Abatatira u Rwanda akaboko k’amategeko kazabageraho – Kagame
Kuri uyu wa gatanu ubwo Perezida Kagame yatangaga ipeti rya Sous lieutenant ku basirikare 517 barangije amasomo ya gisirikare i Gako yavuze ko abatatira u Rwanda amategeko azabageraho aho bari hose. Ngo ni ikibazo cy’umunsi.
Perezida Kagame yabwiye aba basirikare ko baje mu ngabo kugira ngo barinde amahoro y’igihugu cyabo, bagiheshe agaciro kandi nabo ngo bagire agaciro.
Kuwa kane ubwo yari mu Nteko yavuze anagaya bamwe mu banyarwanda ngo bagize uruhare mu ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake mu Bwongereza. Uyu munsi yabaye nk’uvuga ko aho bari hose amategeko azabageraho.
Yabihereye ku ndahiro yari imaze gukorwa n’aba basirikare, aho bavuga ko ‘batazatatira indahiro bagiriye u Rwanda’.
Perezida Kagame yavuze ko iyo utatiye igihugu, iyo utatiye indahiro ngo amategeko agira akaboko karekare ku buryo kakugeraho.
Ati “Abatatiye u Rwanda birirwa bashaka kurugirira nabi, aho baba bari hose nubwo baba bihishe inyuma y’abatoteza u Rwanda. Ni ikibazo cy’umunsi gusa… akaboko k’amategeko kazabageraho.
Gutatira indahiro ntibitanga amahirwe…. cyane mu Rwanda. Ibi kandi bituruka no ku muco w’u Rwanda.”
Perezida Kagame yavuze ko ibi abibwira aba basirikare bari bamuhagaze imbere ariko anabibwira n’abandi, baba abasirikare cyangwa abasivili avuga ko batatiye u Rwanda ubu ngo birirwa bashaka kurugirira nabi.
Asoza ijambo rye yavuze ko agaciro k’igihugu gaharanirwa, kararwanirwa karangiza kakaguha amahoro ugomba kurinda.
Photos: PPU
UM– USEKE.RW
20 Comments
ibyo umukuru wigihugu avuga nukuri kandi nabandi barabizi nuko badashaka kuva kwizima
WAVUYE KWIZIMA MWANA DATA KO INGARUKA TUZIZI
Nibyo kbsa ibyo umusaza avuga ni ukuri gutangira indahiro y’igihugu ni ikosa rikomeye .Ni ukuba umwanzi w’igihugu.
HE ibyo avuga nibyo bimaze kuba kuri karake. Icyaha cya jenocide nihonyamuntu ntabwo gisaza kandi ntaho wagihungira ntanubwo wakwihisha inyuma yubudahangarwa nkuko byagendekeye karake nkuko prezida wa Sudan yarafatiwe South Africa
HE ubushize amaze kudukiza karegeya yari yavuze ko azadukiza na kayumba nibindi bigarasha. Umenya karenzi atarashoboye akazi. None mugenzi na marara bamushyirishije mu gihome kandi ari just impunzi.
Ntibyumvikana ukuntu individuals cga abantu kugiti cya bo bashobora kugira imbaraga zifungisha maneko mukuru wigihugu, igihugu kitarabimenya , mu gihugu u Rwanda rufitemo ambassador nabandi bakozi leta ihemba
HE azabigenza ate ngo ashyikire abo bose avuga bamugambaniye ko mbona bagize ingufu
Your excellence should be given explanation by his men to how the hunter has become the hunted
Ariko mwagiye mushyira mu gaciro? Harya amategeko yari mu Rwanda nabayashyizeho Ubu barihe? Amategeko akomera muri leta ifite inzego zikomeye kandi ntabwo zikomezwa nimbunda utunze.Nahubundi leta yinzibacyuho ihuriweho nabanyarwanda Bose icyo bazakora bwa mbere nukongera gukosora ayo mategeko yashyiriweho abatsinze intambara.amategeko azabageraho nugufatira imitungo yabo birazwi.Ikindi baravuga umushwi ntabwo ubaho kubera impuhwe zagaca.Mana rwose duhe amahoro yo kwirinda kugira nabi.
Iri jambo yarikosoyehp gato ariko turazirikana iryo yavuze Karegeya amaze kwicwa.
Mamaze wa muswa we ngo ni BUgingo
Les faits sont tétus.
Yep
The hunter hunted then arrested… Na nyina w’undi abyara umuhungu.
Ukuri gucyamuziko ntigushya karake azataha kandi abagambanira amahoro urwanda rufite nibyiza nubwenge bwabanyarwanda intorenziza ntanakimwe azageraho cyiriya nikintu gito cyane tuzi imana yacyu ntawe uyobewe urwango twangwa nisi kubera uko imana yaturemye nagacyiro twiha urugero ni Israel ariko imana yabahaye intsinzi muhumure natwe twaratsinze kubera imana yacyu iturimbere.
yego nibyo kuvuga ibyo ushaka
ariko kuvuga ubusa birutwa no guceceka
Gen karake agomba kurekurwa
kubwagaciro ka banyarwanda
Turashakako bashyiraho komisiyo yigihugu kugirango tumenye urupfu rwa Rwigema,Bunyenyezi n’abandi.Interahamwe zo kwa Habyarimana zabishe tuzikurikirane aho zihishe hose.
Nibyiza nukongera ingufu kandi biba bikenewe amaraso mashya murwego rwokubaka igisirikare gusa njye ndasaba umusaza ko yibuka nabasaza nabo bakazamurwa kuko iyo wahinze umurima munini ugahinga imbuto nziza ukuhira imyaka kuri gahunda ugira inyungu kumusaruro uvuyemo nawe ukagira ingaruka nziza kuri wowe numuryango wawe kuko uba watanze imbaraga nyinshi wanabiharaniye!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! icyo gihe biragushimisha ko wejeje hamwe numuryango wawe ukabaho neza mujye mukoma urushyo ningasire!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!1
mujye mushyira ho amafoto yubu iyo myenda niyakera kabisa
Iyi foto mwakoresheje ni iya kera kabisa. Izi unifor;s zarahindutse keraaaa
What goes around eventually comes around.
Ndashaka kumenyesha abishimiye gufungwa kwa General Karake Karenzi. Muzakorwa n’Isomi. Twe twiringiye ukuri no kwiheshya agaciro. Kandi Imana y’Urwanda n’abanyarwanda iriho, izatutwanira kandi izakoza isoni ibigarashya byose n’ababashigikiye bose. Ukuri gucya muziko ntigushye. Gen. Wacu azagaruka, hanyuma nyuma yibyo abishimiye ipfungwa rye bakorwe n’Isoni. Turikumwe.
Ntumukajye muvanga imana mubintu byose kuko na FDLR isenga imana.niba bigeze murukiko ntushyiremo imana rwose aho ubuvanze cyane.
Ibya Karake ntibizaca mukuri kuko ukuri mur,ikigihe ni nk,ikizira.ngaha aho nibereye muzatungurwa mubonye……
Ukuboko kwa’amategeko? Cyanga ukuboko kw’imbunda
Comments are closed.