaba ashobora kuzakurikiranwa n’amategeko.
Ku italiki 14, Nyakanga uyu mwaka mu Rwanda, abadepite ndetse n’abasenateri bemeje mu buryo budasubirwaho ko ibyifuzo by’abaturage by’uko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga yahindurwa bifite ishingiro bityo umukuru w’igihugu akabona uburenganzira ahabwa n’Itegeko nshinga bwo kwiyamamariza manda ya gatatu.
Muri Uganda naho hari amakimbirane ya Politiki ashingiye ku ngingo y’uko Perezida Museveni ashaka kuziyamamariza indi manda umwaka utaha kandi ngo atabyemererwa n’Itegeko nshinga.
Ubu biravugwa ko bamwe mu batavuga rumwe nawe batangiye gufungwa cyangwa guterwa ubwoba mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Muri Congo Brazzaville ubu ntibiramenyekana uko abatavuga rumwe na Leta babibona cyangwa abaturage muri rusange.
Mu Burundi guhera muri Werurwe uyu mwaka hari umwuka mubi wa Politiki ushingiye ku ngingo y’uko Perezida Nkurunziza Pierre ashaka kwiyamamariza manda abatavuga rumwe nawe bavuga ko atemererwa n’itegeko nshinga ndetse n’amasezerano y’Arusha.
Kugeza ubu amahanga arimo arareba uko yatuma amatora mu Burundi azagenda neza. Perezida Museveni wa Uganda niwe uyoboye ibiganiro bigamije guhuza impande zombi mu Burundi.
UM– USEKE.RW
9 Comments
sha abazungu nibatabahagurukira afurika murayigira akarima kimiryango yamyu mugiye gutoba afuroka mwese nuguhindura itegeko yantambara yagatatu yisi iregere rwose
@Kabongo, ibyuvuga nibyo ariko icyo nanone nyikundira nuko iguhana byintangarugero, Kwicwa,gutorongezwa, guhinduka wowe n’abawe ruvumwa.Aha nkibaza niba aba babyeyi iyo bakora bino baba bifuliza imiryango yabo amahirwe bikanyobera.
Uyu mwanditsi amateka atugejejeho arimo amakosa. Dore uko bimeze: Sassou Nguesso yahoze ari perezida wa Congo kuva mu 1979 asimbuye N’guabi, azagutsindwa na Pascal Lisouba mu matora ya mbere anyuze muri Démocratie mu 1992. Nyuma yaho uyu Sassou ari mubateje intambara yamaze imyaka itanu kugeza yirukanye Lisouba ku butegetsi mu mwaka w’1997. Kuva ubwo aracyategeka iki gihugu!
Mana koko wakxigaragaje udukiza aba bami bashya badutse bashaka kuboha ibiremwa byawe?Dukize rwose intumva cg intabona z’abaperezida badashaka isimburana Ngo nibo gusa bashoboye.Mana wumve isengesho ryanjye.Amen.
Amen.lol
Munyumvire ni ukuri! Afurika iranze irayoberanye.
A good leader has to know when to Resign .
Tanzania, Ghana, S. Afrika, Nigeria, Senegal, Botswana, Zambia…… Ibi bihugu mwumva hari icyo bibaye????? Rwose ibi biburaragasani byibirura byaretse kumvako ari birumuna bya Yezu !!??!!??!!? Tuzajya tuvunika ariko tubikureho tubigandaguye…..
Severien wibagiwe kuvuga ko Gwesso yafashijwe nabamwe mu nzirabwaba (FAR) bamwe bakaba bakiri no muri garde presidentiel
Erega isi ni nto kandi abo bose baba bafite abavandimwe bamwe dusangiye za apartments
Haaaa
Comments are closed.