Digiqole ad

Ku Isi hari ahantu hari ‘amanegeka’ atangaje

 Ku Isi hari ahantu hari ‘amanegeka’ atangaje

Kubaka umudugudu mu kirunga gishobora kuruka bisaba gushirika ubwoba cyane

Ku Isi hariho ahantu ushobora kureba ukibaza byinshi ku bahatuye, bitewe n’imiterere yaho igaragarira umuntu ko igoye ndetse. Hari aho abaturage bagiye bubaka inzu z’ibyatsi hagati mu kirunga kimaze igihe kitaruka, ariko kitarazimye ku buryo isaha n’isaha cyakongera kikaruka.

Hari abubatse umudugudu munsi y’urutare runini cyane ku buryo umutingito uje nta wasigara, n’abandi benshi bagiye bubaka ahantu hatangaje cyane bitewe n’aho ariho.

Reba amafoto ya Mailonline yerakana ukuntu abantu bashize ubwoba:

Kubaka umudugudu mu kirunga gishobora kuruka bisaba gushirika ubwoba cyane
Kubaka umudugudu mu kirunga gishobora kuruka bisaba gushirika ubwoba cyane. Aha ni muri Philippines
Aba bubatse mu rubavu rw'ibuye rinini kandi hafi y'ikiyaga. Buriya haje umwuzure byagenda gute?
Aba bo mu Bugereki bubatse mu rubavu rw’ibuye rinini kandi hafi y’ikiyaga. Buriya haje umwuzure byagenda gute?
Inzu zakorogoshowe mu mabuye manini mu gihugu cy'Ubuhinde.
Inzu zakorogoshowe mu mabuye manini mu gihugu cy’Ubuhinde.
Abatuye hano bahisemo kubaka mu rubura mu Kirwa  gikonja cyane cya Groenland
Abatuye hano bahisemo kubaka mu rubura mu Kirwa gikonja cyane cya Groenland
Umudugudu wubatse mu musenyi mwishi muri USA
Umudugudu wubatse mu musenyi mwishi muri USA
Muri Mali hari ahantu bubatse amazu atangaje ahantu hatangaje
Muri Mali hari ahantu bubatse amazu atangaje ahantu hatangaje
Muri Norvege hari aho bubatse hafi y'uruzi, umuntu yakwibaza uko byagenda haje umwuzure
Muri Norvege hari aho bubatse hafi y’uruzi, umuntu yakwibaza uko byagenda haje umwuzure
Aha ni mu gihugu cy'Ubutaliyani
Aha ni mu gihugu cy’Ubutaliyani
Hari n'abatuye mu nzu za Nyakatsi mu gishanga, ni mu Butaliyani
Hari n’abatuye mu nzu za Nyakatsi mu gishanga, ni mu Butaliyani
Urebye ntiwamenya ko munsi y'ibi birundo habamo abantu. Ni mu majyepfo ya Australia
Urebye ntiwamenya ko munsi y’ibi birundo habamo abantu. Ni mu majyepfo ya Australia
Amanegeka nk'aya ateje akaga
Amanegeka nk’aya ateje akaga! Aha ni mu Kirwa cya St Helena
Iri buye rihiritswe n'umutingito ubanza nta nzu yasigara ihagaze mu mudugudu
Iri buye rihiritswe n’umutingito ubanza nta nzu yasigara ihagaze mu mudugudu

UM– USEKE.RW

 

10 Comments

  • ndumiwe! Isi yose burya ni imwe kbs. Nyarusange!!!

  • Aba nta REMA bagira kabisa.

  • Yewe sinkivuye mu Rwanda pe ndabona harabo turuta bo mubihugu byateye imbere

  • Hahah iyi nkuru iranyemeje kabisa.niyo mpamvu umuseke ari website imwe itunganye mu rwanda.mutumye ntembera isi ntavuye aho nicaye.aba bo batuye mwene aho sinzi icyabamaze ubwoba kabisa

  • Sakwe sakwe!
    Uti ‘Soma”
    Nzapfa nzakira ntabwo mbizi!

  • UBUNDI AMANEGEKA MABI ABA MU MUFUKA! ICYAMPA AMAFARANGA NGO UREBE KO KU MISOZI YA JALI NA MONT KIGALI NTAHUBAKA IMIDUGUDU ABANTU BAGASHIKA!!!

  • Mujyanama, sha uvuze ukuri wampay’inka. Amanegeka mabi ni mumufuka.

  • Ijambo “Amanegeka” mu Rwanda bapfa kurikoresha uko ritari barimo batera abantu ubwoba kandi atari ngombwa.

    Aho gutura ntabwo hashobora kuba mu “manegeka” mu gihe uhatuye we abona ko nta kibazo afite kandi n’ibimukikije ntacyo bipfa nawe.

    Kubona bimura abantu batuye mu “birwa” byo mu kiyaga hano mu Rwanda bitwaza ngo batuye mu manegeka ubona bishekeje cyane. Abazungu iyo babibona baraduseka cyane. Mu birwa niho hantu heza habaho mu gutura, none ngo abantu nibavemo.! Kereka niba ari amayeri yo kugira ngo abahatuye nibavamo hajyemo abaherwe bahiyubakire.

  • Sibwera@ baherutse kwimura abaturage mukirwa cyikiyaga cya burera. kubahakura ntaribi ririmo Kubera ko wabonye ko barikububakira umudugudu bazibonamo ,hafi yamashuri ,amavuriro nibindi bikorwa remezo.ahubwo icyo nakwemeranya nawe nuko reta yabaha abashoramali bakahubaka hotel hakaba nyaburanga naho amayeri uvuga ntayo sinzi niba hariya uhazi ! bari babayeho nabi.

  • imana niyirinda wowe mubona bigoye kuhatura ark harabanyuze murakoze duhamakuru.

Comments are closed.

en_USEnglish