Ubugereki: Inkongi yibasiye umurwa mukuru Athens
Uretse ubukugu bwifashe na bi mu Bugereki, ubu mu murwa mukuru hadutse inkongi y’umuriro yibasiye agace kitwa Kareas mu Burasirazuba bw’umurwa mukuru Athens. Abagabo babiri b’abavumvu(borora inzuki) bafashwe bakekwa kuba nyirabayazana w’iyi nkongi.
Umunyamakuru wa The Reuters witwa Alkis Konsitantinidis yafashe amafoto yerekana ukuntu abaturage bari guhangana no kuzimya uyu muriro wateje akaga kenshi kubera ubukana bwawo.
Hari indege ziri kuzenguruka mu mujyi wa Athens zizimya umuriro.
Minisitiri w’intebe Alexis Tsipras yavuze ko ubu bari gukora ibishoboka byose ngo bazimye uriya muriro nubwo bwose ngo bigoye cyane cyane ko ngo ubu kiriya gihugu kishyushye cyane kubera izuba, ubu nabo bari mu mpeshyi nk’uko tumeze hano mu Rwanda.
Imiyaga iva mu majyaruguru y’uburengerazuba iri gutuma uyu muriro ukomeza gukwirakwira.
Uyu muriro watangiriye ahitwa Koropi, hafi ya Athens no mu gace ko mu kirwa cya Evia.
Muri 2007 inkongi yahitanye abantu 60 mu gace ko mu majyepfo isenya n’amazu menshi.
Tubibutse ko ubu Ubugereki bufitiye ibihugu by’Uburayi umwenda ungana na miliyari ijana z’amafaranga akoreshwa mu Burayi yitwa Euro.
Mu cyumweru turi kurangiza Inteko ishinga amategeko y’Ubugereki yemeje umushinga wa Minisitiri w’intebe wo kwizirika umukanda kugira ngo babashe guhangana n’ubukungu butifashe neza.
Kugeza ubu nta mibare y’abantu bahitanywe n’umuriro iratangazwa.
UM– USEKE.RW
9 Comments
Mana tabara abagereki
none ubwo umugani ubaye impamo se? ngo ”aho umutiindi yanitse ntiriva?” Imana ibafashe tu
Nibafukame basengimana. YESU NINYISHU
Nabazungu bagira ibibazo ko njya numva batwiha ngo ntacyo dushobo kugeza nubwo bahimba ya ndirimbo ivuga ngo Jyana umucyo muri Africa.
Ngo nyirurutwe runini ntacikwa nimijugujugu koko!
Nabazungu bagira ibibazo ko njya numva batwiha ngo ntacyo dushoboye kugeza nubwo bahimba ya ndirimbo ivuga ngo Jyana umucyo muri Africa nkaho ntawuhaba.
Uwariwe n’ imbwa n’ imiserebanya iramushoka!!
abo bavumvu bakuriranwe!ariko police yabo nijye iba maso!gusa bihangane! ue nayo ibatabare!
YEWE,UWAROSE NABI BURINDA BUCYA KOKO. LE MALHEUR NE VIENT JAMAIS SEUL.
Comments are closed.