Digiqole ad

“Muzika nyarwanda izarenzwa imbibi n’abanyarwanda ubwabo”- Noccy

 “Muzika nyarwanda izarenzwa imbibi n’abanyarwanda ubwabo”- Noccy

Ntakirutimana Innocent ni umwe mu bahanzi nyarwanda uzwi ku izina rya Noccy, yatangiye muzika mu mwaka 2004 ahera ku ndirimbo ‘Umukunzi wanjye’. Ngo mu myaka igera kuri 11 amaze akora muzika asanga abanyarwanda ubwabo aribo bazagira uruhare mu iterambere rya muzika nyarwanda mu Karere ndetse no ku isi yose.

Ntakirutimana Innocent uzwi nka Noccy muri muzika nyarwanda
Ntakirutimana Innocent uzwi nka Noccy muri muzika nyarwanda

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Noccy avuga ko umuntu ashobora gusiga ikimwirukankana ariko atasiga ikimurimo. Bityo ko umwamya wo kuba yagera ku nzozi ze ari uyu.

Yagize ati “Mbere y’uko abahanzi nyarwanda bategereza ko hari umuntu runaka uzaza agafata ibihangano byabo ngo ajye kubimenyekanisha, abanyarwanda ubwabo bagakwiye kubanza bakiyumvamo abahanzi babo.

Kuko niba uri mu modoka ugenda urimo kumva indirimbo z’umunyamerika, sinibaza niba uri kumwe n’umunyamahanga azagira amakenga yo kumenya ko hari abahanzi nyarwanda uzi”.

Innocent akomeza avuga ko amahano yabaye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko arirwo rwifashishijwe mu itegurwa ndetse n’ishyira mu bikorwa uwo mugambi mubi, bityo ko ari narwo rugomba kuzitira ikintu cyose cyashaka gusubiza u Rwanda mu bihe nk’ibyo.

Ati “Urubyiruko rukwiye gukunda igihugu ndetse rugaharanira amahoro kugira ngo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi”.

Itandukaniro asanga riri hagati ya 2004 na 2015 mu myidagaduro, ngo ni uburyo kera umuntu yabashaga kumva indirimbo z’umuhanzi ariko atazi uwo ariwe. Ariko kugeza ubu ko umuhanzi akora audio ndetse agahita anashyira hanze amashusho bityo umuntu akamenya umuhanzi uririmba indirimbo akunda uwo ariwe.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Umuhanzi noccy, courage cyane turakwemera kundirimbo zawe niziza cyane urugero nkabimenye

    • courage musaza God bless you kd turagushyigikiye cyaneee!!! Keep it up!

  • Inoccy courage cyane turakwemera kandi uzadusure ikarongi turakwemera kdi uzategura ibitaramo tumve indirimbo zawe sawa courage

  • Inoccy turakwishimiye cyane abafana bawe bose tukuri inyuma.

  • Noccy nibyiza ku inama watanze , ariko se ko indirimbo zawe arinziza kuki zitakinwa ku maradiyo cyangwa niwowe utazihageza dukeneye ibitaramo byawe namavidewo yindirimbo zawe tukurinyuma musaza

Comments are closed.

en_USEnglish