Digiqole ad

Kigali: Umumotari ukora ubufindo butangaje kuri moto

 Kigali: Umumotari ukora ubufindo butangaje kuri moto

David azamura moto ikagendera ku ipine rimwe mu gihe cy’amasegonda

David Ababajintwari w’imyaka 22 agaragaza ibintu byihariye abasha gukorera kuri moto isanzwe atwaraho abagenzi, avuga yagiye abyitoza buhoro buhoro akabimenya. Bene ibi bisanzwe bikorwa cyane kuri moto zabugenewe ndetse n’ababigize umwuga.

David azamura moto ikagendera ku ipine rimwe mu gihe cy'amasegonda
David azamura moto ikagendera ku ipine rimwe mu gihe cy’amasegonda

Ni umumotari ubimazemo imyaka ine, yamenye gutwara moto akiri muto ndetse uruhushya rwo kuyitwara ngo yarubonye bitamugoye na gato kuko yari ayizi cyane.

Uyu mugabo wubatse, abasha gutereza moto akayitwara ku mupine umwe mu gihe cy’amasegonda macye atwaye umuntu cyangwa nawe yitwaye, ndetse abasha gutwara moto adafashe amahembe akagenda ayikatisha.

David avuga ko impano ye bitoroshye kuyiteza imbere kuko mu Rwanda bitamenyerewe kandi nta moto yabugenewe ubu abashije kubona.

Abajijwe niba nta mpungenge zo kuzahitanwa n’impanuka kubera ibi akora, ati “Iyakaremye niyo ikamena.”

Kumenya bene ubu bufindo ngo yabitangiriye cyera cyane ku igare risanzwe yakoreragaho ubufindo butandukanye.

Mu kazi ke ko gutwara abantu ibi ntabwo abikora kuko avuga ko atwarana ubwitonzi n’ubushishozi iyo atwaye umugenzi kuko aricyo kimutunze.

Reba amashusho y’ubufindo akora:

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=RtxBAsbphMI” width=”560″ height=”315″]

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Mujye mwandika neza ururimi rwacu,mukoresha neza imyandikire yemewe y’ikinyarwanda kuko uwanditse iyi nkuru ntabyo azi neza.

  • UBUKENE BW’AMAFOTO WEE!

  • Mbega Inkuru Ikoze Nabi Wee !! Nta Video CG Amafoto

  • Ubunyamwuga ngo mutahe!!!!

  • Uyu musore numuhanga peee ikibazo ni ubushobozi bwe yaba yarafite ubushobozi yabikora birenze ibyo tubona kuma tv

  • kbsa arabizi pee njye ndamuzi kuko ni umuturanyi wanjye ariko ibyo akora na nubu njye simbasha kubyiyumvisha akenshi mbibona bikorwa n ababyize pee! habonetse abamufasha kugaragaza impano ye byaba sawa cyane

  • Niba ufite akanya reba abana bazi moto: https: //www.youtube.com/watch?v=8g_2sqQq20M

Comments are closed.

en_USEnglish