Digiqole ad

Ibyo banshimira bimwe nimwe mubimfashamo- Kagame

 Ibyo banshimira bimwe nimwe mubimfashamo- Kagame

Umukuru w’igihugu afata ibikoresho mu muganda

Mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye umuganda mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa 27 Kamena,  Perezida wa Repubulika  Paul Kagame yabwiye abaturage  bari muri uwo muganda ko bimwe mu byo ashimirwa ari bo baba babikoze.

Umukuru w'igihugu yashimye uruhuare abaturage bagira mu iterambere ry'igihug
Umukuru w’igihugu yashimye uruhare abaturage bagira mu iterambere ry’igihugu

Nk’uko bisanzwe nyuma y’umuganda abawitabiriye bagirana ikiganiro bakungurana ibitekerezo ku bintu bitandukanye. Nyuma y’uyu muganda, Umukuru w’Igihugu  yabwiye abawitabiriye muri Niboye ko ibikorwa nk’ibi bizamura igihugu bigerwaho ku bufatanye bw’abayobozi n’abayoborwa.

Mbere y’uko abaturage bakurikirana ijambo ry’umukuru w’igihugu, umuyobozi w’Akarere  ka Kicukiro Paul Jules Ndamage washimiye Umukuru w’igihugu ibyiza byinshi amaze kugeza ku banyarwanda .

Perezida Kagame mu ijambo rye  yashimiye ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi mu bikorwa biteza imbere igihugu.

Yagize ati: “ …Hatari ubufatanye ntacyo twageraho. Ubufatanye bw’abayobozi n’abayoborwa nibwo butuma hari ikigerwaho mu bikorwa byose.”

Umukuru w’igihugu yashimiye buri wese ukomeje guharanira ubwo bufatanye.

Umukuru w’igihugu yemeje ko aho igihugu kigeze mu iterambere byatewe n’uruhare  rwa buri wese waharaniye kwihesha agaciro akanagahesha igihugu cye.

Ati: “Abantu nta mahirwe baduhaga, bari baraduhebye, natwe ubwacu twasaga nk’abihebye, ariko kuko twanze kwiheba bihoraho; biragaragarira buri wese aho tuvuye n’aho dugeze kandi bitangaza abantu, bakumirwa; bakayoberwa uko dukora ibintu.”

Yavuze ko abantu basuraga u Rwanda muri 1994 ndetse no bihe byakurikiyeho basangaga abantu ari indembe ariko ngo iyo hagize ugaruka ubu ayoberwa niba ari abandi bantu bavuye hanze baza muri iki gihugu cyangwa ari ba bandi yabonye.

Umukuru w’igihugu yemeje ko ibi ari ibyo kwishimira kubera ubufatanye bwa bose.

Intambwe u Rwanda rumaze kugeraho, Perezida Kagame yavuze ko ikwiye kubera buri wese urufatiro rwo guharanira kugera ku rwego  rwisumbuye ndetse ikaba umusemburo wo kongera umwete mu bikorwa biganisha kuri urwo rwego.

Umukuru w’igihugu yibukije abaturage ko ibi bisaba kuba igihugu gifitite umutekano kandi buri wese akagira uruhare mu kuwubungabunga.

 Mu kiganiro cye kandi Umukuru w’igihugu  yibukije abanyarwanda ko ak’imuhana kaza imvura ihise bityo ko amaboko yabo ariyo azatuma babasha kwigira ngo kwiteza imbere.

Ati “…Undi uwo ariwe wese icyo yakora  ni ukugutiza imbaraga,… ukugutiza umusanzu, kandi iyo abiguhaye nabwo  aba ashobora kubisubirana igihe cyose ashatse, kuko biba  atari ibyawe.”

Agaragaza ingaruka zo kwiringira inkunga z’amahanga yagize ati “ ibi baguha ukakira,  ugashimira ngo yakugiriye neza, ngo yakugiriye impuhwe,.. burya ntazo aba agufitiye ahubwo aba akubeshya.”

Mu ijambo Mayor wa Kicukiro, Paul Jules Ndamage yavuze, yabwiye umukuru w’igihugu ko abaturage ba Kicukiro bamugeneye ubutumwa.

Ubwo butumwa bwavugaga ko ngo u Rwanda rwagize abaruyoboye ariko ngo ni ubwa mbere iki gihugu kigize umukuru w’igihugu uhuza abagituye bityo ngo abaturage barifuza ko bazakomezanya nawe

N’ubwo Umukuru w’igihugu atigeze abigarukaho mu ijambo rye, mu minsi ishize yakunze kubwira abafite ibitekerezo bitandukanye ku cyifuzo cy’uko yakomeza kuyobora abanyarwanda muri manda itaha ko bakomeza kubigiraho impaka bikazafatwaho umwanzuro uzanyura Abanyarwanda bose.

Muri uyu muganda abaturage ba Kicukiro bakoranye n’Umukuru w’igihugu hatunganyijwe umuhanda ureshya na kilometero eshatu n’igice uzafasha abatuye mu murenge wa Niboye gukomeza guhahirana no kugenderanira n’abatuye indi mirenge baturanye ya Kicukiro.

Umukuru w'igihugu afata ibikoresho mu muganda
Umukuru w’igihugu afata ibikoresho mu muganda
i
Ingabo z’igihugu zari zaje gufatanya n’abatuye Niboye mu muganda
Perezida Kagame nawe yatanze umusanzu we mu gusana umuhanda uhuza Niboye n'indi mirenge
Perezida Kagame nawe yatanze umusanzu we mu gusana umuhanda uhuza Niboye n’indi mirenge
Abatuye Niboye baganira n'umukuru w'igihugu
Abatuye Niboye baganira n’umukuru w’igihugu
Nyuma y'umuganda abaturage bagiranye ikiganiro n'Umukuru w'igihugu
Uyu mukecuru yishimiye kubona umukuru w’igihugu yaje gufatanya nabo

Martin NIYONKURU

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Ibi ni umwihariko w’u Rwanda na bayobozi barwo
    Rwanda nziza Hora KU ISONGA

  • just like Thomas sankara…..

    • @ nihitiraga Sankara yanganga ba mpatsibihugu, ariko aha kubigereranya nukurengera. Kuko ba mpatsibihugu baduhaye intwaro zo kuvanaho Habyarimana, Kadhafi wafashije abanyafurica benshi kubona ubwigenege araswa nabampatsibiguhu twabaye abakabiri mui Africa tubishyigikira.Panafricanisme mujye muyikoresha neza.

      • Abdulaye wade wa senegal yabaye uwambere uwa kabili ni Kagame kuko museveni atigeze ashyigikira uwo mugambi.Abanyafrica banyuma bashyigikiye kadafi ni South Africa na Tanzaniya.Panafricanisme ntitujye tuyizana igihe dushakiye.

  • Ariko rwose president watabaye abatuye kacyiru nabo bagahabwa imihanda igezweho nk’ahandi dore ko batanze n’amafaranga ibihumbi 200 buri rugo hakaba hashize imyaka 2 nta kirakorwa aho ni mumudugudu w’inexact twarumiwe

  • Sorry Ineza

  • Rose iba ibyuze ariko biteye nkuriye inama hamagara k’ UM– USEKE.RW babasure mubahe ubwo buhamya babyandikeho inkuru buzajya gucya Mayor yatangije imilimo yo ku wubaka I’m sure.
    Niko ibyahagamye bisigaye biziburwa bigatambuka daaaa

  • Intore izirusha intambwe ntiwagireranya na sankara kuko sankara yarashyize imbere panafricanism.
    HE ba mpatsibihugu bamuhaye intebe bamwibonamo cyane kuko abafasha kurwanya abanyafrica.
    HE niwe bifashisha kurwana intambara bateje through peacekeeping nibindi abazungu badakora

  • Gukora umuganda wambaye gloves nabyo ntabwo ari ugutanga urugero rwiza

    • Mudushyirireho Habyarimana akora umuganda yatuzaniye muri 1978.

    • Ariko injiji weee!!!!! Ubaye nka wawundi ureba inka akabura icyo ayigayaho ati dore igicebe cyayo.

      • @Blaise vana amarangamutimaho, mu Rwanda iyumuntu agiye guhinga yambara groves? kereka niba hariho gahunda ya leta yo guha gloves milioni 12.

  • urtyoooo! yego yeeee. Erega shahu kuba smart
    nta wabimuziza, afite aho abica! Ihangane weho n’inkweto ubwo uzambaye vuba!

Comments are closed.

en_USEnglish