Digiqole ad

Rayon Sports yatsinze Isonga FC 2-1

 Rayon Sports yatsinze Isonga FC 2-1

Rayon Sport izahura n’izatsinda ejo hagati ya APR FC na Police FC

Umukino waberaga kuri Stade Muhanga urangiye Rayon Sport itsinze Isonga FC ibitego 2-1. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Kwizera Pierrot ku munota wa cyenda naho icya kabiri gitsindwa na Bizimana Djihad ku munota wa 46, byombi bikaba byatsinzwe mu gice cya mbere.

Rayon yishimira intsinzi
Rayon yishimira intsinzi

Igitego cya Isonga  cyatsinzwe na Monsul kuri penaliti yateye neza umuzamu Bakame wa Rayon ntiyamenya aho waciye.

Uyu mukino wari witabiriwe n’abafana ba Rayon benshi bo mu Ntara y’amajyepfo ndetse n’abari  baturutse i Kigali, Isonga FC yageze aho ikina neza ariko ibura amahirwe yo kwinjiza ibitego.

Uyu mukino wari uwo muri kimwe cya kabiri cy’irangiza cya shampiyona y’amahoro.

Kuri iki cyumweru APR FC izakina na Police FC mu mukino uzabera kuri Eto Kicukiro.

Umukino wo kwishyura hagati ya Rayon na Isonga uzaba kuri uyu wa kabiri taliki ya 30, Kamena ukazabera muri Eto Kicukiro.

Umukino wa nyuma uzaba taliki ya 04, Nyakanga ku munsi wo kwibohoza.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • ko atari uku Rayon yari yambaye ra!ubu ntutubeshye?

  • Gahunda dufite ni ukwihimura kugikona kuko police yo ntayo ndikubona final

  • Equipe yacu gikundiro oyeeeeee, tuzakugwa inyuma.

  • Umunota wa 46 uba ute igice cya mbere?

  • Rayon Sport Tsinda Turagushyigikiye Oyeee!!!

  • oooooo rayon mbega akanyamuneza mubanyarwanda mana gomeza udukomereze ikipe maze igume gutsinda ooo rayon iyaba wari uzi ukuntu unezeza iyo utsinze turagukunda twaragukunze kandi tuzagukunda .

  • oooh Rayon turagushyigikiye, komereza ago.

Comments are closed.

en_USEnglish