Month: <span>June 2015</span>

Burundi: Amashyaka arwanya Leta yumvikanye kwamagana amatora

Kuri uyu wa gatanu; Amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Burundi yahurije hamwe atangaza ko atazitabira amatora yose ateganyijwe kuba muri iki gihugu mu gihe yaba atigijwe inyuma kubera umutekano mucye ukomeje kuhagaragara muri iyi minsi yegereje igihe cy’amatora. Ibi byatangajwe na Charles Nditije; umwe mu bayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Burundi wabitangarije […]Irambuye

Kicukiro: Babiri baguye mu mpanuka batatu barakomereka bikomeye

Ahagana saa yine n’igice kuri uyu wa gatanu mu gitondo mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro habereye  impanuka y’imodoka  itwara abagenzi (Taxi voiture) yagonze umumotari n’umugenzi yari agiye gutwara bombi bahasiga ubuzima. Iyi modoka yavaga mu Bugesera bivugwa n’ababonye impanuka bavuga ko babonye imodoka ita umuhanda kubera kubura feri maze isanga umumotari mu […]Irambuye

Kayonza: Abagore barishimira iterambere bamaze kwigezaho

Bamwe mu bagore batuye mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba barishimira iterambere bamaze kugeraho binyuze mu  kwihangira imirimo. Bashimira umuryango Women for Women wabahuguye bakamenya uko bakwihangira imirimo binyuze mu bukorikori butandukanye. Ubu bumenyi  bushya bavuga ko babukuye mu kigo gifasha abagore barokotse Jenoside kiri muri kariya gace. Aba bagore bakorera mu duce dutandukanye tw’akarere […]Irambuye

Urubyiruko rurenga 2 000 nirwo rwaje kwigaragambya kuri Ambasade ya

Abantu barenga ibihumbi bibiri biganjemo urubyiruko nibo kugeza ku gasusuruko ko kuri uyu wa gatatu bariho bigaragambiriza imbere ya Ambasade y’Ubwongereza i Kigali ku Kacyiru. Bakomeje gutanga ubutumwa bwamagana ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake ndetse basaba irekurwa rye byihuse. Uyu muyobozi w’urwego rw’iperereza ry’u Rwanda yaraye aburanishijwe i Londres, Urukiko rutegeka ko aba arekuwe […]Irambuye

AIRTEL Rwanda yazanye KOZAHO ‘card’ igufasha kwishyura vuba vuba

Kuri uyu wa 25 Kamena 2015 mu buryo bwo gukomeza korohereza abafatabuguzi bayo mu bijyanye no kwishyura bitabagoye kandi byihuse ndetse badakoresheje gutora imirongo batanga amafaranga, Airtel Rwanda yazanye uburyo bushya bwitwa ‘Tap and Pay Card’ bise kandi KOZAHO. Ni ikarita y’ikoranabuhanga ifasha kwihutisha kwishyura hagati y’umukiliya n’umucuruzi. Ikarita ya KOZAHO ihujwe n’uburyo bwa Airtel […]Irambuye

Karongi : Abiga Tumba college of technology basobanuriwe Jenoside yo

Kuri uyu wa kane, abanyeshuri bo muri Tumba College of technology basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero. Abanyeshuri basobanuriwe ko ubwo abicanyi bazaga kwica abari mu Bisesero, Abatutsi bari aho birwanyeho barwana nabo mu gihe kingana n’amezi atatu ariko baza kuneshwa kubera akagambane k’Abafaransa bari muri Zone turquoise. Dusabe Illuminée uyobora uru rwibutso […]Irambuye

“Urukundo nyakuri ntiruvuga kuryamana”- Danny Nanone

Nyuma yo kubura amahirwe yo kugaragara mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5, umuhanzi Danny Nanone ahangayikishijwe n’abantu bakundana bagamije kuryamana. Nk’uko abibiririmba mu ndirimbo ye nshya  yise ‘’Imbere n’inyuma” yakoranye na Bruce Melodie umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya R&B, yumvikanisha ko urukundo nyakuri atari urwo kuryamana gusa. Aganira na Umuseke, […]Irambuye

Ngoma: Yasabiwe gufungwa burundu kuko yishe umugore we amuciye umutwe

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma kuri uyu wa kane rwasabiye igifungo cya burundu uwitwa Sibomana Moise ukurikiranyweho icyaha cyo kwica abigambiriye umugore we amuciye ijosi. Urubanza rwaburanishirijwe ahakorewe icyaha mu kagari ka Ihanika mu murenge wa Jarama akarere ka Ngoma. Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma ruyobowe n’umucamanza Kankindi Olive n’umwanditsi warwo Uwera Muhire Alice rwaburanishije […]Irambuye

Peace Cup: Police vs APR na Rayon vs Isonga

Police FC na APR FC zombi zahuriye ku mukino wa nyuma w’irushamwa ry’igikombe cy’amahoro umwaka ushize ziracakiranira muri 1/2, naho Rayon Sport idafite Fuadi Ndayisenga yakire Isonga FC. APR FC yegukanye igikombe cy’amahoro giheruka itsinze Police FC igitego 1-0 yegukana igikombe cya munani ihita inaba ikipe ya mbere mu Rwanda ifite ibikombe byinshi muri iri […]Irambuye

Inama y’impuguke yagereranyije ibivugwa n’ibikorwa mu kurinda amahoro

Kuri uyu wa kane mu nama ya karindwi yateguwe n’Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda giharanira kuganira ku makimbirane no kuyakumira gifatanyije n’ibigo bitegamiye kuri Leta abahanga bari bayiteraniyemo basuzumye cyane ku bikorwa byo kurinda amahoro, ibivugwa n’ibikorwa niba hari aho bihuriye. Hagaragaye ikinyuranyo hagati ya byombi ndetse bigaragara ko ahenshi amahoro arambye agerwaho kubera ubushake […]Irambuye

en_USEnglish