Digiqole ad

No more beef: Bebe Cool na Chameleone basangiye i Kigali

 No more beef: Bebe Cool na Chameleone basangiye i Kigali

Jose Chameleone na Bebe Cool mukanya kuri Hotel i Kigali bahuriye ku meza

Inshuro nyinshi cyane bumvikanye baterana hejuru ndetse bigeze kumara umwaka ntawurebana n’undi nubwo babaga mu mujyi umwe. Gusa kuva mu mwaka ushize aba bagabo batangiye kujya bavuga rumwe. Ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa gatanu bombi basangiye ifunguro muri Hotel i Kigali, baseka basabana.

Jose Chameleone na Bebe Cool mukanya kuri Hotel i Kigali bahuriye ku meza
Jose Chameleone na Bebe Cool mukanya kuri Hotel i Kigali bahuriye ku meza

Mu mpera z’umwaka ushize bagaragaye mu gitaramo kimwe cyari cyateguwe na Bebe Cool, nubwo byari byavuzwe ko ari buze nta muntu n’umwe wemeraga ko Chameleone ari buze kukigaragaramo.

Iyi week end bombi bari i Kigali, baje mu bitaramo binyuranye, umwe azaririmba ukwe undi ukwe.

‘Beef’ yabo yahereye mu ntangiriro z’umwaka wa 2000 ubwo bose bariho bazamuka.

Bebe Cool yifatanyije na Bobi Wine (ubu ni abanzi) bahimba indirimbo bise ‘Funtula’ yarasaga kuri Chameleone bavuga ko atagira isoni kuba umusore nkawe yarakundanaga n’umugore ushaje (Dorotia) kubera ifaranga.

Chameleone yabasubije mu ndirimbo yose ‘Nekolera Mali’ yabiciye cyane bigacika muri aka karere. Ndetse iyi ayikurikiza iyo yise ‘Dorotia’ y’uyu muzungukazi we ngo wari mukuru cyane kuri we.

Beef yabo yakomereje mu kwerekana uwazamutse kurusha undi mu gafaranga. Bebe Cool yagura Hummer, Chameleone akagura Cadillac Escalade bityo bityo.

Gusa umubano wabo waje kuzahuka ubwo boombi bahuriraga mu ndirimbo yasubiwemo ya Bebe Cool yitwa Bogolako.

Muri iki gihe gito gishize abakunzi ba muzika muri Uganda bakomeje gukurikiranira hafi imibanire ya bombi bagikekamo igitotsi.

Kuri uyu wa gatanu bakaba basangiye ifunguro i Kigali, bagaragaye baseka, baganira ku tuntu tworoheje.

Ubushyamirane bw’aba bagabo bwamaze imyaka igera kuri 15 gusa bwatumye bamenyekana cyane binabateza imbere ku buryo hari abakeka ko ari ba ‘BIGIRANKANA’ (babikoze babigambiriye).

Mbere yo kujya ku meza babanje
Mbere yo kujya ku meza babanje kuganira
Aba banyamuzika babanje kuganira berekeza aho amafunguro aherereye
Aba banyamuzika babanje kuganira berekeza aho amafunguro aherereye
Banyuzagamo bagaseka cyane
Banyuzagamo bagaterana urwenya bagaseka cyane
Aba bamaze igihe kinini batajya imbizi, ariko ubu imyaka barimo si iy'ibyo
Aba bamaze igihe kinini batajya imbizi, ariko ubu imyaka barimo si iy’ibyo
Nyuma yo kwiyarurira ariko buri wese yicaye ukwe
Nyuma yo kwiyarurira ariko buri wese yicaye ukwe
Chameleone wageze i Kigali kuri uyu wa gatanu nawe yicaye ukwe arafungura
Chameleone wageze i Kigali kuri uyu wa gatanu nawe yicaye ukwe arafungura
Zari wazanye nabo ku ruhande arahuze kuri Telephone ye
Zari wazanye nabo ku ruhande arahuze kuri Telephone ye
Uyu mugore utwite inda nkuru y'umuhanzi Diamond ashobora kuba ari kumumenyesha uko yifashe i Kigali
Uyu mugore utwite inda nkuru y’umuhanzi Diamond ashobora kuba ari kumumenyesha uko yifashe i Kigali kuko nibwo akihagera kuri iki gicamunsi

Photos/P Muzogeye/UM– USEKE.RW

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Congz kuri Teta Diana, jye sinemeraga ko Zari na Bebe Cool bazaza, Ariko uyu Sandra ubanza afite impano n’ubushake muri Business iganisha kuri Entertainmen. Sinumva ngo ni Co-founder wa Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda. Azi icyo gukora kabisa

  • Sana Teta ndabona ntangiye kwemera business plan yeee !!!

  • Iri jambo mwanditse “BEEF” ntirisobanura ibyo mushaka kuvuga please mukosore nti mugatume ab’isi babazengurutsa mo imboni

  • Ok ubwo basigaye bumvikana

Comments are closed.

en_USEnglish