Inkongi y’umuriro yatwitse Hotel iherereye ku Kimironko
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Nyakanga inkongi y’umuriro itaramenyekana icyayiteye yangije bikomeye inyubako ya Hotel y’umugore witwa Mbabazi Winfred Phionah iherereye mu murenge wa Kimironko mu kagari ka Bibare mu mudugudu wa Bwiza, ufashe umuhanda mushya wa kaburimbo w’ahitwa ‘Ku Mushumba mwiza’.
Umunyamakuru w’Umuseke uhageze aravuga ko umuriro wagaragaye ari mwinshi cyane, imodoka zizimya umuriro za Police zikaba zahageze umuriro wabaye mwinshi bikomeye kuko wihuse cyane nk’uko abakozi b’iyi Hotel babitangaje.
Umunyamakuru w’Umuseke avuga ko kugeza ubu nta bantu biragaragara ko bakomerekeye cyangwa baguye muri uyu muriro ukomeye.
Imirimo yo kuzimya uyu muriro niyo iri kuba…
UPDATE: Bamwe mu baganiriye n’Umuseke baravuga ko Hotel yatangiye gushya nka saa 10h30 imodoka zizimya umuriro zihagera nka nyuma y’imonota 30.
Ibintu byinshi mu byarimo byahiye, gusa ngo babashije gusohora matelas nkeya n’ibikoresho bike nk’intebe.
Hitabajwe kizimyamwoto enye za Polisi y’igihugu ishami rishinzwe gukumira inkongi. Ntabwo haravugwa icyateye iyo mpanuka, gusa abantu bahari baravuga ko byatewe n’umuriro w’amashanyarazi.
Umuseke wamenye ko nyiri iyi hotel aherutse kwitaba Imana, ubu iyi nzu ikaba yarasigaranywe n’abana be babiri.
ACP Seminega Jean Baptiste umuyobozi ushinzwe ishami ryo kurwanya inkongi muri Police yavuze ko iyi hotel n’ubundi iherutse kwibasirwa n’inkongi y’umuriro mu kwezi gushize, ndetse ngo bagiriye inama abayifite guhindura uburyo itsinga z’amashanyarazi zari zimeze (installation), ariko ngo ntibyakozwe.
Yasabye abaturage gutangira amakuru igihe, ngo kuko iyo habaye inkongi nk’iyi bituma igihugu gihomba.
Hari abenshi mu baturage bavugaga ko igitwika iyi nyubako ari amayobera (bamwe bemeza ko ari amadayimoni), bene gukora muri iyi hotel birinze kugira amakuru baha ibitangazamakuru.
Umuvugizi wa Polisi, CSP Celestin Twahirwa yatangarije Umuseke ko bagikurikirana iby’iyi mpanuka.
Amafoto/NTEZIRIZAZA/UM– USEKE
NTEZIRIZAZA Theodomir
UM– USEKE.RW
13 Comments
niba barisunze SORAS ntibahungabane
Ahubwo nyiri iyi hotel yagize Imana iyo Police idahita ihagera iyi nzu yari kuba ubuyonga nka capati, jye nari mpibereye umuriro utangira gufata iyinzu wahise uza ari mwishi cyane Police nayo ntago yazuyaje yahise ihagera itangira kuzimya inzu, ikindi iyo police itazana kizamyamwoto nyinshi andi mazu nayo yari gufatwa kuko umuriro wari ufite imbaraga cyane, nizereko bafite ubwishingizi si non arahomaho kabsa
ntibakatubeshye hari ikibyihishe inyuma kugira ngo insulance yishyure amakuru mfite ngo byashoboka ko nyira ariya mazu numugore yaba afifite BRD amafranga asaga 800 kwishyura byaranamunaniye bahise kuyishumika namwe mundebere ukuntu yahiye wagira ngo bayiteye Bombo bakurikiranwe vuba na bwangu murakoze
Arikon nkawe Theoneste ibyo uvuze ubwo urabona atari ubujiji!! None se ubwo yananiwe kwishyura ? sibyiza kuvuga ibihuha ujye uceceka aho kugirango uhuruduke uvuge ubusa
ko amafaranga 800 ari make? ubwo yayananirwa?
Ariko izi hotel zadutse bubaka nk’abubaka insengero harya zigira standards zigenderaho?
@ nizeyimanan Theoneste
Ngaho da! Polisi igushake utange ayo makuru kuko yafasha cyane ariko niba ari ibigambo ukabura ibimenyetso bakuzirike kuko imppuha nk’izo zirasenya ntizubaka.
ni 800 millions rwandan francs
Hahahaha, birababaje kandi biranasekeje Nizeyimana ngo yararimo BRD amafaranga 800, ubwo se umuntu yubaka ikizu kingana kuriya akabura 800 pe!
Ari nka miliyoni 800 gusubiza hejuru byakumvikana, ariko mwimufatanya n’umubabaro di! Pole sana Phionah.
Haaa,icyorezo cy’inkongi z’imiriro, cyagaragaye cyane guhera 2011 kugeza ubu, amazu y’ubucuruzi yarahiye; ama Hotel ;ibigo by’amashuli; za Gereza,Amagaraje ;n’ibindi…, Hagiye hatangazwa mu binyamakuru ko iperereza riri gukorwa ry’icyateje gushya kuri buri nyubako ihiye, ariko se Mwatubwira niba ayo maperereza agikorwa???? Ese amaherezo ni ayahe?
turashimira Police yacu yatabaye bwangu ikabasha gukumira umuriro bwangu naho hari gushya ibintu byioshi gusa abantu bubaka bakagobye kureba ibikoresho bagiye gukoresha niba byujuje ubuzira nenge ,ikindi kandi hagashyirwaho urwego rukurikira ibikoresho bikoreshwa niba byujuje ubuziranenge ikindi abantu bubaka baka bakajya basiga ga umwanya mugihe habaye ikintu nkicyo bakabona uburyo batabarwa .
asubiye ahoyaturutse ayomafaranga,N.B:mwakubashye Imana .nibindi biraje
twitondere ibyo turebesha amaso kuko banyirabyo rimwe narimwe sibeza!(?)
Comments are closed.