Min.Musoni yijeje imihanda izahuza Akarere Nyanza n’Iburasirazuba
Mu muhango wo gutaha imihanda ifite uburebure bwa 5,8Km mu mujyi wa Nyanza, Minisitiri w’ibikorwaremezo Musoni James wari umushyitsi mukuru yavuze ko bagiye gukora umuhanda uzahuza akarere ka Nyanza n’uturere twa Bugesera na Ngoma tw’Iburasurazuba kugirango abaturage boroherwe mu bikorwa by’ubuhahirane.
Mu ngengo y’imari buri mwaka buri karere gahabwa agera kuri miliyari 10 cyangwa 13 gusa Minisitiri Musoni yavuze ko hari tumwe mu turere duhabwa aya mafaranga ariko ntituyakoremo ibikorwa remezo nk’imihanda imyaka igashira indi igataha.
Min Musoni yashimye Akarere ka Nyanza ngo kaza ku isonga ubu mu kubaka imihanda ya kaburimbo ugereranyije n’utundi turere duhabwa ubushobozi bungana cyangwa se buri hejuru y’ubwo akarere ka Nyanza gahabwa.
Ati “Natwe ubu tugiye kubafasha gukora umuhanda uhuza aka karere ka Nyanza n’uturere tw’Iburasurazuba.”
Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasurazuba zisanzwe zihuzwa n’umuhanda mugari ariko w’ibitaka uca mu karere ka Nyanza ukambuka Rwabusoro ugahura na Bugesera ari nawo ukomeza i Ngoma uciye Rukumberi.
Uyu muhanda uri mu ikoreshwa cyane, abawukoresha ariko bakomeje kenshi kwinubira ko utitabwaho kandi ari umuhanda ukomeye, ubu amaze ararenga arindwi ikiraro cya Rwabusoro kiri ku mugezi w’Akanyaru kiguye ariko kikaba kitarasanwa.
Joseph Munyaneza umuturage wo mu kagari ka Nyanza Umurenge wa Busasamana ashima cyane ko mu mujyi wabo imihanda imaze gukorwa ku buryo bushimishije kuko mu gihe gishize winjiraga mu mujyi wa Nyanza ugasanganirwa n’imvumbi ryinshi cyane.
Abdallah Murenzi uyobora Akarere ka Nyanza avuga ko gukora imihanda biri mu bintu Akarere kashyize mu byihutirwa, nyuma ngo bakurikijeho kuboza imiturire.
Miliyari eshatu zirenga niyo mafaranga Akarere kashoye mu gukora iyi mihanda ya Kaburimbo, buri mwaka minisiteri y’ibikorwaremezo ishyira mu ngengo y’imali yayo miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda yo kubaka imihanda.
Elize MUHIZI
UM– USEKE.RW
9 Comments
iyo ibikorwa remezo biri kubakwa ubutitsa biba byerekana iterambere, rwanda komeza ukataze
good reporting,bravo n keep it up
bravo RPF for the good work,make africa a better living place
Keep the spirit Mayor. You are number one. Komereza aho. Ntagisa naco
Igihugu cyacu kiyobowe neza mes chers amis
Kuba Umunyarwanda ni ishema rikomeye. Nishimiye kuba Umunyarwanda. Hahirwa abana bavutse ku Ngoma Nziza ya Paul Kagame
Paul Kagame Oyeeee….. Urasobunutse kandi urashoboye ntituzagutererana mu guteza u Rwanda rwacu imbere
Abdallah uri uwa mbere
Siwumva abandi bayobozi bakomereze aho. Ruhango Gitwe nibatuvuganire kuko barikuturyo
Comments are closed.