Month: <span>June 2015</span>

Burundi: Grenade mu matora, Perezida w’Inteko yahunze

Pie Ntavyohanyuma perezida w’Inteko Ishinga Amategeko i Burundi yatangaje kuri France24 ko yahunze igihugu cye kubera ko Perezida Nkurunziza ashaka kwica amasezerano ya Arusha akiyamamariza manda ya gatatu. Kuri uyu wa mbere ubwo amatora yari atangiye grenade yaturikiye kuri bimwe mu biro by’itora mu mujyi wa Bujumbura. Ntavyohanyuma avuga ko Nkurunziza yakomeje kwanga kumva inama […]Irambuye

Mayange: Bamwe mu banyarwanda bavuye Tanzaniya barabwirirwa bakanaburura

Abanyarwanda bavuye muri Tanzaniya bakaba baratujwe mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Mayange mu kagari ka Gakamba bemeza ko kubera ubuke bw’ibiribwa bagenerwa, hari bamwe babwirirwa abandi bakaburara. Ibi babivuze ejo kuwa 28, Kamena ubwo bahabwaga ibiribwa n’umuryango w’urubyiruko rw’Abayisilamu rugamije iterambere ubu, kimwe n’abandi basilamu, ruri mu kwezi kw’igisibo kurangwa no gukora ibikorwa by’urukundo […]Irambuye

I Kaduha bashyinguye imibiri 105 y’abishwe muri Jenoside

Nyuma y’imyaka 21 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi hari imibiri y’abishwe ikiri mu byobo rusange n’ahandi hataramenyakana. Ibonetse igenda ishyingurwa. Kuri iki cyumweru i Kaduha mu Bunyambiriri mu karere ka Nyamagabe bashyinguye mu rwibutso rwa Kaduha imibiri 105 yabonetse mu minsi yashize, harimo n’iyabonetse mu mirima y’ikigo cy’abihaye Imana. Ku rwibutso rw’Umurenge wa Kaduha niho iyi mibiri […]Irambuye

Inkuru nziza mu Nkambi ya Mahama. Abana 8 000 bagiye

Abana b’abarundi bari mu nkambi y’impunzi ya Mahama mu karere ka Kirehe bazatangira amasomo mu ntangiriro z’ukwezi gutaha. Ababyeyi babo babwiye Umuseke ko iki ari ikintu gikomeye cyane ku bana babo kuko batateganyaga ko mu buhungiro abana babo baziga. Mu nkambi z’impunzi ku Isi uburezi buri mu byitabwaho nyuma y’ibindi. Iyi nkambi ya Mahama imaze […]Irambuye

Urubyiruko rw’ishyaka PL rwateye inkunga abarokotse i Karongi

Mu gihe abarokotse Jenoside bakiri mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka amashyirahamwe atandukanye akomeje kwifatanya na bamwe mu barokotse batishoboye. Kuri uyu wa gatandatu urubyiruko rwo mu ishyaka rya Parti Liberal rwasuye bamwe mu rubyiruko rwarokotse rwo mu murenge wa Rubangera, babatera inkunga yo gukomeza imishinga y’iterambere rufite. Uru rubyiruko rwo mu ishyaka rya PL […]Irambuye

Ubuyobozi bwasabye abaturage guhagarika imyigaragambyo

Kuri iki cyumweru Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangaje ko bagira inama abigaragambyaga, bamagana icyemezo cy’ubutabera bw’Ubwongereza cyo gufunga Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake, kuba babihagaritse ahubwo bakabikora mu bundi buryo. Imyigaragambyo ikomeye imbere ya Ambasade y’Ubwongereza ku Kacyiru yatangiye kuwa kabiri ushize ubu yahise ihagarara. Fidel Ndayisaba umuyobozi w’Umujyi wa Kigali niwe ubwe […]Irambuye

Nyabihu: Ibinyomoro bimwinjiriza 300 000 buri kwezi yarashoye 50 000Rwf

*Yabuze buruse atangira guhinga *Kubona igishoro n’isambu yo guhingaho byari bikomeye *Nyuma y’inyungu ifatika ubu agiye kwiyishyurira kaminuza Uusore witwa Jean de Dieu Bizimana yarangije amashuri yisumbuye abura buruse (bourse) yo kujya kwiga kaminuza ndetse yewe abura n’akazi. Ntiyacitse integer ahubwo yatekereje umushinga w’ubuhinzi bw’ibinyomoro, maze akora uko ashoboye abona amafaranga ibihumbi mirongo itanu aba […]Irambuye

Rayon Sports Volley Club yatsinze APR VC amaseti 3-0

Ku mukino wahuje amakipe akunzwe ya mbere mu Rwanda y’umukino w’amaboko Volleyball ariyo APR VC na Rayon Sport VC warangiye Rayon itsinze APR VC amaseti atatu ku busa.Uyu mukino watangiye utinze kubera ko umuriro w’amashanyarazi wabanje kubura ariko uza kugaruka nyuma y’aho gato.  Stade nto ya Remera yari yuzuye abafana b’amakipe yombi ariko abafana ba […]Irambuye

Ibyo banshimira bimwe nimwe mubimfashamo- Kagame

Mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye umuganda mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa 27 Kamena,  Perezida wa Repubulika  Paul Kagame yabwiye abaturage  bari muri uwo muganda ko bimwe mu byo ashimirwa ari bo baba babikoze. Nk’uko bisanzwe nyuma y’umuganda abawitabiriye bagirana ikiganiro bakungurana ibitekerezo ku bintu bitandukanye. Nyuma y’uyu muganda, Umukuru w’Igihugu  […]Irambuye

Rayon Sports yatsinze Isonga FC 2-1

Umukino waberaga kuri Stade Muhanga urangiye Rayon Sport itsinze Isonga FC ibitego 2-1. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Kwizera Pierrot ku munota wa cyenda naho icya kabiri gitsindwa na Bizimana Djihad ku munota wa 46, byombi bikaba byatsinzwe mu gice cya mbere. Igitego cya Isonga  cyatsinzwe na Monsul kuri penaliti yateye neza umuzamu Bakame wa […]Irambuye

en_USEnglish