Digiqole ad

Rwanda: Indangagaciro y’igihe duhora tuyivuga ku munwa mu ngiro ntayo

 Rwanda: Indangagaciro y’igihe duhora tuyivuga ku munwa mu ngiro ntayo

Igihe ni amafaranga nk’uko byanditse kuri uwo mupira

Mu Rwanda kubahiriza igihe bisa n’ibyabaye guca umugani ku manywa ku bantu bamwe ndetse n’inzego za Leta n’abikorera. Umuntu ntatinya kugutumira mu birori runaka cyangwa mu gikorwa yateguye, wahagera ugategereza isaha imwe ikarangira, iya kabiri ikaza ndetse n’iya gatatu ikaba yakwihirika!

Ahanini dukunda kuvuga ko igihe ari amafaranga, ndetse tukanabyubahira ‘Abazungu’ ngo uyu muntu ni nk’ ‘Umuzungu ku gihe’, cyangwa se tuti ‘Umuzungu azi agaciro k’igihe’.

Nyamara, umuntu wese yamenya kandi agashobora kubahiriza igihe, ku mpamvu runaka. Iyo umuntu afite ikizamini cya’akazi hari ubwo utangara ageze aho gikorerwa yarengeje iminota 30 kandi akemererwa gukora bitewe n’uko abamukoresha baba baziranye, cyangwa nabo batubahirije igihe.

Ahenshi nabonye kwirengagiza agaciro k’igihe, no mu bakoresha ibizamini by’akazi narabihasanze, bati ‘ikizamini ni saa tatu zuzuye’ abandi bati ‘buriya ni iz’Abanyarwanda cyangwa iz’Abanyafurica’ koko wahagera saa tatu ukamara indi saha wicaye.

Ibi nabibonye no mu nama zitumizwa n’abayobozi yemwe na babandi twita ba Nyakubahwa, mugategereza umushyitsi mukuru, ibinya bikuzura mu birenge byombi ndetse amavi agahinyagara mutegereje!

Ubwo kuvuga imodoka zacu zitwara abagenzi byo ni ibindi bindi, kuko ho umenya n’ikitwa igihe batakizi, icyo bapfa ni ukuzuza bakibonera cash, iby’uko ushobora kwirukanwa ku kazi kubera gukererwa cyangwa na we ufite ibyo ugiyemo ntubibakangishe batanagutuka cyangwa bakagusohora bati ‘iyo utega moto?’

Ese ko mperuka indangagiciro ari imwe mu byo Leta yigisha Abanyarwanda, bizubahirizwa na nde mu gihe n’abategetsi babiririmba ariko kubyubahiriza bikaba ikibazo?

Birashoboka ko buri wese yakubahiriza igihe?

Yego, birashoboka kuko njya mbibona iyo umuntu afite gahunda yihutirwa azazinduka, nko ku batuye i Kigali ari bujye mu Ntara ku munsi wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, akora iyo bwabaga akagera Nyabugogo kare cyane inkoko ikibika.

Iyo umuntu afite gahunda muri Perezidanse ya Republika ku Kacyiru, usanga akora ibishoboka, umenya n’amababa yayashaka akaguruka ariko akahagera ku isaha kuko aziko nayirenza asanga bashyizeho urugi!

Ibyo rero byerekana ko buri gahunda ufitanye n’umuntu uyihaye agaciro ukamwubaha, kandi haba habaye impinduka ukabimenyesha kare na we ataratanga amafaranga ye aza kukureba byamufasha, agafata izindi gahunda.

Biratangaje kuba watumiye umuntu, yakwitabira ibyo wamutumiyemo ahageze uti ‘gahunda yasubitswe!’ Akikubura yijujuta, agenda akuvumira ku gahera agataha ndetse yazagaruka na bwo ukamukerereza.

Hari ibigo bya Leta udashobora gusanga umukozi mu biro saa munani z’igicamunsi kandi nyamara baruhutse saa sita. Hari n’abagenda bakiryamira, cyangwa bagafata gahunda zabo bwite bikagira ingaruka mbi kuri serivisi bagombaga gutanga.

Iyo imvura yaguye ho ni Nyagasani uba ubonekeye bamwe mu bakozi, ibyo biba urwitwazo, ugasanga aravuga ngo imvura yari nyinshi, kuki utabwira uwo mwari guhura mbere uti ‘ndabona imvura iri bwice ya gahunda reka tuyisubike tuyishyire kuri iyi saha.’

Ibi mvuga ni ibyo njyewe maze kubona, ariko nsanga abayobozi bakwiye gutanga urugero rwiza mu gushyira imbaraga mu kubahiriza igihe, kuko akenshi usanga ari abantu bafite uruhare mu guhindura abandi.

Iyo amakuru ya Radio runaka atabonetse akaza atinze, abanyamakuru babanza kwisegura ku babakurikiye, n’utabikoze abantu bamwibazaho, ariko burya abenshi mu bakunda iyo Radio baba bahangayitse bibaza uko byagenze.

Igihe rero gikwiye kuba igihe, umuntu wese akumva ko akwiye gukora iyo bwabaga ikaha intego, uko muzabigeraho bishobora koroha cyangwa bikagoran kuko intego nyine ni intego, ukora uko ushoboye ukabigeraho.

Kubahiriza igihe bikwiya gutozwa abana batoya bakabikurana, umwana wakerewe agacyahwa, ndetse umwana yatinda gutaha umubyeyi akamubaza icyamitindije kugira ngo uwo muco mubi wo gukerererwa utazamwokama.

Mbona hari hakwiye kujyaho itegeko, abantu bababajwe na kanaka wabatindije ku mpamvu atasobanuye mbere akaba yaregwa agatanga amande. Ibi ahari byatuma buri wese azumva ko atagomba gukinisha igihe.

Ikindi ni uko ku muntu wakererewe mu nama yari akwiye kujya asaba imbabazi, cyangwa ntiyemererwa kwinjiramo kuko, asohowe mu nama kabiri kubera gukrerwa, bishobora kumufasha kwikosora ubutaha akamenya ko nta saa moya y’Umunyarwanda cyangwa iy’Umuzungu ibaho.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Urakoze cyane eric kuri iki gitekerezo. Njya numva ukuntu Abanyarwanda tuvuga ngo turi mu muvuduko w’iterambere ariko nasubiza amaso inyuma nkareba imikorere nkabona ari ukwihenda. Icyakora nzajya nkora ibindeba maze nubahirize igihe kuko nibyo nashobora. Aka wa mugani wa Madiba ati ” ba impinduka ushaka kubona mu isi”

    • Oh, gosh;Urantanze kabisa! Tugomba twese gushimira Hategekimana Ange Eric ku nyandiko ye n’ibitekerezo bifite ingero zizwi na benshi kandi atanga n’inama yo guhinduka abantu bakagira Indangagaciro yo kubahiriza igihe. Time is money/ respecting time is very, very important! Aho bipfira murahazi?
      1. Uwahamagaje inama/watumiye abantu; niwe wambere ugomba kubahiriza amasaha.
      2. Uwatumiwe, ntakwiye “gukomeza kongeraho iminota y’ubukererwe”.Muri bantu bamwe bongeraho 15 minutes yitwa “academic lateness”. Nabyo bikaba umuco!

      Abafite ububasha bwo kwimikaza umuco wo kubahiriza igihe nibahite babyubahiriza ubwabo; noneho abandi babarebereho [get transformed to transform others]. Utubahirije igihe ahanwe, aho bishoboka cyangwa yimirwe/ bamwangire kwinjira mu nama/ aho abandi bateraniye. Muri transport byo nagahoma munwa-ariko “competition” iraza kubikemura mu gihe kitari kure!

  • Abanyarwanda ibyo tuvuga n’byo dukora biratandukanye.
    Tuzi ko tuzi kuvuga neza.Kubeshya iyo tubifitemo inyungu bitugwa neza cyane.
    Kubahiriza igihe byaratunaniye ariko twiyerekana nk’abazi kubahiriza igihe.
    Umwanzuro n’uko umuntu ahitamo ikimufitiye inyungu.Iyo abandi bakererewe kandi ubakeneye urahirirwa kugeza igihe bashakiye kuza.Iyo nta nyungu zifatika ubibonamo urabyihorera!Indyadya ihimwa n’indyamirizi.

  • Indangagaciro uyobonera henshi, kubana neza n’ibihugu duturanye nayo nindangagaciro ikomeye ihesha ishema buri munyarwanda, guhora dushora abana bacu mu ntambara n’igisebo.

  • Urakoze cyane kuvuga ku gihe Bwana Eric, igihe rero n’impinduka ikomeye ku iterambere ry’abantu ikibabaje ntabwo tubiha agaciro bikwiye, kandi dufite amahirwe yo kugira itumanaho ariko turikoresha nabi aho umuntu muhana gahunda yahinduka ntabivuge ugasanga wiriwe umutegereje wamuhamagara ati ndaje kandi habura isaha yose ngo akugereho, Birababaje cyane rero kubona n’abantu bahagarariye abandi batabiha agaciro. Reka twese nkuko eric abivuze tubigire intego kandi dushyireho n’ingamba zo kubirwanya bityo iterambere twifuza tuzihuta kurigeraho.

  • Eric yavuze ku ngingo nziza cyane, ahubwo njye mbona bikwiye kuba ikiganiro mpaka kuri radio na tv abantu benshi bakabitangaho ibitekerezo. Ariko ku rundi ruhande mbona ari inagruka z’uburezi ( amashuli) bugite ibibazo, kuko umuntu wize usanga yitwara nk’utarize rimwe ugasanga utarize yubahirije gahunda kurusha uwize.
    Murakoze.

  • URAHAZE!BANZA WIHEREHO,NIWUBAHIRIZA GAHUNDA N’UNDI AZAYUBAHIRIZA

  • TVR na Leoncie ngira arasoma ngaha!!!abantu bicwa no kwigana ngo na President aratinda(….iyo hari ibyo yatumiwemwo), Ariko we hari byinshi bimutinza kuko ashobora kubona ibyo gusinya byihuta, tlfn,situation ivutse mu ntara,mu bindi bihugu CG UMUTEKANO WE, none se umunyeshule, mwalimu,umuganga,mu nama…nabo bose bahita bigana President???

Comments are closed.

en_USEnglish