Digiqole ad

Inkuru nziza mu Nkambi ya Mahama. Abana 8 000 bagiye kwiga

 Inkuru nziza mu Nkambi ya Mahama. Abana 8 000 bagiye kwiga

Amashuri amaze kuzura mu nkambi

Abana b’abarundi bari mu nkambi y’impunzi ya Mahama mu karere ka Kirehe bazatangira amasomo mu ntangiriro z’ukwezi gutaha. Ababyeyi babo babwiye Umuseke ko iki ari ikintu gikomeye cyane ku bana babo kuko batateganyaga ko mu buhungiro abana babo baziga. Mu nkambi z’impunzi ku Isi uburezi buri mu byitabwaho nyuma y’ibindi.

Amashuri amaze kuzura mu nkambi
Amashuri amaze kuzura mu nkambi

Iyi nkambi ya Mahama imaze amezi abiri arenga ifunguye, umubare munini w’abayirimo ni abana bari munsi y’imyaka 18, ngo biri mu byatumye ikibazo cy’uburezi gihagurukirwa vuba nk’uko byatangajwe na Minisiteri ishinzwe impunzi.

Umukozi wa ADRA ushinzwe uburezi mu nkambi ya Mahama yabwiye Umuseke ko abana barenga 8 000 aribo bagiye gutangirana na gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Avuga ko ubu bari kubaka ibyumba by’amahema nibura 68, abana ngo bazatangira bigishwa amasomo y’imibare, igifaransa, icyongereza n’igiswahili.

 Uyu mukozi ati “Tugiye gutangirana n’abana 8 521, bazigira mu mahangari (hangar) z’amashitingi 11 buri imwe iciyemo ibyumba bitandatu, n’izindi hangar ebyiri ziciyemo ibyumba birindwi. Twizeye ko mu cyumweru gitaha amashuri azaba yuzuye.”

Jeff Drumtra umuvugizi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) mu nkambi ya Mahama avuga ko nubwo nta mashuri nyayo bafite aha i Mahama ariko bifuza ko abana batangira kwiga vuba bishoboka mu bushobozi buhari.

Dumtra ati “Tuzibanda ku  burezi bw’amashuri abanza n’ayisumbuye, abari bakiri muri za kaminuza byo biracyari ikibazo gikomeye ariko nabo turi kuvugana na Leta y’u Rwanda turebe uko nabo bakomeza amasomo yabo muri kaminuza z’igihugu.”

Ibyuma by'amashuri bikase muri za 'hangar' nini z'amahema zigera kuri 11
Ibyuma by’amashuri bikase muri za ‘hangar’ nini z’amahema zigera kuri 11

Ababyeyi b’abarundi baba muri iyi nkambi baganiriye n’Umuseke bavuga ko iki ari igikorwa gikomeye cyane ku buzima bw’abana babo.

Felicien Namihungo umubyeyi ufite abana bazatangira amasomo muri iyi nkambi ati “twe turanezerewe rwose kuko tubonye abantu batuyoborera abana bakabaha uburenganzira bwo kujya  ku mashuri bari barataye. Bizatuma badakomeza guhindura inyifato kuko bagendaga batora inyifato mbi kuko batiga.”

Umubare w’impunzi z’abarundi ukaba wiyongereye kuri uyu wa 28 nyuma y’uko abarundi bongeye guhunga ari benshi batinya umwuka mubi uhari mbere y’amatora ateganyijwe kuri uyu wa 29 Kamena 2015.

 

Inkambi ya  Mahama ubu irimo impunzi  27 400 muri bo abagera ku 14 800 ni abana bari munsi y’imyaka 18, abagera ku 8 521 bakaba aribo bagiye gutangirana na gahunada y’uburezi bwo mu nkambi.

Muri iyi nkambi hariyo abana 1 200 baburanye n’ababyeyi babo.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Nkubu mba ni bajije ukuntu ikigabo cya feck kimwe nka Nkurunziza kishe life ya bantu bangana batya bose !!!

    Ubu bano baturage bose barenga 50.000 pers.basiritse bakinjira icyarimwe Bujumbura ku bureau bya cyaNkurunziza ntibaba aribo bacyetekeza mu buhungiro bagatekana iwabo ???

    • Please attend English class to get English language ability! it is “FAKE” instead of FECK.

  • Batashye bakajya kwigira iwabo ko abandi batashye!!!Abategetsi b’u Rwanda birirwa biruka ku banyarwanda bari hanze ngo batahe ariko babona abarundi baje bakabubakira amazu n’amashuri ngo bahagume!Ibyo byose biba byerekana amayeri yanyu!!!

    • Nibo se bababwiye ngo bahunge? Icyabahungishije ntacyo uzi?

  • @Mubaraka

    Dukwiye kwirinda kubogamira ku ruhande urwo arirwo rwose muri kiriya kibazo cy’uburundi. Ntabwo Perezida w’igihugu ariwe mubi kurusha bariya banyapolitiki bandi nabo barwanira inyungu zabo.

    Byaba byiza abarundi bahungiye mu Rwanda bashoboye gusubira iwabo bakajya gufatanya n’abandi kubaka igihugu. Kugira ngo ibyo bigerweho, birasaba ko abanyepolitiki bo mu Burundi bicara hamwe bagakemura kiriya kibazo mu mahoro. Ntabwo gutera za Grenades muri quartiers zitandukanye no ku biro by’amatora, ariko hapfa abantu,aribyo bizakemura icyo kibazo.

    Byaba byiza dusabye na radiyo zimwe na zimwe zigenga zo mu Rwanda zitangiye kujya ziha urubuga abanyamakuru barwanya Leta yo mu Burundi bakazivugiraho, ko zahagarika iyo gahunda.

Comments are closed.

en_USEnglish