Digiqole ad

UR –CAVM: bibutse abari abakozi ba ISAE bazize Jenoside

Igikorwa cyo kwibuka abakozi n’abanyeshuri b’icyahoze ari ISAE cyatangijwe n’urugendo rwitabiriwe n’abakozi, abanyeshuri , imiryango y’abibutswe ndetse n’abaturiye Koleji y’Ubuhinzi ibarizwa mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze. 

Abakozi ba UR-CAVM, abashyitsi, abarokotse n'abandi batandukanye mu rugendo rwabanjirije kwibuka abazize Jenoside bakoreraga ISAE
Abakozi ba UR-CAVM, abashyitsi, abarokotse n’abandi batandukanye mu rugendo rwabanjirije kwibuka abazize Jenoside bakoreraga ISAE

Mu ijambo rye umuyobozi wa Koleji y’ubuhinzi Dr Laetitia Nyinawamwiza yavuze ko kwibuka abahoze bakorera cyangwa bigira muri ISAE ari ubundi buryo bwo kubaha no kuzirikana ku cyakorwa kugirango Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Dr Nyinawamwiza yakomeje avuga ko  kuva mu mwaka w’2012 Koleji  ayobora ikomeje  gushakisha andi makuru kugirango n’abandi bakoraga mur cyahoze ari Isae bazize JENOSIDE bamenyekane kandi nabo bahabwe agaciro bakwiye.

Mbabariye innocent wahoze wiga mu ishuri rya ISAE watanze ubuhamya yavuze ko mu gace k’icyahoze ari Komini Mukingo; ubwicanyi no gutoteza abatutsi byatangiye ahagana mu mwaka w’1992.

Mu buhamya bwe, Mbabariye yavuze ko byageze mu mwaka w’1994 abenshi mu batutsi bari batuye muri Busogo ndetse n’icyahoze ari Komini Mukingo baramaze kwicwa, abandi barahungiye mu bice bya kure.

Mu kiganiro yatanze, Dr Diogene Bideri ukora muri CNLG yavuze ko abanyarwanda bazi neza icyo Jenoside aricyo n’ingaruka igira ku bantu ndetse n’igihugu; ibi rero ngo bigomba gutuma buri wese yumva neza uruhare rwe mu kurwanya abapfobya ndetse n’abahakana Jenoside bitwaje inyungu runaka baba bashaka kugeraho.

Bideri usanzwe unavuka mu gace k’icyahoze ari Komini Mukingo yavuze ko abanyarwanda bakwiye kubakira ku cyerekezo gishya u Rwanda rwihaye ariko kandi bakanagira uruhare mu kurinda ibyiza igihugu kimaze kugeraho.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Kojeli y’ubuhinzi bugaragaza ko abahoze ari abakozi n’abanyeshuri ba ISAE bazize Jenoside ari benshi ariko kugeza ubu ngo amazina ari ku rwibutso rwa Koleji ni abahoze ari abakozi batanu (5) ndetse n’abanyeshuri 7 ariko ngo gushakisha amakuru biracyakomeje.

Dr Nyinawamwiza ashyira indabo ahashyinguye bamwe mu bazize Jenoside bakoreraga ISAE
Dr Nyinawamwiza ashyira indabo ahashyinguye bamwe mu bazize Jenoside bakoreraga ISAE
Uwari uhagarariye Police ashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside
Uwari uhagarariye Police ashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside

 

 

1 Comment

  • twibuke abacu bishwe bazira uko baremwe kandi duhangane n’abashaka gupfobya bahakana ko iyi jenoside itabayeho

Comments are closed.

en_USEnglish