Digiqole ad

Zari umugore wa Diamond yageze i Kigali

 Zari umugore wa Diamond yageze i Kigali

Zari ku kibuga cy’indege i Kanombe

Zarinah Hassan uzwi nka (Zari) ari nawe mukunzi w’umuhanzi ukomoka muri Tanzania witwa Diamond Platnumz, yageze mu Rwanda aho aje mu gitaramo kiswe ‘Rwanda International Fashion Word’.

Zari ku kibuga cy'indege i Kanombe
Zari ku kibuga cy’indege i Kanombe

Mu gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda kizahurirwamo n’ibyamamare mu bijyanye n’imideli, bitaganyijwe ko na Zari azaba ari umwe mu bazakurikirana icyo gikorwa.

Ni nyuma y’uko anasanzwe ari umwe mu bantu  bakomeye mu Karere bategura ibyo bitaramo bijyanye no kwerekana imideli bihuza bimwe mu bihugu bikomeye ku isi.

Sandra Teta wateguye icyo gikorwa, yabwiye Umuseke ko yiteguye kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu mu bijyanye no kumenyekanisha ubwiza bw’u Rwanda mu bintu bitandukanye.

Yagize ati “Burya iyo ushaka ikintu uremera ukavunika ariko ugashirwa ukigezeho byaba ku neza cyangwa ku ntabi. Kuko rimwe na rimwe hari igihe ukigeraho utavunitse cyane ubundi ukakigeraho wabize icyuya.

Ku ruhande rwanjye nemera ko ahantu hose hari ubushake, n’ubushobozi buboneka. Niyo mpamvu rero nifuje kuba nategura iki kirori mpamya ko abanyarwanda benshi nibaza kureba uko kizagenda bizatuma n’abanyamahanga bazaba baje bifuza kuba bakorera ibitaramo byinshi bikomeye mu Rwanda”.

Abahanzi nka Christopher, Riderman na Babe Cool wo muri Uganda nibo bazasusurutsa abazakitabira.

Icyo gitaramo kizaba ku itariki ya 27 Kamena 2015 muri Porto Fino Hotel iba i Nyarutarama. Kwinjira bikazaba ari 10.000 frw ku muntu umwe na 15.000 frw mu myanya y’icyubahiro (VIP).

Zari na Sandra Teta wateguye icyo gitaramo
Zari na Sandra Teta wateguye icyo gitaramo
Nubwo yitabiriye iki gitaramo, bigaragara ko kuriwe
Nubwo yitabiriye iki gitaramo, bigaragara ko kuriwe
Mu modoka mbere yo guhaguruka i Kanombe
Mu modoka mbere yo guhaguruka i Kanombe
Mu modoka yerekeza kuri Serena Hotel ari naho agiye kuruhukira
Mu modoka yerekeza kuri Serena Hotel ari naho agiye kuruhukira

Photos/J.Rutaganda

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Kabisa!!!!!!

  • IYO KANZU NIYO NDA NTABWO BIJYANYE ZARI YAMBIKA ABANDI AKIYIBAGIRWA

  • Congz kuri sandra kabisa…. she kept her promise

  • @Kayitesi: Ugira ibiguhangayikisha! Ubu taha azajye akubaza najya kugura imyenda na mbere yo kuyambara!

  • conglatulation Teta,courage!

  • Iyo mbimenya nkajya kwirebera Teta

  • @kayitesi, iyo kanzu yambaye iramubereye cyane rwose. She is still classy and sexy even if she is prégnant!

  • Arakazaneza mama turamwishimiye kandi tumuifurije kuzabyaraneza aheke. Big up teta sandra, we’re proud of you

  • Kayitesi ni isutwa koko nta kindi wabona Atari ibibi gusa? Imana ikube hafi nukuri.

  • Zari karibuni kwetu wisange nkuri m’urugo …,Teta courage ibyiza tubirimo !!!

  • @rose. Uko wowe wabona ibyiza ni nako nundi yabona ibibi kandi ndumva uko mwatatse ibyiza ariko nibibi bigomba kuvugwa kayitesi nta kosa yakoze rero kuvuga ibyo yabonye, ntawe ushimwa na bose turatandukanye mu gukunda ibintu nimitekerereze iratandukana, dukunda amabara atandukanye nibindi byinshi bitandukanye. Si byiza rero kubona ibintu atari byiza ukabwira umuntu ngo ni byiza nkuko abanyarwanda tubikora. Niyo waba wambaye nabi bigaragarira buri wese umunyarwanda akubwira ko wambaye neza ubundi akagenda akunoshanira. Umunyarwanda uramubaza yapfushije uti bite ati ni byiza kandi asize umurambo mu nzu. Byose nindimi zuburyarya tugira tugomba guhindura tukita ikiza ikiza nikibi ikibi

  • umva tujye tuba abanyakuri uyumugore ntako ameze rwose ntitukajye dushimagiza ibidashinga,ikanzu ishobora kuba arinziza ariko we nuko ateye ninda afite ntakajyamo rwose wenda hari undi byabera bitewe nimiterere ye,so ukuri nikuganza mureke kuryarya abantu!

Comments are closed.

en_USEnglish