Month: <span>June 2015</span>

USA: Obama yagaragaje ko ashyigikiye ubutinganyi bwemejwe mu gihugu hose

Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika; uyu wa Gatanu wabaye umunsi w’amateka ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwemeje itegeko ryemerera abagore n’abagabo bahuje ibitsina gushyingiranwa mu gihugu hose, Perezida Obama kuri ‘Twitter’ yagaragaje ko ashyigikiye iri tegeko. Ubusanzwe, muri iki gihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gushyingiranya abantu bahuje ibitsina byari byemewe muri leta anye gusa, […]Irambuye

No more beef: Bebe Cool na Chameleone basangiye i Kigali

Inshuro nyinshi cyane bumvikanye baterana hejuru ndetse bigeze kumara umwaka ntawurebana n’undi nubwo babaga mu mujyi umwe. Gusa kuva mu mwaka ushize aba bagabo batangiye kujya bavuga rumwe. Ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa gatanu bombi basangiye ifunguro muri Hotel i Kigali, baseka basabana. Mu mpera z’umwaka ushize bagaragaye mu gitaramo kimwe cyari cyateguwe […]Irambuye

Abatatira u Rwanda akaboko k’amategeko kazabageraho – Kagame

Kuri uyu wa gatanu ubwo Perezida Kagame yatangaga ipeti rya Sous lieutenant ku basirikare 517 barangije amasomo ya gisirikare i Gako yavuze ko abatatira u Rwanda amategeko azabageraho aho bari hose. Ngo ni ikibazo cy’umunsi. Perezida Kagame yabwiye aba basirikare ko baje mu ngabo kugira ngo barinde amahoro y’igihugu cyabo, bagiheshe agaciro kandi nabo ngo […]Irambuye

Airtel Rising Stars: Nyuma y’Iburasirazuba hatahiwe Amajyepfo

Nyuma yo gusoza irushanwa rya Aitel Rising Stars 2015 ku nshuro ya gatatu mu ntara y’Iburasirazuba, mu mpera z’iki cyumweru barerekeza mu ntara y’Amajyepfo kujya gushaka impano z’abakinnyi, imikino izabera mu Karere ka Nyamagabe. Iyi mikino iteganijwe kubera mu ntara zose z’ U Rwanda n’umujyi wa Kigali ,muri buri ntara hazajya hazamuka ikipe zahize ayandi  […]Irambuye

Ubumenyi buke bwadindije bunahombya Leta mu mushinga wo guhinga indabo

26/6/2015: Imbere y’abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya Leta, abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere umusaruro w’ibyoherezwa hanze mu buhinzi (NAEB), bavuze ko umushinga wo guhinga indabo i Gishari watangiye ukageraho ugahagarara kubera ibibazo by’ubumenyi buke bwa bamwe mu bawize, gusa ngo uzaba watanze umusaruro mu gihembwe cya mbere cya 2016. Uyu mushinga […]Irambuye

Muhanga: Bamwe mu bagitifu b’imirenge barashinjwa gusambanya abo bakoresha

Mu muhango wo gutangiza  Ikigo gishinzwe kwita ku bahohotewe (Isange One stop Center) Umukuru wa Polisi  mu Karere ka Muhanga, Senior Superitendant  Muheto Francis yatangaje ko  hari ibihano bagiye gufatira bamwe mu bagitifu b’imirenge bitwaza umwanya bafite bagasambanya abo bakoresha  ku rwego rw’Akagari. Uyu muhango wo gutangiza ikigo gishinzwe kwita ku bantu bakorewe ihohoterwa wahuje […]Irambuye

Zari umugore wa Diamond yageze i Kigali

Zarinah Hassan uzwi nka (Zari) ari nawe mukunzi w’umuhanzi ukomoka muri Tanzania witwa Diamond Platnumz, yageze mu Rwanda aho aje mu gitaramo kiswe ‘Rwanda International Fashion Word’. Mu gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda kizahurirwamo n’ibyamamare mu bijyanye n’imideli, bitaganyijwe ko na Zari azaba ari umwe mu bazakurikirana icyo gikorwa. Ni nyuma […]Irambuye

en_USEnglish