Digiqole ad

Mayange: Bamwe mu banyarwanda bavuye Tanzaniya barabwirirwa bakanaburura

 Mayange: Bamwe mu banyarwanda bavuye Tanzaniya barabwirirwa bakanaburura

Abavuye Tanzania bamwe bemeza ko ntabyo gufungura bihagije bafite

Abanyarwanda bavuye muri Tanzaniya bakaba baratujwe mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Mayange mu kagari ka Gakamba bemeza ko kubera ubuke bw’ibiribwa bagenerwa, hari bamwe babwirirwa abandi bakaburara.

Abavuye Tanzania bamwe bemeza ko ntabyo gufungura bihagije bafite
Abavuye Tanzania bamwe bemeza ko ntabyo gufungura bihagije bafite

Ibi babivuze ejo kuwa 28, Kamena ubwo bahabwaga ibiribwa n’umuryango w’urubyiruko rw’Abayisilamu rugamije iterambere ubu, kimwe n’abandi basilamu, ruri mu kwezi kw’igisibo kurangwa no gukora ibikorwa by’urukundo cyane.

Aba banyarwanda bavuze ko ibiribwa baheruka guhabwa, babihawe mu Ukuboza, 2014 kandi bose bemeranya ko ubu byashize.

Nubwo badahakana ko bahawe  ibiribwa bihagije, ku rundi ruhande bemeza  rwose ko ibyo bagenerwa bigomba kuboneka kenshi kandi mu buryo budahindagurika bityo bakabasha kubaho neza no gutegura ejo habo hazaza.

Bishimiye imfashanyo bahawe na ruriya rubyiruko rw’Abayisilamu rugamije iterambere( Association des Jeunes Musulmans pour le dévelopement)  kandi  ngo bigaragaza urukundo Imana yashyize mu banyarwanda.

Sebashoka Charles w’imyaka 56 y’amavuko akaba umwe muri aba banyarwanda birukanywe muri Tanzania yavuze ko iyi mfashanyo ije iturutse ku  Mana  kuko ngo abana bamuririraga mu maso akabura uko abagenza.

Yagize ati: “ Ubu rwose ni ugushakisha hirya no hino, wabona akaraka ukagakora, wakabura mukaburara ariko ku bw’iyi mfashanyo iminsi iribwicume.”

George Kerere uyobora aba banyarwanda nawe washimye iki gikorwa avuga ko ari urukundo abanyarwanda bagaragaza kandi ngo nta handi warusanga  kuko ngo mu Rwanda  umuntu agufasha  ntacyo mupfana.

Uwaje ayoboye urubyiruko rw’Abasilamu Hakizimana Ismael yavuze ko umuryango wabo ufite intego zo gufasha abantu bakeneye ibintu  byihutirwa, gutanga  ubumenyi butandukanye ku mirimo runaka no kubakorera ubuvugizi igihe bibaye ngombwa.

Yavuze ko bahisemo kujya ‘gufasha mu kwezi kw’igisibo’ kubera ko aribwo baba basabwa gukora ibikorwa bitandukanye by’urukundo cyane nubwo ngo bahora babikora buri gihe.

Ati: “ Imana ntishobora kukubabarira utababariye mugenzi wawe kandi nta muntu ushobora kubura ibyo atanga kuko n’utabifite atanga inseko nziza igera ku mutima.”

Yongeyeho ko abantu bose bagomba kumenya ko umutima utanga uruta umutima uhabwa bityo urubyiruko rukaba rugomba gukurana umuco wo gutanga.

Abantu bagize imiryango 36 iri i Mayange bavuga ko ifite n’ibibazo byo kubura ibikoresho by’abana bato kuko Leta ibatangirira amafaranga y’ishuri gusa no  kubura amazi.

Abanyarwanda batangiye kwirukanwa muri Tanzaniya guhera mu mwaka wa 2013.

Ubwo bageraga mu Rwanda bagiye bajyanwa mu turere ababyeyi babo bari baravukiyemo mbere yo kujya Tanzaniya.

Abana n'ababyeyi bishimiye igikorwa cy'uru rubyiruko rwabagaragarije
Abana n’ababyeyi bishimiye igikorwa uru rubyiruko rwabagaragarije
Urubyiruko rwari rwitabiriye igikorwa cyo gufasha abanyarwanda bavuye Tanzaniya
Urubyiruko rwari rwitabiriye igikorwa cyo gufasha Abanyarwanda bavuye Tanzaniya
urubyiruko rwatanze ibiribwa birimo umuceri n'ibishyimbo
Urubyiruko rwatanze ibiribwa birimo umuceri n’ibishyimbo
Baherekeje uru rubyiruko bose bishimye
Baherekeje uru rubyiruko bose bishimye

Théodomir NTEZIRIZAZA

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • nibyiza kabisa shukurani.

  • Burya Gufasha ntibigombera kuba ufite ibyamirenge, abanyarwanda tumenyeko Duke ufite burya ntugatinye kudutanga kuko hari abadukeneye, Aba bavandimwe birukanywe Tanzaniya bari bafite imibereho myiza ariko ubu ntako bahagaze, Nkuko Ubuyobozi buhora bubidukangurira rero, Banyarwanda muze tubiteho kuko nitwe bafite, Tubashe kwigira…Burya nubona 1000 ijana rimwe uzarigenere umuvandimwe waburaye Imana nayo izabiguhembera

  • Njyewe nasaba leta kureba ukuntu bakumvikana na Kikwete aba bantu bagasubira mu byabo Tanzaniya.

Comments are closed.

en_USEnglish