Digiqole ad

Tumbouktu ngo izaba yasanwe neza bitarenze Nyakanga

 Tumbouktu ngo izaba yasanwe neza bitarenze Nyakanga

Uyu mujyi wahoze ari ihuriro rukomeye ry’abahanga muri Korowani bo muri Africa

Nyuma y’imyaka itatu abarwanyi bashenye amazu yari abitse inyandik za kera ndetse n’ibirango by’umuco ndetse n’amateka y’Umujyi wa Toumbuktu muri Mali, ubu batangiye kuwubaka no gusana amarimbi ashyinguwemo abanyabwenge b’Abasilamu bagishaka mu misigiti yaho mu binyajana byinshi nyuma ya Yesu Kristu.

Uyu mujyi wahoze ari ihuriro rukomeye ry'abahanga muri Korowani bo muri Africa
Uyu mujyi wahoze ari ihuriro rukomeye ry’abahanga muri Korowani bo muri Africa

Biravugwa ko bitarenze muri Nyakanga uyu mwaka aya mazu akomeye mu mateka y’Africa azaba yarasanywe nk’uko Jeune Afrique yabyanditse.

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bumenyi n’ umuco, UNESCO, ryashyize ariya mazu agize icyo bise “La Ville aux 333 saints” mu birango ndangamurage w’Isi(Patrimoine Mondial).

Hagati ya Mata, 2012 kugeza muri Mutarama 2013, abarwanyi bo mitwe ya Ansar Eddine, Mujao na Aqmi badukiriye ziriya nzu barasahura, baratwika barangije barigendera.

Mu byahiye harimo inyandiko z’agaciro kenshi ku banyamateka biga Africa yo mu bihe by’umwaduko wa Islam muri Africa ndetse n’ukuntu Africa yagiye itera imbere mu myaka yakurikiyeho.

Ku italiki ya 4, Gicurasi, 2012, imva ya Cheikh Sidi Mahmoud Ben Amar, wari ukomeye muri kariya gace guhera mu mpera z’ikinyejana cya XV kugeza mu ntangiriro y’ikinyejana cya XVI yibasiwe na biriya byihebe byo muri Ansar Eddine n’abandi barwanyi twabonye haruguru.

Mu gihe cy’amezi icumi, inzu 14 kuri 16 zari zishyinguwemo abayobozi ba Kisilamu muri Tumbouktu zasenywe burundu na bariya barwanyi.

Ubu hari ikizere ko ziriya nzu zigiye kongera gusanwa maze amateka akongera kwiyandika n’ubwo bwose hari ibitazaboneka kuko iby’umwimerere byamaze kwangirika.

Ku italiki ya 8, Mata umwaka ushize itsinda rigizwe n’abahanga mu mateka ndetse n’abubatsi kabuhariwe bayobowe na UNESCO ryatangiye imirimo yo gusana imva ya Cheikh Sidi El Mikki.

Ibi bikorwa byafashije abatuye Tumbouktu gushyira hamwe bakubaka umujyi bahuriyeho mu mateka yabo bityo bakihesha agaciro bari barambuwe n’inkozi z’ibibi zasenye inzu z’abakurambere babo.

Ubu imirimo yo gusana igeze kure kuko ubu byibura imisigiti itatu muri 14 yasenywe yamaze gusanwa neza ariko akazi karacyakomeje.

Intego nyamukuru ni uko bitarenze muri Nyakanga uyu mwaka imirimo yo kubaka igomba kuba yarangiye kugira ngo imvura itazasanga batararangiza imirimo.

Abaturage baza gusura ariya mazu buri wa Mbere, uwa Kane, no kuwa Gatanu kandi iyi minsi bayita iminsi yera(holy days).

Hari abavuga ko Tumbouktu ariho hubatswe Kaminuza ya mbere ku Isi n’ubwo hari n’abandi bavuga ko Kaminuza ya mbere yubatswe ku Isi ari iyo muri Alexandria mu Misiri.

Izi nyandiko zabaga zanditseho amategeko yagenga Tumbouktu
Izi nyandiko zabaga zanditseho amategeko yagenga Tumbouktu
Imirimo yo gusana imisigiti imwe n'imwe yararagiye indi igeze kure
Imirimo yo gusana imisigiti imwe n’imwe yararangiye indi igeze kure

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibi birababaje, abanyafurika dukwiriye kujijuka, tgakunda kandi tugasigasira amateka n’umuco wacu. Kubona abantu ngo ni uko hari ibyo batumvikanaho muri politiki abantu bagasenya amateka y’ibinyejana bingana kuriya? Nta nyungu bibazanira, ni ukureba hafi bikabije. Nta gukemura ikibazo utera ikindi.

Comments are closed.

en_USEnglish