Digiqole ad

I Kaduha bashyinguye imibiri 105 y’abishwe muri Jenoside

 I Kaduha bashyinguye imibiri 105 y’abishwe muri Jenoside

Ubwo bashyinguraga imibiri kuri iki cyumweru

Nyuma y’imyaka 21 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi hari imibiri y’abishwe ikiri mu byobo rusange n’ahandi hataramenyakana. Ibonetse igenda ishyingurwa. Kuri iki cyumweru i Kaduha mu Bunyambiriri mu karere ka Nyamagabe bashyinguye mu rwibutso rwa Kaduha imibiri 105 yabonetse mu minsi yashize, harimo n’iyabonetse mu mirima y’ikigo cy’abihaye Imana.

Ubwo bashyinguraga imibiri kuri iki cyumweru
Ubwo bashyinguraga imibiri kuri iki cyumweru

Ku rwibutso rw’Umurenge wa Kaduha niho iyi mibiri yashyinguwe ni naho abashyitsi bateraniye bibuka banumva ubuhamya bwa bamwe mu barokotse bavuze uburyo Jenosie yakoranywe ubunyamaswa aha mu Bunyambiriri.

Urwibutso rw’i Kaduha rusanzwe rushyinguyemo imibiri igera ku 46 924, imibiri yashyinguwe none yabonetse mu mirenge wa Kaduha na Kibumbwe harimo n’ibiri yabonetse mu mirimo y’ikigo cy’abihaye Imana.

Abenshi mu bishwe muri aka gace ni abari bahungiye ku Kiriziya ya Kaduha nk’uko umwe mu barokotse witwa Albertine yabivuze mu buhamya bwe aho yagarutse ku bitero bya tariki 21 Mata 1994 n’uburyo Abatutsi aha bishwe kugeza tariki 07/07/1994.

Fidel Rwamuhizi wavuze mu izina ry’abarokotse aha i Kaduha yasabye, Minisitiri w’Urubyiruko Jean Philbert Nsengimana wari umushyitsi mukuru, gukora ubuvugizi ku bana barokotse ari bato cyane ubu batazi aho bakomoka.

Yavuze ko aba ari abana bahunganywe i Burundi ari bato cyane maze bakagaruka bataramenya ubwenge bagasanga iwabo barashize ubu bakaba batazi aho bakomoka.

Minisitiri Nsengimana ukurikirana by’umwihariko Akarere ka Nyamagabe avuga ko kwibuka ari igitego abateguka bakanakora Jenoside baba batsinzwe kuko bayiteguye banayikora bagamije ko ubwoko bumwe buzima.

Ati “niyo mpamvu hakiri abagamije kuyipfobya no gushaka kuyishyira ku bandi kuko nko gufata bagafunga umuntu uri mu bayihagaritse ni agashinyaguro gakabije.”

Minisitiri Nsengimana yasabye cyane cyane abantu baba bafite amakuru y’ahandi haba hari imibiri idashyinguye mu cyubahiro ko bayatanga abo bantu bagashyingurwa mu cyubahiro bambuwe.

Minisitiri Nsengimana atanga ubutumwa aha i Kaduha
Minisitiri Nsengimana atanga ubutumwa aha i Kaduha

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Mujye mwiga kuvugana nabatuyrajye lubareba mu maso.Mutihishe inyuma yamadarubindi.

  • Iruhuko ridashira ribane namwe bene kanyarwanda. Ubumwe ni byiyunge buranga abasigaye Bose .

  • abitwa ba NYIRAMBABAZI, AFRIKANI,ERIC, ABO NIBO NIBUKA TWIGANYE KURI PRIMAIRE IKADUHA, ABARIMU BITWAGA MONICA NA MWENENYINA NTIBUKA IZINA ESE MWABA MUKIRIHO, NJYE NAHAVUYE KERA CYANE NARI MUBANA BABAGA HAFI KUKIRIZIYA ,BARI BAFITE UBUMUGA! NDABIBUKA N,ABITWA MUKankuranga ABIkaduha mwihangane twahabaye neza dukundana kumashuri batwigisha kuboha imisambi mubizami bakatubohera tutabizi mbega Kaduha! mwihangane tuzajya tubasabira!

    • Ese sha Kazungu muvandimwe. yooo!!!!!!. uranyibutsa koko sinzibagirwe .buriya ntushatse kuvuga bene SEBUTIMBIRI mwalimu .UMUNYANA monique na murumuna we UMURAZA Clotilde wa HARERIMANA Antoine wa Sekabibi iwacu ? hora mwana utanyibutsa Papa wacu sage cyane kadi Intwali itigimbwa Mwalimu MASINZO Paulin uburere yampaye nibwo bungejeje aho ndi ubu.kdi sinjye jyenyine gusa nabuze ucyo nakora ngo mpoze kandi mpumurize abavandimwe Brigithe, Djeph, Padiri , charles na ka Paul. sha wivuga iby’iwacu ni birebire keretse turi kumwe kandi sinzi wowe aho uba njyewe mba kigali . Gusa Imana niyo nkuru yarabakiriye..

  • Kazungu we abo bose barashize mwana wa mama ubanza uhaheruka kera koko. Imana ibakire mu bayo

  • abo ni abishwe na mwenewabo Kajuga Robert watumwe n’inkotanyi ,ntacyo mukomeze muzure akaboze ngo n,ukwishyiramo inzirakarengane imana hali igihe izabahorera

Comments are closed.

en_USEnglish