Digiqole ad

Ibyishimo kuri bamwe mu bahanzi bazitabira Kigali Up 2015

 Ibyishimo kuri bamwe mu bahanzi bazitabira Kigali Up 2015

Judo Kanobana, Popo na Jay Polly usanzwe ari ambassador wa Kigali Up

Kigali Up Festival rimwe mu maserukira muco abera mu Rwanda ahuza abahanzi bo mu Karere no muri Afurika bagaragaza zimwe mu mpano zabo gakondo, bamwe mu bahanzi nyarwanda bazayitabira bavuga ko ari intambwe nziza kuri muzika nyarwanda n’abahanzi muri rusange.

Judo Kanobana, Popo na Jay Polly usanzwe ari ambassador wa Kigali Up
Judo Kanobana, Popo na Jay Polly usanzwe ari ambassador wa Kigali Up

Ku nshuro ya gatanu Kigali Up igiye kuba, ni ubwa mbere izitabirwa n’abahanzi nyarwanda benshi kandi bafite amazina asanzwe azwi cyane.

Abahanzi nka Makanyaga, Riderman, Jay Polly, Rafiki, Serge Iyamuremye, Ciney, 3 Hills, Ben Ngabo na Jules Sentore wanagizwe ambassador wa Kigali Up mu mwaka wa 2015, bavuga ko ari ishema kuri bo.

Bimwe mu byo batangarije Umuseke bavuze ko mu gihe mu Rwanda hakomeza kugenda habera amaserukiramuco nk’aya niyo nzira yonyine izatuma u Rwanda rugira abahanzi bazwi mu Afurika.

Uretse abo bahanzi bo mu Rwanda bazitabra Kigali Up, abandi bahanzi bazaturuka hanze harimo,Jahbond, Iya dede, Sauti soul na Eddy kenzo.

Muri iyi festival bikaba biteganyijwe ko bazerekana abana b’abahanzi bashya bafite talent bazerekwa abanyarwanda.

Kigali Up Festival izatangira ku itariki ya 25 Nyakanga 2015 ndetse ikomeze no ku wa 26 Nyakanga 2015 mu marebo ya Stade Amahoro i Remera.

Kwinjira bikazaba ari amafaranga 6000 frw ku muntu umwe ndetse na 5000 frw ku muntu uzaba ashaka kuyitabira iyo minsi uko ari ibiri izaba.

Iras Jalas

UM– USEKE.RW

en_USEnglish