Digiqole ad

Burundi: Grenade mu matora, Perezida w’Inteko yahunze

 Burundi: Grenade mu matora, Perezida w’Inteko yahunze

Piyo Ntavyohanyuma ubu yahungiye i Bruxelles

Pie Ntavyohanyuma perezida w’Inteko Ishinga Amategeko i Burundi yatangaje kuri France24 ko yahunze igihugu cye kubera ko Perezida Nkurunziza ashaka kwica amasezerano ya Arusha akiyamamariza manda ya gatatu. Kuri uyu wa mbere ubwo amatora yari atangiye grenade yaturikiye kuri bimwe mu biro by’itora mu mujyi wa Bujumbura.

Piyo Ntavyohanyuma ubu yahungiye i Bruxelles
Piyo Ntavyohanyuma ubu yahungiye i Bruxelles

Ntavyohanyuma avuga ko Nkurunziza yakomeje kwanga kumva inama agirwa n’Abarundi, ibihugu bituranyi ndetse n’amahanga.

Uyu mugabo avuga ko u Burundi bwari bumaze kubaka amahoro ariko icyemezo cya Nkurunziza n’ishyaka rye CNDD-FDD ubu cyashubije igihugu mu kaga.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ahunze akurikira Visi Perezida wa kabiri w’igihugu Gervais Rufyikiri wahungiye i Bruxelles nawe mu cyumweru gishize.

 

Amatora yabanjirijwe na za grenades

Kuri uyu wa mbere nibwo hateganyijwe amatora y’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze ku rwego rwa Komini, azakurikirwa n’ayabagize Inteko ishinga amategeko.

Grenade imwe yaturikiye ku biro by’itora mu mujyi wa Bujumbura nk’uko bitangazwa na AFP, mu gihe muri quartier zimwe na zimwe abigaragambya bo babujije abantu kujya mu matora babatera ubwoba.

Mu ijoro ryo ku cyumweru ariko abantu bitwaje za grenades baziteye ku biro bimwe na bimwe by’itora mu mujyi wa Bujumbura no muri za komini zitandukanye, bagamije kuburizamo amatora yo kuri uyu wa mbere.

Cyriaque Bucumi umuyobozi wa Komisiyo y’amatora i Bujumbura yatangarije AFP ko amatora atatangiriy igihe bateganyije kuko babanje kwegeranya ibyangombwa nkenerwa, no gukangurira abantu kuza gutora nyuma y’uko bari baraye batewe ubwoba n’izi grenades.

Abantu barenga 100 bamaze kugwa mu myivumbagatanyo yo kwamagana ko Perezida Nkurunziza yiyamamariza mandat ya gatatu. Abarenga ibihumbi 100 nabo bamaze guhunga igihugu cyabo.

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Ese General kenyege wagerageje coup d’etat igapfuba ari hehe we ???

    Burundi …,abarundi bakwiye guhindura imyumvire n’imico bakaba serieux bakava mu miteto bagira birirwa banywa ikiyeri gikanye birenza bya bintazi byu burobe binuka ni mikeke bahaguruke bakore bazamure igihugu cyabo ndebera nawe gouvernement yose iravufutse irahunze ibi nukugaragaza kutagira intege igihugu cyabuze un vrai leader ukizamura !!!!
    Nawe se nihe wumvise prof wa sport ayobora igihugu kikazamuka ???

    • wari utanze igitekerezo cyiza muvandi,ariko ubutaha ujye ugerageza ushyiremo ikinyabupfura.

  • Dr Piyo Ntavyohanyuma! Guhanga nuburenganzira bwumuntu wese, ariko ikibabaje, banyarucari bazohungirahehe? ushobora kwishura bazohungira “rwanda RDC, tanzania” ariko siyonyishu. Abanyepolitike muraduhenda, muratsa umuriro vyakomera mukihungira, umunyagihugu atacazira ataninyungu yigeze ahabwa nubutestsi agasigara arikorera ingarukambi zose.

    Ihungire ariko uzozuvugira abanyagihugu “:innococent people” kugira bubahirizwe

  • ABAGIRA IYO BAJYA BARAGENDA!!! UBU PETER NAWE UZUMVA AGEZE MU BURUSIYA CGA MU BUSHINWA ABARUNDI BIRIRWA BAPFIRA MU NKAMBI ABANDI BICWA N’INZARA, INDWARA N’AGAHINDA!!! ARIKO MANA AHHH

  • Uyu Piyo Ntavyohanyuma wayoboraga inteko n’ubundi Mandat ye yari irangiye. Buriya yabonye nta mahirwe yandi afite yo kuzatorwa muri aya matora arimo kuba ni uko ahitamo gukuramo ake karenge yigira mu Bubiligi.

    Visi Perezida wa kabiri w’igihugu Gervais Rufyikiri, nawe yabonye ko nta mahirwe yo gusubira kuri uwo mwanya nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi gutaha, noneho nawe yikuriramo ake karenge yigira muri Belgique.

    Ikibabaje ni abaturage basize mu kangaratete. Ikibabaje kurushaho ni uko ba baturage ba nyarucari ubu aribo bari gusubiranamo baterana za Grenades zikaba zirimo kubahitana. Insoresore zo muri opposition zigomba kuba arizo zirimo gutera ariya magrenades ku biro by’amatora kugira ngo zibuze abaturage bashaka kuyitabira. None mubo ayo ma grenades yahitanye hari umunyapolitiki uzwi ukomeye urimo, ntawe.

    Barundi rero namwe barundikazi, nimuve ibuzimu mujye ibuntu. Nimuve inyuma y’abanyapolitiki babashuka bishakira indonke zabo, mwebwe bakaba barabahinduye ibikoresho byabo none akaba ari mwe mupfa buri munsi bo bigaramiye, none bamwe dore batangiye kurira indege bigira iyo za burayi.

    Ntabwo ikibazo cy’Uburundi kizakemurwa no gutera za grenades ziica abaturage, oya habe na busa. Ikibazo kizarangizwa no kwiyumvamo urukundo rw’abarundi mbere ya byose, urukundo ruzira ubwibone n’ubwikanyize, urukundo rugamije guha abarundi bose amahoro, urukundo rutuma abantu bicara hamwe bakarebera hamwe ikibazo kibaraje ishinge bakagitorera umuti. Ntabwo abanyapolitiki barwanya NKURUNZIZA twavuga ko aribo bakunda abaturage kumusumbya mu gihe baba aribo boshya abatera za grenades zica abantu.

    • Ushatse kuvuga ko uwakwirakwije imbunda aziha abasivile b’Imbonerakure ariwe ukunda Igihugu?

      • urimo ashuka abarundi ngo bisenyere igihugu dore ubu yibereye hano I Rwanda!

  • Amatwi arimo urupfu Nkurunziza yarahanuwe ntiyumva ibizakurikiraho,azabage yifashe.

  • Abagabo bahunze ndabemera banze kubakira kukinyoma.

  • Mana tabara Abarundi kuko niwowe wagira icyo ukora , tubasabiye amahoro numutekano

  • Dore ikintu cya mbere kigararaza ko amahanga ashyigikiye abarwanya ubutegetsi bw’u Uburundi: Uyu mugabo yari arangije mandat ye, bagiye mu matora, ati ndahunze! Hari n’undi wimutse Ajya kwibera mu bubirigi kuko afite na nationalite belge abandi ngo yahuze…!

  • hari ikintu mutazi ! umuntu udakunda igihugu ahunga aho urugamba rukomeye ikibazo si mandat ikibazo ni akavuyo ibi byose byakoranywe ! ngo yahunze ! iki ni ugihe cyo kubona za visas z.umuryango woseeeee bitwJe guhunga ko atahungiye congo se ? pierre navane akajagari muri leta ubuzima bukomeze nange mbona abarundi ubuzima bwabo bukanyobera! nga.ho ubusinzi. abakobwa bose babaye maraya . ifaranga rigiye kuba nk.idollars rya zimbabwe … nibindi ngaho za kaminuza zarafunze. harya ngo bu democratie .nibaza ko muri contexte yanyu mutazi icyo mushaka! burundi nigihugu kiza pevariko mal gere vous allez faire in pas en arriere vrsiment

Comments are closed.

en_USEnglish