Month: <span>July 2015</span>

Emery Mvuyekure yangiwe kwitabira imyitozo y’ikipe y’igihugu

Uyu munyezamu wa Police FC ntabwo ari gukorana imyitozo n’abandi bakinnyi bahamagawe mu mpera z’icyumweru gishize (pre-selection) ngo bitegure imikino ya gicuti ya South Africa na Nigeria. Mvuyekure yemereye Umuseke ko koko atari muri iyi myitozo kuko ngo yabujijwe gusanga bagenzi be. Amakuru agera k’Umuseke ni uko uyu musore yinubiye ‘ikimenyane’ mu ikipe y’igihugu iyo bigeze ku […]Irambuye

Mahama: Umubano w’impunzi z’Abarundi n’Abanyarwanda wifashe neza

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama iri mu karere ka Kirehe ntabwo zifunze zifite uburenganzira bwo gusohoka no gutembera hirya no hino mu gihugu nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’inkambi ya Mahama ngo ndetse n’umubano w’izi mpunzi n’Abanyarwanda baturanye n’iyi nkambi umeze neza. Ibi biranashimangirwa na bamwe mu mpunzi z’Abarundi bavuga ko icyo bakeneye gukura mu […]Irambuye

Rasta Jah bon D yaje mu Rwanda kwitabira Kigali Up

Rurangwa Darius wamenyekanye nka Jah bon D ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya reggea ukorera umuziki we mu Rwanda no mu Busuwisi. Nawe ari mu bamaze kugera i Kigali kwitabira Kigali Up Festival igiye kuba ku nshuro ya gatanu. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ubwo yageraga i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, yavuze […]Irambuye

Rubavu: Abajura baje kwiba SACCO ya Kanzenze bica umuzamu

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Nyakanga abajura batarafatwa bishe umuzamu wa SACCO ya Kanzenze bakomeretsa mugenzi we bikomeye cyane ubwo bari baje kwiba iyi SACCO yo mu murenge wa Kanzenze Akagali ka Nyamikongi aba bazamu babiri bakabatesha. Daniel Harerimana w’imyaka 42 niwe wishwe n’aba bajura azize ibikomere, mugenzi we Wecislas Byukusenge w’imyaka 43 […]Irambuye

Umupfumu yavuze indagu ze ku ruzinduko rwa Obama muri Kenya

Nyuma yo kuragura akoresheje amagufa y’udusimba tumwe, umupfumu witwa John Dimo yatangaje ko Obama byanze bikunze azagera mu gace ka Kogelo gakomokamo se, nubwo bwose gusura aha hantu bitari kuri gahunda y’uruzinduko rwe. Aha Kogelo niho hatuye Mama Sarah Obama w’imyaka ubu 95, uyu akaba ari umugore wa sekuru wa Obama, aha kandi niho hashyinguye […]Irambuye

Intambwe eshatu zatuma Imana igukiza Uburwayi

Kumenya Ko ubikwiriye Iyi ni ingingo ngira ngo witeho cyane, kuko uzabona abantu benshi basenga ariko bataramenya isano bafitanye n’Imana! Imana yavuga iti ntanze Umugisha, bo bakumva batabikwiye, bati ‘buriya kanaka ni we bireba.’ Hari nubwo no mu bakozi b’Imana ubisangamo, agasabira abandi Umugisha, ariko we akumva azajya ahora ateze amaboko abo yasengeye! Menya ko […]Irambuye

Meddy na The Ben barasabwa amezi 30 ngo bahabwe VISA

Mu myaka ine The Ben na Meddy bamaze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubu ngo barasabwa amezi 30 azagaragazwa na Visa ziri muri muri Passports zabo ku ngendo bagiye bakora cyangwa bashobora kuzakora noneho nyuma y’izo ngendo na Visa zitandukanye bakabona guhabwa ubwenegihugu bw’Amerika. Kugirango wemerewe kuba watangira gushaka ubwenegihugu bwa Amerika, ngo bisaba kuba […]Irambuye

Burundi: Amatora ya Perezida yatangiye, Nkurunziza yatoreye i Ngozi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Nyakanga ibiro by’itora ahatandukanye mu gihugu byafunguye. Abitabiriye amatora bari bacye bigaragara, nubwo bikekwa ko bashobora kwiyongera uko amasaha akura. Perezida Nkurunziza nta gushidikanya ko ari we uza kwegukana intsinzi, nubwo aya matora ari kuba mu mwuka mubi w’umutekano mucye. Nkurunziza ari kumwe n’umugore we batoreye mu Ntara […]Irambuye

ILPD yashimiye umushinga NICHE wayifashije gutanga ubumenyi mu mategeko

Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 umushinga w’Abaholandi  witwa NICHE Project wari umaze imyaka itanu ukorana n’ishuri ry’igisha rikanateza imbere amategeko (ILPD) washoje imirimo yawo, ushimirwa umuganda wawo ku kibazo cy’ubutabera mu Rwanda ndetse ko usize hari intambwe igaragara itewe n’iri shuri mu kwigisha amategeko abanyamwuga. Johnston Busingye Minisitiri w’Ubutabera yashimiye cyane leta y’U […]Irambuye

en_USEnglish