Digiqole ad

Abakozi batemera guhwiturwa ni indi mbagamizi Umujyi wa Kigali ufite

 Abakozi batemera guhwiturwa ni indi mbagamizi Umujyi wa Kigali ufite

Dr Sebashongore Dieudonne Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali

Perezida w’Inama njyanama y’Umujyi wa Kigali, Dr. Sebashongore Dieudonné yabwiye Umuseke ko bashima intambwe imaze guterwa mu gukurikiza amabwiriza y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ariko avuga ko mu mbogamizi Umujyi ufite harimo n’abakozi bafite imyumvire iri hasi kandi ngo ntibaashyirwa mu kiziriko ngo bakore ibyo basabwa.

Dr Sebashongore Dieudonne Perezida wa Njyanama y'Umujyi wa Kigali
Dr Sebashongore Dieudonne Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali

Mu cyumweru gishize ubwo abayobozi b’Umujyi wa Kigali bari bamaze kwitaba komisiyo y’Inteko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta, Dr Sebashongore Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali  yaganiriye n’Umuseke avuga ko bagifite imbogamizi nyinshi ngo bagere ku rwego rwifuzwa n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta.

Yagize ati “Icyo mvanye muri ibi biganiro n’abadepite n’uko hari intam we yatewe, hari impinduka zabaye, ndabyishimira kuko ntibiba byoroshye.”

Dr Sebashongore avuga ko hari imbogamizi Umujyi wa Kigali uterwa n’izindi nzego bakorana.

Ati “Iyo mutagendera ku muvuduko umwe bikunda kugorana, gusa simvuze ko natwe nta ruhare tubifitemo, turarufite ariko dukurikije inama z’Umugenzuzi w’Imari ya Leta tuva aha twiyemeje ko tugiye kubikosora, ariko umwaka washira ugasanga hari utuntu tudashiramo.

Raporo mwabonye ko ivuga ku makosa ajyanye n’imanza Umujyi wa Kigali ushorwamo, imyenda y’igihe kirekire, iyo tugomba kwishyura n’iyo bagomba kutwishyura, twe nka Njyanama twari twiyemeje kubivanamo.

Hari ibisabwa, birimo ko umuntu utamuha amafaranga adafite impapuro, kuko nabwo uyamuhaye byakubarwaho nk’ikosa. Twe tumaze gutanga amatangazo twasanze nta muntu dufitiye imyenda wigaragaza, dufata icyemezo cy’uko bizavamo.

Inama Njyanama ihangana no kureba ko ingengo y’imari ikoreshwa neza kandi tukareba n’inyungu z’umuturage, bituma rimwe na rimwe dutegereza tukareba ko hari ikintu gishya kiza kugira ngo dufate umwanzuzo wuzuye.”

Dr Sebashongore avuga ko mbere Umujyi wa Kigali wari ufite ikibazo cy’abakozi badafite ubushobozi buhagije, ariko ngo icyo cyarakemutse binyuze mu mahugurwa no gushaka abandi bashoboye.

Yagize ati “Mu ntangiriro y’uyu mwaka hari ikibazo cyatewe n’impinduka za Minisiteri y’Abakozi zatumye hari imyanya imwe n’imwe ikurwaho hashyirwaho n’indi mishya ariko itarashyirwamo abantu, ugasanga abakora mu rwego runaka babaye bake.

Ibyo bigatuma ubushobozi bwabo buba buke, hakabonekamo amakosa ariko ubu hatangiye amabwiriza ajyanye no gushaka abakozi bazongerwamo kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.

Ikindi kibazo ni imyumvire kubo dukorana, twe tuba dushaka kugera aha, dufite imihigo, ariko abantu dukorana bagatinda kubera impamvu zitandukanye.

Ntabwo wajya gufata umuntu ngo uramuniga ngo kora ibi n’ibi, ariko turabihanganira nk’Umujyi wa Kigali kuko twe turi abajyana dukomeza kubagira inama, Komite nyobozi igashyira mu bikorwa ibyo byemezo natwe tukareba ko ntawabangamiwe n’ibyemezo byafashwe.”

 

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • umuntu ubangamira umujyi wa kigali mu iterambere azajye ahanwa cyane kuko aba abujije amajyembere kwihuta, nkuko sebashongore abivuga kwihanganira umuntu nibyo ariko bigira aho bigarukira

  • Ariko nibo babitera mu kubangaja niho hakorerwa amakosa ya mbere na RALGA ni pilate yibereye aho uzi kujya gukora ikizami nyiri akazi azwi koko birababaje cyaneee mu turere ngo bagira tekinike yo guhamagara uwo bashaka agakora ikizami daaa

Comments are closed.

en_USEnglish