Digiqole ad

Airtel Rising Stars: Nyuma y’Iburasirazuba hatahiwe Amajyepfo

 Airtel Rising Stars: Nyuma y’Iburasirazuba hatahiwe Amajyepfo

Airtel Rising Star umwaka ushize yazanye igihangange Tony Adams mu Rwanda kuba ikitegererezo ku mpano y’aba bana

Nyuma yo gusoza irushanwa rya Aitel Rising Stars 2015 ku nshuro ya gatatu mu ntara y’Iburasirazuba, mu mpera z’iki cyumweru barerekeza mu ntara y’Amajyepfo kujya gushaka impano z’abakinnyi, imikino izabera mu Karere ka Nyamagabe.

Airtel Rising Star umwaka ushize yazanye igihangange Tony Adams mu Rwanda kuba ikitegererezo kuri aba bana
Airtel Rising Star umwaka ushize yazanye igihangange Tony Adams mu Rwanda kuba ikitegererezo ku mpano y’aba bana

Iyi mikino iteganijwe kubera mu ntara zose z’ U Rwanda n’umujyi wa Kigali ,muri buri ntara hazajya hazamuka ikipe zahize ayandi  imwe mu bahungu ndetse no mu bakobwa maze nayo akaza guhangana n’andi yitwaye neza mu izindi  Ntara.

Intara y’uburasirazuba hazamutse amakipe yo mu Karere ka Gastibo haba mu bahungu ndetse no mu Bakobwa nk’uko abateguye iri rushanwa babigennye.

Airtel Rising Star igamije guha amahirwe abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru. Itegurwa na Airtel Rwanda.

Aya ni amakipe azakina mu mpera z’iki cyumweru mu ntara y’amajyepfo:

Izizakinira Mutunda:

Mutara
Gatagara
Nyanza TC
Mutunda

Izizakinira Nyamagabe :

Amagaju Youth
Rusizi United
Umurabyo
Huye TC

izizakinira OPDI:

Muhanga TC
Winner
Mugandamure
Olympa

Izizakinira EAVE KABUTARE :

Gihisi
Ruhango
Gisagara
YDC

Ikipe zizitwara neza kuri uyu wa gatandatu mu majonjora zikazakina imikino yanyuma ku cyumweru.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish