Digiqole ad

Nyabihu: Ibinyomoro bimwinjiriza 300 000 buri kwezi yarashoye 50 000Rwf

 Nyabihu: Ibinyomoro bimwinjiriza 300 000 buri kwezi yarashoye 50 000Rwf

Bizimana agiye kwirihira kaminuza kubera ibinyomoro bye

*Yabuze buruse atangira guhinga
*Kubona igishoro n’isambu yo guhingaho byari bikomeye
*Nyuma y’inyungu ifatika ubu agiye kwiyishyurira kaminuza

Uusore witwa Jean de Dieu Bizimana yarangije amashuri yisumbuye abura buruse (bourse) yo kujya kwiga kaminuza ndetse yewe abura n’akazi. Ntiyacitse integer ahubwo yatekereje umushinga w’ubuhinzi bw’ibinyomoro, maze akora uko ashoboye abona amafaranga ibihumbi mirongo itanu aba aribyo atangiza agashinga ke. Ubu yinjiza ibihumbi Magana atatu buri kwezi.

Bizimana agiye kwirihira kaminuza kubera ibinyomoro bye
Bizimana agiye kwirihira kaminuza kubera ibinyomoro bye

Bizimana avuga ko umuryango we nta bushobozi wari ufite bwo kumurihira Kaminuza maze asaba se umurima ngo awukoremo umushinga we.

Ati “Narawihingiye maze nshakisha ibihumbi 50 ngura ingemwe zo kuwuhinga. Nateyemo ingemwe 100 maze nyuma ntangira gusarura neza.”

Bizimana avuga ko byamufashe igihe kigera ku mwaka kugira ngo atangire umushinga we kuko yabanje kubura igishoro ndetse no kumvisha umuryango we ko ugomba kumutiza umurima.

Gusa avuga ko igitekerezo cye atari icya none kuko akiri mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye mu isomo bize ryo kwihangira imirimo (entrepreneurship) umwalimu yabasabye kwandika imishinga itanu bumva bakora barangije kwiga. Maze Bizimana yandika irimo n’uyu w’ubuhinzi kuko iwabo ari mu cyaro.

 

Ibyo amaze kugeraho

Bizimana avuga ko nyuma yo gukorera neza ingemwe ze ndetse agategereza umusaruro igihe kigera ku myaka ibiri ubu adashobora kubura ibihumbi 300 ku kwezi ndetse n’umuryango we ntubure imbuto zo kurya.

Ati” Icyo nishimira ubu ni uko ubwizigame bwanjye bukomeza kugenda buzamuka kandi nanjye nkabasha kwihaza kimwe n’abandi basore bakorera amafaranga.

Nk’ubu kuko nsarura kabiri mu cyumweru kandi amafaranga mbitsa ntabwo mba nkeneye kujya kuyakuraho.”

Bizimana ubu yamaze kwiyandikisha mu ishuri rikuru aho ahereye ku mafaranga akura muri ubu buhinzi bwe bw’imbuto agiye kwiyishyurira kaminuza.

Ati:” N’ubwo nteganya kongera ubuso mpingaho ibi binyomoro, namaze no kwiyandikisha mu ishuri rya Kibogora Polytechnic mu ishami ry’ubuforomo n’ububyaza. Nzajya niyishyurira kuko konti yanjye ihagaze neza ndetse n’uburyo umurima wanjye urimo gutanga mbona nzarangiza nta kibazo.”

Yongeraho ko afite icyizere cy’uko kwiga bitazabangamira ubu buhinzi bwe kuko abagize umuryango we nabo bamaze kubona akamaro kabwo kuburyo bazabwitaho bityo umusaruro ntugabanuke.

Icyo abandi bavuga kuri uyu mushinga we

Nyina witwa Nyiramihigo Laurence avuga ko umushinga umuhungu we yakoze utamugiriye akamaro wenyine kuko no mu rugo ngo wabafashije muri byinshi.

Ati  ”Uretse kuba ubu agiye kwiyishyurira ishuri, uyu mushinga yawukoze mu gihe twari dukennye ariko ubu watubereye igisubizo.Ubu ndaza ngasoroma nkajyana ku isoko ngahaha ibyo kudutunga.”

Yongeraho ko ikigaragaza ko uyu mushinga watanze umusaruro ari uko benshi mu baturanyi batangiye kuwigana.

 

Inama ku rubyiruko

Bizimana asaba urubyiruko guhera kubyo rushobora kubona aho gutekereza guhera kuri byinshi batazigera babona.

Yagize ati “Usanga benshi twirengagiza ko n’inzu y’umuturirwa ihera ku musingi, abenshi mu rubyiruko twicwa no gushaka gusimbukira hejuru. Nyamara tuba ukwiye gutangira gukora ibiri ku rwego rwacu tukazamuka buhoro buhoro.”

Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • good erega kwiga nibyiza ariko budakunze ntibikwiye guhagarika life!!! komereza aho mwana

  • Yego rata courage ureke za njiji zarangije kaminuza zitegereje ngo guhabwa imurimo zo gahona zakoze udushimba injiji zize gusa !!!

    • GUHONA bivuga gupfa, ntugire n’uwo usiga inyuma mu bagukomokaho. Abize bashobora gufatwa nka group y’abantu bafite icyo bahuriyeho, kandi iri identifiable; kwifuza ko BAHONA (bapfa bagashira, barimbuka) birenda kwegera kubifuriza GENOCIDE (an idea). Hari intera nto cyane hagati yo kwifuza (idea) no gushyira mu bikorwa (commiting an act)

      Mubaraka, watch out your language, Rwanda is watching you, Rwandans would not tolerate hatred and incendiary language, in form of own-opinion !

      Inzego z’umutekano zagombye kugukurikirana.

  • Yego rata courage ureke za njiji zarangije kaminuza zitegereje ngo guhabwa imirimo, zakoze udushinga nkutungutu ,injiji zize gusa !!!

  • I encourage you! ariko bizoba vyiza gusumba, ufashije urundi rwaruka mukubereka ingene biteza imbere. So, ntuzigungane ivyuzi nkuko beshi babigira kugira baterimbere bonyene.

    • Narabashimiye cyane pee ubundi inkunga yambere nibitekerezo bizima kdi uwakoze neza nuwakoze nabi bagomba kubimenya bituma haricyo bahindura mumikorere.

  • Ni gute nabona adresse z uwo musore ko nshaka gukora nkawe?

  • courage byose bizanwa no gukora umurimo unoze

  • mu rwanda hari utuntu twinshi dukiza bantu , uziko kera ahantu twaba ga , aya matund ayarahabaga cyane , ariko twe twarayaryaga gusa kandi tuakayakunda, ubundi abana baho muri kongo wsangaga nko ku minwa hatukura ukamenya ko amze kuyarya , ariko hari nandi nayo aba ari umuhondo imbere kandi nayo aryoha cyane, ino rero ibintu byinshi umuntu atatekertez abikiza bantu, inkwavu, inkoko, ibinyomoro, maracouja , umuntu wese yabikora upfa kubyitahao kandi ukumva byakugirira akamaro

  • imishinga irahari mwana dukure amaboko mumufuka

  • umurimo wose wakorana umwete uragukiza mu gihe uwundi uko waba umeze kose utawuhaye agaciro urakurumbana

  • nukuri nibyo nyuma yamabuye yagaciro ni ikinyomoro Rubavu twatangiye .ingemwe zabonetse kubahinga mu kwakenda 2015.tel 0782851470

  • uri umuntu w’umugabo cyane ni bene nkamwe urwanda rukeneye komerezaho uzabe umuhinzi w’intangarugero

Comments are closed.

en_USEnglish