Digiqole ad

Division 2: Bugesera FC yegukanye igikombe cya shampiyona

 Division 2: Bugesera FC yegukanye igikombe cya shampiyona

Ikipe ya Bugesera FC hamwe na Rwamagana City ziyongereye kuri Sunrise FC zizaba ari ikipe eshatu z’Iburasirazuba mu kiciro cya mbere

18 Nyakanga 2015- ikipe ya Bugesera FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri nyuma yo gutsinda Rwamagana FC ibitego 2-0.

Ikipe ya Bugesera FC hamwe na Rwamagana City ziyongereye kuri Sunrise FC zizaba ari ikipe eshatu z'Iburasirazuba mu kiciro cya mbere
Ikipe ya Bugesera FC hamwe na Rwamagana City ziyongereye kuri Sunrise FC zizaba ari ikipe eshatu z’Iburasirazuba mu kiciro cya mbere

Ibitego bibiri  by’ikipe ya Bugesera FC byatsinzwe na  David Nzabanita ku munota wa 29 na  Felix Ngabo ku munota wa 73 nibyo byahesheje umutoza wabo Noah Nsaziyinka igikombe cya shampiyona cy’icyiciro cya kabiri.

Nsaziyinka utoza Bugesera FC yavuze ko intego zose bihaye uyu mwaka bazigezeho bafatanyije n’ubuyobozi bwabahaye ibishoboka byose kugira ngo babigereho.

Yagize ati “mu myaka yashize inshuro eshatu twagiye tugarukira muri 1/2 ariko ubu tubashije kubigeraho twishimye kandi turanashima Imana yatumye tugera kuri ibi byose”.

Avuga ko ubu akazi ke gasa n’aho karangiye, ariko nibaramuka bamugiriye ikizere cyo gukomeza gutoza iyi kipe mu kiciro cya mbere azabikora kuko ari kuri uru rwego.

Aya makipe yombi yabonye tike yo gukina imikino y’icyiciro cya mbere cy’umwaka wa 2015/16, azasimbura Isonga FC na Etincelles zamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Intara y’Iburasurazuba yamaze imyaka irenga 10 itagira ikipe muri shampionat y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ubu ikipe ya Bugesera FC hamwe na Rwamagana City ziyongereye kuri Sunrise FC zizaba ari eshatu z’Iburasirazuba mu kiciro cya mbere.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Banyabugesera umuhigo murawucyuye.mube maso batongera kuyigira nk’umurabyo

  • East Natwe Turagenda Dutera Intambwe Ubutuje Muruhando Rw Intara Zitangiye Gutunga Amakipe Menshi Nyuma Ya Kigali.

  • Congs kuri Sam KARENZI wa Radio SALUS,umukunzi w’iyi equipe byahebuje.

Comments are closed.

en_USEnglish