Digiqole ad

Tunisia: Igitero cy’iterabwoba cyahitanye 27 biganjemo ba mukerarugendo

 Tunisia: Igitero cy’iterabwoba cyahitanye 27 biganjemo ba mukerarugendo

Polisi yarashe umwe mu bantu bakekwaho ko bagabye iki gitero, umwe biravuga ko ari umunyeshuri muri kaminuza

Abantu 27 biganjemo abanyamahanga biciwe mu gitero hafi y’inyanja ahari hoteli ebyiri z’abakerarugendo mu mujyi witwa Sousse mu gihugu cya Tunisia, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Umutekano.

Polisi yarashe umwe mu bantu bakekwaho ko bagabye iki gitero, umwe biravuga ko ari umunyeshuri muri kaminuza
Polisi yarashe umwe mu bantu bakekwaho ko bagabye iki gitero, umwe biravuga ko ari umunyeshuri muri kaminuza

Ubuyobozi bwavuze ko umwe mu bantu bari bitwaje imbunda yarashwe ahita apfa, undi na we aracyashakishwa.

Sousse ni hamwe mu hantu hasurwa cyane n’abakerarugendo.

Iki gihugu cya Tunisia cyari kimaze iminsi kiburiwe ko gishobora kwibasirwa n’ibindi bitero kuva mu kwezi kwa Werurwe, ubwo abantu 22 biganjemo abanyamahanga bicwaga mu gitero cyo ku ngoro ndangamurage mu murwa mukuru Tunis.

Minisiteri y’Umutekano yabwiye BBC ko “igitero cy’iterabwoba” cyari igikorwa gikomeza. Abayobozi bakaba batangaje ko abantu batandatu bakomerekeye mu iki gitero.

Iki gitero cyakozwe ku munsi umwe, n’uwo umugabo yaciriweho umutwe abandi benshi barakomereka mu ruganda rwa gazi mu Bufaransa.

Kije kandi mu gihe igihugu cya Kuwait cyibasiwe n’igitero ku musigiti w’aba Shia, nibura abantu 16 bimaze kumenyekana ko bapfuye.

Umugabo ukomoka mu Bwongereza yavuze ko iki gitero cyabereye kuri hotel ituranye n’aho yabaga, yavuze ko yabonye umuntu ufite imbunda ya pistolet ariko ntiyabasha kumutandukanya n’ushaka kugaba igitero cyangwa abarinda umutekano.

Ubukerarugendo muri Tunisia bwongera asaga 15% ku ngengo y’imari y’igihugu, mu mwaka wa 2014, abakerarugendo berenga miliyoni esheshatu basuye iki gihugu.

Iki gitero nta mutwe urakigamba, ariko mu minsi ishize inyeshyamba zo muri Leta ya Kisilamu (IS) zari zasabye bagenzi babo kongera ibitero muri iki gihe cy’ukwezi kw’igifungo kwa Ramadan, ku bayoboke b’idini rya Islam.

Abenshi mu bapfuye ni abanyamahanga
Abenshi mu bapfuye ni abanyamahanga
Batwaye umwe mu bantu bakomeretse
Batwaye umwe mu bantu bakomeretse
cyo-gihe-hari-hatewe-ingorandangamurage-i-Tunis
cyo-gihe-hari-hatewe-ingorandangamurage-i-Tunis

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish