Digiqole ad

USA: Obama yagaragaje ko ashyigikiye ubutinganyi bwemejwe mu gihugu hose

 USA: Obama yagaragaje ko ashyigikiye ubutinganyi bwemejwe mu gihugu hose

Abagabo bishimiye ko bemerewe gushakana

Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika; uyu wa Gatanu wabaye umunsi w’amateka ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwemeje itegeko ryemerera abagore n’abagabo bahuje ibitsina gushyingiranwa mu gihugu hose, Perezida Obama kuri ‘Twitter’ yagaragaje ko ashyigikiye iri tegeko.

Perezida Barack Obama yavuze ko hatewe intambwe ikomeye mu guharanira uburenganzira bungana ku bantu bose
Perezida Barack Obama yavuze ko hatewe intambwe ikomeye mu guharanira uburenganzira bungana ku bantu bose

Ubusanzwe, muri iki gihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gushyingiranya abantu bahuje ibitsina byari byemewe muri leta anye gusa, arizo Michigan, Kentucky, Ohio na Tennessee.

Ingingo ya 14 y’Itegeko Nshinga igena ububasha bwemerera Leta yo muri Leta z’unze ubumwe za Amerika gushyingiranya abafite ibitsina bisa no kubashyingiranya mu gihe baba baturutse mu bihugu bifite itegeko ryemera ababana bahuje ibitsina (umugabo n’umugore cyangwa umugore n’umugore).

Abayobozi batandukanye muri iki gihugu bakomeje kugira icyo babivugaho, ndetse na Perezida Obama yemeza ko iri tegeko ryari rikenewe.

Perezida Barack Obama abicishije kuri Twitter ye yavuze ko kwemeza iri tegeko ari umurongo mwiza w’ababiharaniye igihe kitari gito bakabirwanira badacika intege, ndetse ngo ni uguha abantu uburenganzira bungana bwo gushyingirwa.

Obama  ati “Mwe muhuje ibitsina, kuva nonaha mufite uburenganzira bwo gusezerana uko mubyifuza.”

Mu mijyi itandukanye muri Leta zunze ubumwe za Amerika abantu buzuye imihanda mu rwego rwo kugaragaza ibyishimo bakiranye iyi nkuru bo bita iy’amateka.

Leta zunze Ubumwe za Amerika zakunze gusaba ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ku mugabane wa Afurika kwemerera abahuje ibitsina gushyingiranwa bakabana.

Amerika kandi yokeje kenshi igitutu ibihugu byabaga byamaganye kubana kw’abahuje ibitsina, ndetse ikanabikangisha kubihagarikira imfashanyo isanzwe ibigenera.

Abagabo bakimara kumva ko itegeko ryemewe bagaragaje ibyishimo
Abagabo bakimara kumva ko itegeko ryemewe bagaragaje ibyishimo
Abagore babiri bishimiye ko bahawe uburenganzira bwo gushyingiranwa
Abagore babiri bishimiye ko bahawe uburenganzira bwo gushyingiranwa

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

26 Comments

  • 666

  • Ntaciza kiva kuba illuminate! Rabayo tubayemwo murwanda nomu Burundi kubera tuyoborwa naba illuminate (Satanists)

  • Ntaciza cumuzungu uretse gutesha abantu umutwe. Africa ,urabamaso, mwamagane iyoshetani

  • Amahano yaraguye mu isi

  • abantu nibakomeze bigire abanyabwenge umunsi imana yabaguye gitumo bazabona ko ubwenge bwabo ntaho bushingiye . ubwo se obama azi ibyabaye sodomo na gomora kubera ubutinganyi? buretse urajya kwunva ejo badukupiye inkunga ngo twanze ubutinganyi nkuko bayikupiye abagande

  • Umuseke mukosore ziriya states enye mwanditse ntabwo zemeraga same sex marriage. Naho ubundi ibi ntagitangaje kirimo kuko bibiliya ivuga ko iyi si iyoborwa numwijima(1 John 3:16) .imfashanyo zabo bazireka kuko ntiziturutira uriya mugabo uri hejuru (Imana)

  • Ahaaaaaa ! simuvumye Imana izamwikubitira urushyi. Nzaba numva !

  • Biteye agahinda atiko Imana ntabeo izakomeza kubyihanganira!

  • iki nicyo gituma Ubushinwa bwaraciye kubihugu byiyitaga ibihangange. Kutubaha uwabaremye. Isi bayihinduye SODOMA nyamara ntibirengagize ko hari ibyo Immana itihanganira kuko nabariya bo mugihe cya kera niyo yabaremye ariko ntibyababujije kurimburwa. Ubwo se bazongera kurahirira kuri Bibliya?Ibyo abantu bo muri iki gihe bakora bisigaye biteye isesemi. Kumenya ubwenge no kuba igihangange n’ukubaha Uwiteka.

  • This world is wold God take action to fight like action taken by OBAMA.

  • Isi irarimbutse kd abakiristo musenge cyane OBama yerekanye ko ari akana kamashitani kd ko nta somo na rimwe USA yagakwiye guha Isi, a country without culture or identity!!!!!

    “Ngo nuko ibyo nibitangira kubaho muzararame murebe hejuru kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora”

    Ibibi by’aba bagabo nta gushidikanya na za Boko Haram na ISIS wasanga aribo babishyizeho ngo bamare abatute isi.

    Ibibi gusaaaaaaaaaaaaaa!!!

  • Amerika nziza wari warahawe imigisha ifatika,none urayitesheje,bakuroshye mu bihe by’umuvumo….ngaho urabeho!

  • yooo mbega ishyano we ariko mana nukuru ugira imbabazi pee bababarire kuko batazi ibyo bakora cyokora mube maso isi irarangiye byose ibyanditswe byose birimo birasohoka pee bye bye obama

  • Abatinganyi bose bakwiye kugaburirwa umuriro

  • Ngaho da! USA irabikoze, harya ngo bazatwigisha Democracy? nimba ari ziriya nyigisho bashaka kwigisha isi banaharanira kuzikwiza isi nizigume iwabo, Abanyarwanda turahabona kandi twarabamenye, iriya niyo democracy yabazungu? murebe ibyo bakora bibabere amasomo no kubindi birirwa bashyira mwitangaza makuru, gusa dusenge twanga ibyaha kuko barashaka kurangiza isi, ninyamaswa ntiziragera kubyo bagezeho bidahesha imana icyubahiro.

    Banyarwanda murabe maso.

  • Bazashyireho n’amategeko yo gusezerana nicyo umuntu ashatse kuko ndumva aricyo kibura. urugero umuntu akarongorana nimbwa, cyangwa n’inzoka, cyangwa n’ibuye, cyangwa n’igitabo, cyangwa n’ingwe, cyangwa n’amazi, cyangwa n’amajyini, cy’angwa n’inzu,…..mbese umuntu agashyingiranwa nicyo yifuje/.

  • yebaba weeeeeeeeeee nimutabare this is end of time Mana duhe imbaraga zo kunesha ; mumenye ko.rusufeli arimo arakora cyane kuko igihe cye cyirasa nicyamurangiranye
    Nimucyo dusenge ubudasiba naho ubundi Imana yacu twiringiye ntago izadukosa isoni niyo bajyana izo nfashanyo zabo Uwiteka azaturinda kugeza kuri wa munsi

  • Mugabe yabwiye Obama NGO niba yifuzako ubutinganyi bwemerwa muri zimbabwe NGO abanze aze amurongore!!!!!

  • Nta kiza kiva kubabosywe n’ibyisi, USA yemeye gushyingira abatinganyi, Bigiye kuba itegeko ku isi yose, IGIHU CYOSE KU ISI KIZATEGEKWA KUBIJYAMO., ibya Sodoma na Gomora……..Umurengwe wica nk.inzara, IGIHE NIKI Imana ikaza gukuraho uwo murenge barimo…..

  • Aha! Ni agahomamunwa! Aliko njye ndumva Africa ikwiye guhaguruka igakumira aba badayimoni bari gukururwa n’abazungu. AU nidufashe ishyireho itegeko ryamagana ubutingangi muri Africa.

  • Ubutinganyi mwibuke ko bwatumye sodoma na gomora birimburwa ikindi kandi ibi byose bigomba kubaho kuko Yesu bamubajije bimwe mubizaranga kugaruka kwe n’ubutinganyi buzaba burimo, mwirangazwa n’iyo mirimo ya satani ahubwo dushake gukiranuka kw’Imana. Arega ubutinganyi ni bwinshi ngaho ni murebe imyambarire isigaye iriho abagore kwambara busa (mini) ngo nibwo busirimu yewe ibiboze ni byinshi dusenge cyane naho ubundi ubuhehesi ni bwinshi mu buryo butangaje.

  • Bavandimwe mugira amahirwe yo gusoma no kumenya ibi n’ibindi bibi byugarije isi, murajye muhakura isomo rikomeye. Uretse ko abasoma cya GITABO kiruta ibindi badatungurwa kuko byarahanuwe.

  • Bavandimwe igihe cyo kirageze mereke tube maso. Bigaragara ko America iri mu mugambi hagati wo gusohoza umugambi wa satani. Icyambere nuko America iri mu bihugu byemerera abanyamahanga kuyigana ari benshi, ninako satani ashaka kunyuza umugambi wo guhindura ibyo Imana muri America. Basomyi b’umuseke, ni mureke tugarukire Imana, dusubire muri Bibliya, tuyisome tuyizere kuko ibyo byose ni ingaruka zo gushyira imbere ubwenge bwisi ubw’Imana bubonerwa muri Bibliya bugashyirwa Inyuma. soma 2 Petero 3:3-11. Shalom

  • ku museke mukosore kuko jye mba muri etat ya KY NTABGO LETA YACYU YEMEREGA MURI NKE gushyingirana les homo. but ubu nta choice igifite kuko byavuye ibukuru

  • Ariko nta gitangaje kirimo.. Ibyo tubona byanditswe uhereye kera na kare kugirango abazaba bariho ubwo bizasohora, bazibuke ko Imana Yehova ariyo yabanje guserura ayo mabanga y’umwijima. Obama muramurenganya, Amerca s’igihugu cy’Abana b’Imana, n’ubwo muri yo harimo Abana b’Imana. Igihugu cy’abana b’Imana nticyirahishurwa, aricyo Yerusalemu nshya izamanurwa iva mw’ijuru.
    Amerca bayitirira kuba igihugu cy’Abakristo, ariko ntibibaho siko biri ntibizanabaho, kuko ubwami bwa Krito atari ubw’isi. Ibyo ntibintagaje na hato yemwe…Israel ubwayo yananiwe gukurikir’amabwiriza ya Mose, kandi IMANA yarabiyeretse mu gihuru cyaka umuriro, irongera inanirwa kwemera Kristo noeho we ari no k’ubutaka hagati muri bo, none Amerca ivutse ejo itigeze inabona Kristo yaba ite igihugu cy’Abakristo ngo bitume Obama yibuza gukora bene nk’ibyo. Israel uzi umubare w’ABENDAKIBUNO itunze iwayo…
    Obama rero n’umunyapolitiki ntabwo ari Umukristo. Ikibabaje ahubwo n’Abashumba b’itorero bamenye ukuri kw’Imana basigaye bakora nk’ibyo, bakanabih’urubuga mu matorero. Erega nta kitaza ngo murore uko umuntu, yanduye bishayishije.

  • Remember, the Bible said there was a image made unto the beast. And this United States has always been number thirteen. It started with thirteen states, thirteen colonies, thirteen stars, thirteen stripes; number thirteen and always a woman. She appears in the thirteenth chapter of Revelations. At first he was a lamb: meekness, freedom of speech, freedom of religion, and so forth; and then he received power and spoke with all the power the dragon had before it. What is it? What was the dragon? Rome. See, had a mark, a image of the beast to raise up against the real Church of God; under them denominations will plague this thing, but when they start to do it… The Lamb shall take His bride.

Comments are closed.

en_USEnglish