Month: <span>June 2015</span>

Pakistan: Ubushyuhe bumaze kwica abantu 1017

Mu ntara ya Sindh muri Pakistan ubushyuhe bumaze guhitana abantu 1017  bazize ubushyuhe bukabije butuma amazi yo mu maraso yabo agabanyuka kugeza bapfuye. Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa (Xinhua)  bivuga ko abantu 955 baguye mu bitaro bitandukanye byo mu majyepfo y’umujyi Karachi utuwe n’abaturage miliyoni 20 ndetse no mu mujyi wa Singh ngo abantu bamerewe nabi n’ubushyuhe […]Irambuye

BREAKING NEWS: Lt Gen Karake yarekuwe by’agateganyo

Mu musaha ya nyuma ya saa 14h30 i Kigali nibwo Gen Karake yinjiye mu rukiko rw’i West Minster mu mujyi wa Londres aho yaburanaga kurekurwa cyangwa koherezwa muri Espagne. Urukiko rwaje gufata umwanzuro ko uyu muyobozi w’urwego rw’ubutasi bw’u Rwanda arekurwa by’agateganyo akaburana ari hanze. Mu mpaka ndende zabaye mu rukiko, umucamanza uhagarariye igihugu cya […]Irambuye

Icyo bamwe mu bahanzi bavuga ku ifatwa rya Gen K.Karake

Mu gihe abanyarwanda bakomeje ibikorwa byo kwamagana imyanzuro yafashwe n’igihugu cy’Ubwongereza yo gufata Lt Gen Karenzi Karake, bamwe mu bahanzi nyarwanda bavuga ko ari agasuzuguro gakomeye ku gihugu cy’u Rwanda kagamije kuyobya uburari bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Lt Gen  Karenzi Karake yafatiwe mu gihugu cy’Ubwongereza kuwa gatandatu ushize ari mu butumwa bw’akazi. Abahanzi mu […]Irambuye

Sheikh Bahame Hassan yagizwe umwere n’Urukiko ku byaha bya ruswa

Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane rwagize umwere Sheikh Hassan Bahame wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ku byaha bya ruswa yari akurikiranyweho we na Judith Kayitesi wari noteri wa Leta. Urukiko rwahise rutegeka ko Bahame arekurwa. Judith Kayitesi waburanye yemera icyaha yavugaga ko yatumwe ruswa na Sheikh Bahame, Urukiko […]Irambuye

Uganda: Arashinjwa gusambanya umwana we w’amezi atanu

Polisi yo mu Karere ka Mukono mu gihugu cya Uganda iratangaza ko yataye muri yombi umugabo w’imyaka 42 y’amavuko w’ahitwa Mpata, imukurikiranyeho gusambanya umwana we w’umukobwa wari umaze amezi atanu gusa avutse. Polisi ivuga ko ibi uyu mugabo yabikoze ubwo nyina w’uyu mwana witwa Contress Achagi yari agiye ku gasantere k’ubucuruzi ashyiriye umukiliya amafaranga nyuma […]Irambuye

Gitwe: Kaminuza ya Stanford yahaye abanyeshuri mudasobwa 150

Binyuze mu bufatanye mu myigishirize buri hagati y’Ishuri rikuru ry’i Gitwe-ISPG na Kaminuza ya Stanford yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, uyu munsi itsinda riyobowe na Prof. Dr. Adrew Patterson bahaye abanyeshuri ba ISPG mudasobwa 150 zo kubafasha mu myigishirize. Mu ruzinduko rw’iminsi itatu izi ntumwa za Kaminuza ya Stanford zakoreye i Gitwe, bakoze inama […]Irambuye

Ni gute umuntu watanze ubuzima bwe akiza abantu, ahinduka umwicanyi?

Perezida Paul Kagame ubwo yarahizaga Minisitiri w’Uburezi mushya Dr Malimba Musafiri Papias na bamwe mu badepite n’abacamanza, yavuze ko yamaganye agasuzuguro ibihugu by’Uburayi bigirira Africa n’Abanyarwanda, by’umwihariko avuga ko ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake ridakwiye kugira agaciro, atunga agatoki bamwe mu barigizemo uruhare barimo abahoze ari abantu bo mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi. Perezida Kagame, […]Irambuye

Mugesera yavuze ko ibyabaye mu Rwanda byatewe n’intambara yo muri

“Yavuze ko Inyenzi arizo zateye, ngo ntabwo ari Abatusti bari mu gihugu”; “We ngo mbere ya 1990 yari abanye neza n’abaturanyi be, nta mwiryane wari uhari”. Aha Dogiteri Leon Mugesera ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kugira uruhare mu gucura no kunoza umugambi wa Jenoside yanengaga Ubuhamya bwatanzwe na Kadogo Hashim aho uregwa yabwiye Urukiko ko kuba […]Irambuye

Perezida Kabila yareze mu rukiko ba Guverineri 4 ko bariye

Joseph Kabila Kabange Perezida wa Congo Kinshasa kuwa kabiri w’iki cyumweru i Kinshasa yatanze kuri parike ya republika ibaruwa irega ruswa ba guverineri bane netse na bamwe mu bahoze ari bajyanama ba Perezida nk’uko byatangajwe na radioOkapi ya ONU muri Congo. Inyandiko y’impapuro zirenga 20 irashinja ba Guverineri; Moïse Katumbi Chapwe (Katanga), Alphonse Ngoy Kasanji […]Irambuye

en_USEnglish