Digiqole ad

Rayon Sports Volley Club yatsinze APR VC amaseti 3-0

 Rayon Sports Volley Club yatsinze APR VC amaseti 3-0

Wari umukino ushyushye kuko wasangaga nta kipe irusha iyindi amanota arenga icumi

Ku mukino wahuje amakipe akunzwe ya mbere mu Rwanda y’umukino w’amaboko Volleyball ariyo APR VC na Rayon Sport VC warangiye Rayon itsinze APR VC amaseti atatu ku busa.Uyu mukino watangiye utinze kubera ko umuriro w’amashanyarazi wabanje kubura ariko uza kugaruka nyuma y’aho gato.  Stade nto ya Remera yari yuzuye abafana b’amakipe yombi ariko abafana ba Rayon bo bari benshi kurushaho.

Umukino watangiye ubona amakipe yombi ari kwigana kuko n’ubundi asanzwe aziranye ariko buri kipe yifuza kubanza kureba ahari intege nke  ku ikipe bahanganye.

Iseti ya mbere yarangiye Rayon Sport VC itsinze APR VC ku manota 25-23.

Iseti ya kabiri yatangiye ubona amakipe yombi asatirana mu bitego cyane kuko rimwe Rayon Sport VC  yatsindaga igitego, APR VC ikakishyura ariko bigeze ku manota hafi 20, Rayon Sport VC  yatangiye gusiga APR VC , birangira Rayon Sport VC itsinze APR VC ku manota 25-21.

Abafana ba Rayon bari barangajwe imbere na Rwarutabura wari uvuye i Muhanga gushyigikira Rayon Sports FC yari imaze gutsinda Isonga 2-1, batangiye gufana cyane maze bitera akanyabugabo abakinnyi ba Rayon Sports Volleyball Club.

Iseti ya gatatu yatangiye Rayon Sport V C itsinda kugeza ku manota atanu ariko nyuma iza gutakaza imipira. Ibi byatumye APR VC izamuka ariko Rayon Sport VC nayo ikomeza kwihagararaho kugeza umukino urangiye Rayon ifite amanota 25-22.

Umunyamakuru wa Umuseke wari ku kibuga umuriro w’amashanyarazi umaze kugaruka, yaje kwibonera aho umwe mu basore bari aho yazaniwe Police ashinjwa gutubura tike(tickets) zo kwinjira muri uwo mukino.

Uwo musore yabwiye Police ko yatoraguye izo tike, yemeza ko atazitubuye(piratage) bityo asaba ko bamureka akitahira.

Twasize uwo musore tutamenye amazina ye yurijwe imodoka ya Police ijyana abantu bakekwaho ibyaha.

Tubibutse ko gutubura amatike byavuzwe mu minsi ishize mu mukino w’amaguru ariko ni ubwa mbere bivuzwe mu mukino w’amaboko(volleyball).

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • bravo Ku umuseke iyi nkuru ni MWe ba mbere muyanditse!!!congz kuri rayon sport!!!

  • RAYON VC oyeeeeee, eeh mbega ngo biraryoha weee. Imana ikomeze inyitirize ubuzima nzarebe playoffs kuko hazaca uwambaye. Gusa Rayon ni suredeal

  • mujye muduha n amafoto turebe uko abafana baba bishimye

  • mbega weee!!! umuseseke??? nta nagafoto nakamwe koko???? gusa rayon sport ni sawa cyane.

  • Inkuru ni nziza ariko na appareil foto mujye muyitwaza mutwereke nibura n’abakinnyi

  • mukomereze ahongaho tubarinyuma

Comments are closed.

en_USEnglish