Digiqole ad

Urubyiruko rw’ishyaka PL rwateye inkunga abarokotse i Karongi

 Urubyiruko rw’ishyaka PL rwateye inkunga abarokotse i Karongi

Hon Odette Nyiramirimo wari waherekeje uru rubyiruko rwa PL i Rubengera

Mu gihe abarokotse Jenoside bakiri mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka amashyirahamwe atandukanye akomeje kwifatanya na bamwe mu barokotse batishoboye. Kuri uyu wa gatandatu urubyiruko rwo mu ishyaka rya Parti Liberal rwasuye bamwe mu rubyiruko rwarokotse rwo mu murenge wa Rubangera, babatera inkunga yo gukomeza imishinga y’iterambere rufite.

Hon Odette Nyiramirimo wari waherekeje uru rubyiruko rwa PL i Rubengera
Hon Odette Nyiramirimo wari waherekeje uru rubyiruko rwa PL i Rubengera

Uru rubyiruko rwo mu ishyaka rya PL rwari ruherekejwe na Hon Odette Nyiramirimo, umunyamabanga w’iri shyaka, rwatanze miliyoni y’amanyarwanda kuri uru rubyiruko rwo mu mudugudu wa Nyenyeri ngo rushyire mu mishinga rurimo rukora y’iterambere.

Bose hamwe babanje gukora urugendo rwo kwibuka rwerekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rubengera aho bashyize indabo ku rwibutso ndetse banibukiranya amateka mabi ya Jenoside yakorewe aha mu burengerazuba.

Virginie Akimanizanye uhagarariye urubyiruko rwa PL yabwiye abo basuye ko bari kumwe babafite ku mutima cyane cyane mu bihe nk’ibi bakomeje kwibuka ababo bishwe muri Jenoside bagasigara ari impfubyi.

Akimanizanye yabibukije ko urubyiruko rungana uko bangana ari rwo rwakoreshejwe amabi rugakora Jenoside. Abasaba kwirinda icyasubiza u Rwanda mu mage kuko cyanyuzwa mu rubyiruko.

Francois Ntakirutimana umwe mu rubiruko rwasuwe avuga ko ashima ko hari ababazirikana kuko bituma bumva atari bonyine.

Ati “Tubashimiye cyane inkunga mwaduteye kandi izadufasha mu dushinga duto dusanzwe dufite two kwiteza imbere, ntabwo izadupfira ubusa.”

Hon Odette Nyiramirimo we yasabye urubyiruko rwose rwari aha kwitwara neza, rukagaruka ku muco n’indangagaciro z’ubunyarwanda  kugira ngo rubashe kugira umurongo muzima wo kwiteza imbere.

Hon Nyiramirimo ashyira indabo ku rwibutso rw'i Rubengera
Hon Nyiramirimo ashyira indabo ku rwibutso rw’i Rubengera

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

en_USEnglish