Digiqole ad

œBosenibamwe yasabye urubyiruko gukorera igihugu kurushaho

 œBosenibamwe yasabye urubyiruko gukorera igihugu kurushaho

Goverineri Bosenibamwe yasabye urubyiruko gukoresha imbaraga zabo ku nyungu z’igihugu

Hari mu gikorwa cyo gusibura umugezi wo mu gishanga cya Nyarububa mu kagali ka Mberuka ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé wari waje gufasha abaturage muri iki gikorwa yasabye urubyiruko gukoresha imbaraga zarwo mu kubaka igihugu aho kuzikoresha mu bintu bidafite akamaro nko kunywa ibiyobyabwenge no mu kwiyandarika.

Goverineri Bosenibamwe yasabye urubyiruko gukoresha imbaraga zabo ku nyungu z'igihugu
Goverineri Bosenibamwe yasabye urubyiruko gukoresha imbaraga zabo ku nyungu z’igihugu

Guverineri Bosenibamwe yibukije urubyiruko ko ingufu bafite zigamba gukoreshwa mu buryo bugirira akamaro igihugu, zigakoreshwa mu nzego zitandukanye nko kwiga, gukora akazi kabinjiriza amafaranga no mu zindi nzego ziteza imbere imibereho myiza.

Bosenibamwe yasabye abaturage kurangwa n’isuku haba k’umubiri ndetse n’ aho batuye, abibutsa ko abatuye mu manegeka bagomba kwimuka bagatura k’umudugudu bagasangira n’abandi ibyiza bamaze kugezwaho birimo ibikorwaremezo, amashanyarazi, amashuri n’amavuriro.

Guverineri Bosenibamwe Aime yasabye abaturage kuzabyaza amashanyarazi umusaruro bakihangira imyuga ibinjiriza amafaranga ishingiye kuri ayo mashanyarazi.

Yabasabye kandi kubyara abo bashoboye kurera kuko kubyara abana batateganyirije, bigira ingaruka ku bukungu b’abaturage bafite imbyaro nyinshi.

Yabibukije ko Imana atari yo izabarerera abana ahubwo ko bagomba gukora bakiteza imbere kandi bakirinda kubyara uko bishakiye.

Yabashishikarije kwegera Ibigo nderabuzima bibegereye bakabafasha mu kuringaniza urubyaro.
Ibiganiro byasojwe abaturage bishimye, aho bafashe ijambo bagashimira ubuyobozi bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku byiza badahwema kugezwaho.

Abaturage baboneyeho gusaba Guverineri Bosenibamwe ko yabavuganira ingingo ya 101 yo mu Itegeko nshinga ikazahindurwa bityo Umukuru w’igihugu Paul Kagame agakomeza kubayobora kuko ngo nta wundi bifuza.

Guverineri Bosenibamwe mu muganda wo gusibura uyu mugezi
Guverineri Bosenibamwe mu muganda wo gusibura uyu mugezi

Uwase Joselyne

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • very good governor , nice

  • Intero nimwe murwanda abaturage ntawundi bashaka! Ejubundi naganiriye namwene rugigana arambaza ariko koko Kagame muramukumda mubona yakongera kubayobora? ndamubwira nti nawe nutinda ino uzamukunda ubonye uko akunda abaturage be! Ati nange numva arumuntu udasanze

Comments are closed.

en_USEnglish