Digiqole ad

Burera: Ukuriye ibiro by’ubutaka yatawe muri yombi akekwaho ruswa

 Burera: Ukuriye ibiro by’ubutaka yatawe muri yombi akekwaho ruswa

CIP André Hakizimana, Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo.

Dusabimana Sylidio ukuriye ibiro by’ubutaka mu karere ka burera ari mu maboko ya police y’igihugu aho akurikiranyweho ibyaha byo gutangira ibya Leta ubusa na ruswa nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa police mu ntara y’Amajyaruguru CIP Andre Hakizimana.

CIP Hakizimana Andre,Umuvugizi wa polisi mu ntara y'amajyaruguru yemeje ko Dusabimana Sylidio ari mu maboko ya Police
CIP Hakizimana Andre,Umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyaruguru yemeje ko Dusabimana Sylidio ari mu maboko ya Police

Dusabimana kugeza ubu afungiye kuri station ya police ya Rusarabuye mu karere ka Burera mu gihe iperereza ku byaha akurikiranyweho rigikomeza.

CIP Hakizimana ati:”Akurikiranyweho gutangira ibya Leta ubusa bishobora kuba bifitanye isano na ruswa. Ibyatanzwe ntabwo twabitangaza kugira ngo bitangiza iperereza rigikomeza kugeza ubu.

Mu gihe yaba ahamwe n’iki cyaha cyo gutangira ibya leta ubusa yahanwa n’ingingo ya 643 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ku ihanwa ry’isonera ritemewe n’amategeko.

Iyi ngingo ihanisha usonera binyuranije n’amategeko,utanga ku buntu cyangwa ku gaciro kadakwiriye umutungo wa leta cyangwa uw’ikindi kigo igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri n’ihazabu yikubye kuva ku nshuro ebyiri kugeza ku 10 y’agaciro k’ibyasonewe, ibyatanzwe kubuntu cyangwa ibyatanzwe ku gaciro kadakwiriye cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Naho mu gihe yaba ahamwe na ruswa yahanwa n’ingingo ya 634 ivuga ku gusaba no kwakira indonke kugirango umurimo ukorwe yahanisha igifungo kuva ku myaka 2 kugera ku myaka 5 n’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri 2 kugera ku icumi by’indonke yatanzwe cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Mbene aba nibo batuma ibikuba bicika ngo mu Rwanda barafunga cyaneee.

    Nkuyu koko utamufunze wakora iki ??
    Akanirwe urumukwiye nibyo yariye ataribye bigaruzwe mu mutungo wa leta.
    Umuntu muzima utasaze agurisha umutungo utari uwe !!!

    Aba batuma ibikuba bicika pour rien.

  • bajye babata muri yombi ubundi ko ruswa iribwa n’ibifi bini utwo dufi two ubwo ntituba twatandukiriye? badufunge rwose, meya gitifu bose nimufunge.

  • Munyarwanda we, uzasirimuke umenye KO umuntu aba Ari umwere kugeza ahamijwe icyaha n’inzego z’ubutabera.

  • Miim weee ngaho sirimukana nabo ushyigikiye mwirenze ibya leta…, nzajya mbarindirira muri media mbaseke.

    Nta nyungu y’ubugemu n’ubugwati ndakurahiye.

  • Aha niho bavvuga ko imbwa yiganye inka kwanduza mu rugo irabizira

Comments are closed.

en_USEnglish