Digiqole ad

Ubudage bwemeye Jenoside yakorewe Abanyarumeniya, n’uruhare rwabwo

 Ubudage bwemeye Jenoside yakorewe Abanyarumeniya, n’uruhare rwabwo

President Joachim Gauch yavuze ko igihugu cye cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abanyarumeniya

Kuri uyu munsi hibukwa ku nshuro ya 100 Jenoside yakorewe AbanyArumeniya, Perezida w’Ubudage Joachim Gauck ku nshuro ya mbere yemereye muri Cathedral ya Berlin ko habayeho Jenoside yakorewe Abanyarumeniya ikozwe n’icyahoze ari Ubwami bw’abami bwa Ottoman (Turkiya ubu) igahitana abantu miliyoni imwe n’igice. Yemeye ko igihugu cye cyabigizemo uruhare rutaziguye ariko yirinda kubisabira imbabazi.

President Joachim Gauch yavuze ko igihugu cye cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abanyarumeniya
President Joachim Gauch yavuze ko igihugu cye cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abanyarumeniya

Jenoside y’abanyarumeniya yabaye hagati ya 1915 na 1917. Kuri uyu wa gatanu nibwo mu murwa mukuru Yerevan batangiye ibikorwa byo kwibuka. Perezida w’Ubufaransa n’uw’Uburusiya bariyo mu kwifatanya n’iki gihugu.

Jenoside yakorewe Abanyarumeniya ntabwo ibihugu byose birayemeranywaho. Bamwe baracyayita ubwicanyi bukomeye. Igihugu cya Turkiya cyo gihakana cyivuye inyuma ko ibyakozwe ari Jenoside.

Uyu muyobozi w’Ubudage yemeye ko abasirikare b’iki gihugu bagize uruhare mu gutwara Abanyarumeniya babajyana aho biciwe ndetse yongeraho ko igihugu cye cyagize n’uruhare mu gutegura iriya Jenoside.

Yagize ati: “Abagore, abagabo n’abana ndetse n’abasaza bose bakoreshejwe urugendo rurerure bashonje bamwe barugwamo. Babagendesheje mu butayu, mu mvura, abandi barabatwika, barabakubita, ndetse barabarasa. Ibi byose byakorewe aba bantu kubera ko bari Abanyarumeniya gusa nta kindi!”

Kuri uyu wa Gatanu, Inteko ishinga amategeko y’Ubudage iratorera itegeko ryemeza k’umugaragaro ko habayeho Jenoside yakorewe Abanyarumeniya.

Abategetsi bo muri Ankara muri Turkiya barakaye cyane kubera amagambo yavuzwe na President Gauck w’Ubudage ndetse bavuga ko bishobora gutuma umubano wabo n’Ubudage uhagarara.

Ubudage n’icyo gihugu gikorana na Turkiya ubucuruzi cyane mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu by’Iburayi.

Turkiya ihakana ikomeje ko yakoreye Jenoside Abanyarumeniya ndetse ikongeraho ko abapfuye baguye mu ‘ntambara’ bari bafashijwemo n’Abarusiya.

Ankara yemeza ko umubare w’abapfuye ari muto cyane ugereranyije n’uvugwa wa miliyoni imwe n’igice.

Minisitiri w’Intebe wa Turkiya Erdogan ati: “ Ntituzigera na rimwe twemera ko abantu badusebereza igihugu ngo cyakoze Jenoside ku Banyarumeniya.”

Erdogan ku rundi ruhande yashimye ko President Obama yemeye ko mu mbwirwaruhame azavuga azirinda gukoresha ijambo ‘Jenoside’ yakorewe Abanyarumeniya.

Minisitiri w'intebe wa Turkiya  Erdogan yanenze ijambo rya President Gauck
Minisitiri w’intebe wa Turkiya Erdogan yanenze ijambo rya President Gauck
Abanyarmenia bo bakomeza gushinja Turkiya gukora Jenoside
Abanyarmenia bo bakomeza gushinja Turkiya gukora Jenoside

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Abadage baremeye bivuze ko abafatanyabikorwa babo babatanze ikindi Niki? Abafaransa mama bo bazemera ko bafashije leta y urwanda kurimbura abatutsi ryari? Iyo umuntu agihakana jenocide burya abonye akanya yakongera

    • Genda wa mwicanyi we!! Ikibazo nuko uvuga nibyo utazi. If you knew the phrase “to kill systematically” you wouldn’t have spurted your word here. Mwari muzi ko mumaze abatutsi ku isi, ariko mwarananiwe kuko Imana ntiyari kwemera ubugome ko bukomeza kuganza. The lest we forget.

  • @ Nziza: Here we go again. Ubushize wari wihishe none biranze! Ngo ” Kagame systematically…?” Your genocidal army had badly lost. What then prevented Kagame’s RPA to kill Hutu, who by the way, (most of them and in their name) had just killed more than One Milion Tutsi? Ese ubwo iyo wivugisha gutyo ukeka ko butashobokaga uretse ko Kagame atari nkamwe nyine? None kubera ikimwaro, ipfunwe no kubebera mwirirwa muvuga double genocide. Mwagombaga gutekereza icyo mwari kuvana mu bunyamaswa mbere yo kubukora! Naho kwibuka abicanyi, well, even Neo-Nazis still remember the Nazis… Icyo muzizq Kagame nta kindi: Yarabatsinze kandi mwari muzi ko muzagumana ubutegetsi nyuma yo kurimbura abatutsi ndetse mushatse kugaruka kwica muvuye muri Congo, RPA ibasangayo iburizamo imigambi yanyu mibisha. Abicanyi muzareke kumukunda rwose abamukunda kandi bamushyigukiye turahari.

Comments are closed.

en_USEnglish