Digiqole ad

Amag The Black ntazi icyo Kamichi akora muri Amerika

 Amag The Black ntazi icyo Kamichi akora muri Amerika

Amag the Black

Hakizimana Amani umuraperi uzwi nka Amag The Black muri muzika nyarwanda, ngo ntazi icyo Bagabo Adolphe wamenyekanye cyane nka Kamichi icyo amara muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kamichi akaba nawe yari aherutse kuvuga ko Amag ameze nk’uba muri Diaspora kuko atakimwumva.

Amag the Black
Amag the Black

Kamichi yari yavuze ko abona Amag The Black ntaho atandukaniye n’abahanzi baba mu mahanga ‘Diaspora’ kubera ibikorwa bike ngo uyu muraperi afite mu mwaka wa 2015.

Ibi rero bikaba byaratumye Amag The Black yibaza icyo Kamichi yaba yarashingiyeho ajya kumwita umu diaspora kandi aziko afite ibikorwa hanze bivuga.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Amag The Black avuga ko atazi icyo Kamichi akora muri Amerika dore ko nta n’indirimbo n’imwe arakora kuva yagerayo.

Mu magambo yuzuye urwenya rwinshi yagize ati “Hhahahaa ubuse niba yaranyise umu diaspora ubu we yakwitwa iki? Ko nta gikorwa na kimwe arakora kuva yajya hanze yakwigarukiye!!

Aho ari nawe ndibaza ko atanezerewe kuruta uko yari kuba yibereye mu Rwanda kuko yacishagamo agashyira indirimbo hanze abantu bagakomeza kumubona. Ariko se hariya azayikora ikinwe nande?

Mu bahanzi nzi bakwitwa aba diaspora nta n’ubwo arimo yewee!!kuko abo nzi harimo Faisal Ngeruka na Meddy kuko nibo mbona ibikorwa byabo ahubwo wagira ngo bibera mu Rwanda”.

Amag The Black yakomeje avuga ko nyuma y’indirimbo yise ‘Nyabarongo’ ubu arangije indi ndirimbo nshya ahamya ko izakundwa n’abanyarwanda benshi bitewe n’ubutumwa buyirimo.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=h7D-dxSHo4A” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • ariko guys mwagiye muba abanyamwuga kweli ubu koko wagiye guha interview Amag ugirango umubaze ibya Kamichi??? ibyo njye numva ari uguta igihe no kubura icyo ukora usibye no kwinjira mu buzima bwite bwa mugenzi we ndumva atari inkuru abantu bakeneye kumenya ?!!!
    so stay professional

  • Inkuru ntacyo itwaye .bravo @UM– USEKE.
    Ubundi ibintu iyo bitanyuze umwe hari abandi baba babishaka.

  • Wowe Maria urumva Amag atagomba vgusubiza kamishi koko?!! Erega ni aba star bacu kibinjirira mubuzima ni ibisanzwe,wivuga rero ngo umunyamaskuru ntacyo yakoze kuko nicyo itangazamakuru.ribereyeho

    • This is no sense it does not help at all. Who is this journalist?

  • sha reka mbamenere ibanga. abahanzi muzi bavuye aho bakaza aha USA nta na kimwe ubuhanzi bwabo bubafasha mu buzima babayeho kuko bamwe nta n’ibyangombwa bafite byo gukora. Aha USA udafite impapuro wahaba ukifotoza …ugatembera ntawagusubizayo keretse ukoze amanyanga.. ba Medy n abandi mwajyaga mutinya rwose ndahamya ko basubiye inyuma kuko njye mbabona bari mu mihanda bashakisha imibereho nta tandukaniro n impunzi ivuye mu nkambi kandi iyo baguma mu rda bari kuba barazamutse cyane ex king james ubu yarabasize kandi aribo bari bamuri imbere…ubu bamwe bakora utuzi dusanzwe nko gu cleaninga …mu nganda se n utundi mu rwanda bita ko dusuzuguritse.

  • Hahaha, mwabuze icyo mwandika

  • well, niba udakunze article, don’t read it then. (simple) ndibaza ukuntu uvuga ngo umunyamakuru yataye igihe ayandika kandi wowe wabonye icyo kuyisoma yeweee no gushyiraho comment yawe… u wasted more time than he did!

  • Hey guys nibazako aribyizakabisa amag afite uburenganzira bwokuvuga icyo ashatse cyose numunyamakuru afite kumubaza any questions so that’s media it’s entertainment.keep it up guys.

  • Kamichi yoza imibiri y’abapfuye ari kugafata agafaranga rimwe na rimwe acishamo akanakoropa

  • Utazi amahanga arayitukira.
    Hari uburayi hari america…, ubuzima abantu bahabaye mo buragapfa ntabusubiye mo.

Comments are closed.

en_USEnglish