![Digiqole ad](http://ar.umuseke.rw/wp-content/uploads/2019/12/tigo.gif)
Ku Isi hari ahantu hari ‘amanegeka’ atangaje
![Ku Isi hari ahantu hari ‘amanegeka’ atangaje](https://ar.umuseke.rw/wp-content/uploads/2015/04/1361AA3F000005DC-3050646-image-a-26_1429786289013.jpg)
Kubaka umudugudu mu kirunga gishobora kuruka bisaba gushirika ubwoba cyane
Ku Isi hariho ahantu ushobora kureba ukibaza byinshi ku bahatuye, bitewe n’imiterere yaho igaragarira umuntu ko igoye ndetse. Hari aho abaturage bagiye bubaka inzu z’ibyatsi hagati mu kirunga kimaze igihe kitaruka, ariko kitarazimye ku buryo isaha n’isaha cyakongera kikaruka.
Hari abubatse umudugudu munsi y’urutare runini cyane ku buryo umutingito uje nta wasigara, n’abandi benshi bagiye bubaka ahantu hatangaje cyane bitewe n’aho ariho.
Reba amafoto ya Mailonline yerakana ukuntu abantu bashize ubwoba:
![Kubaka umudugudu mu kirunga gishobora kuruka bisaba gushirika ubwoba cyane](https://i0.wp.com/www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2015/04/1361AA3F000005DC-3050646-image-a-26_1429786289013.jpg?resize=761%2C600)
![Aba bubatse mu rubavu rw'ibuye rinini kandi hafi y'ikiyaga. Buriya haje umwuzure byagenda gute?](https://i0.wp.com/www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2015/04/27DC404100000578-3050646-Hidden_behind_a_rock_This_tiny_settlement_is_concealed_from_the_-a-27_1429789551098.jpg?resize=600%2C611)
![Inzu zakorogoshowe mu mabuye manini mu gihugu cy'Ubuhinde.](https://i0.wp.com/www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2015/04/27DC40A000000578-0-image-a-77_1429705243709.jpg?resize=800%2C558)
![Abatuye hano bahisemo kubaka mu rubura mu Kirwa gikonja cyane cya Groenland](https://i0.wp.com/www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2015/04/27DC4F2A00000578-0-image-m-96_1429705764094.jpg?resize=800%2C486)
![Umudugudu wubatse mu musenyi mwishi muri USA](https://i0.wp.com/www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2015/04/27DC501700000578-0-image-m-87_1429705615455.jpg?resize=800%2C485)
![Muri Mali hari ahantu bubatse amazu atangaje ahantu hatangaje](https://i0.wp.com/www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2015/04/27DC50C800000578-0-image-a-90_1429705647634.jpg?resize=800%2C533)
![Muri Norvege hari aho bubatse hafi y'uruzi, umuntu yakwibaza uko byagenda haje umwuzure](https://i0.wp.com/www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2015/04/27DC53F500000578-0-image-a-101_1429705962857.jpg?resize=800%2C533)
![Aha ni mu gihugu cy'Ubutaliyani](https://i0.wp.com/www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2015/04/27DC3F5B00000578-0-image-m-78_1429705251033.jpg?resize=732%2C600)
![Hari n'abatuye mu nzu za Nyakatsi mu gishanga, ni mu Butaliyani](https://i0.wp.com/www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2015/04/27DC51DF00000578-0-image-a-88_1429705637531.jpg?resize=800%2C518)
![Urebye ntiwamenya ko munsi y'ibi birundo habamo abantu. Ni mu majyepfo ya Australia](https://i0.wp.com/www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2015/04/27DC3B5A00000578-0-image-a-44_1429704696423.jpg?resize=800%2C536)
![Amanegeka nk'aya ateje akaga](https://i0.wp.com/www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2015/04/27DC3C7A00000578-0-image-a-56_1429705034273.jpg?resize=800%2C532)
![Iri buye rihiritswe n'umutingito ubanza nta nzu yasigara ihagaze mu mudugudu](https://i0.wp.com/www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2015/04/27DC3BDE00000578-0-image-a-72_1429705201737.jpg?resize=800%2C535)
UM– USEKE.RW
10 Comments
ndumiwe! Isi yose burya ni imwe kbs. Nyarusange!!!
Aba nta REMA bagira kabisa.
Yewe sinkivuye mu Rwanda pe ndabona harabo turuta bo mubihugu byateye imbere
Hahah iyi nkuru iranyemeje kabisa.niyo mpamvu umuseke ari website imwe itunganye mu rwanda.mutumye ntembera isi ntavuye aho nicaye.aba bo batuye mwene aho sinzi icyabamaze ubwoba kabisa
Sakwe sakwe!
Uti ‘Soma”
Nzapfa nzakira ntabwo mbizi!
UBUNDI AMANEGEKA MABI ABA MU MUFUKA! ICYAMPA AMAFARANGA NGO UREBE KO KU MISOZI YA JALI NA MONT KIGALI NTAHUBAKA IMIDUGUDU ABANTU BAGASHIKA!!!
Mujyanama, sha uvuze ukuri wampay’inka. Amanegeka mabi ni mumufuka.
Ijambo “Amanegeka” mu Rwanda bapfa kurikoresha uko ritari barimo batera abantu ubwoba kandi atari ngombwa.
Aho gutura ntabwo hashobora kuba mu “manegeka” mu gihe uhatuye we abona ko nta kibazo afite kandi n’ibimukikije ntacyo bipfa nawe.
Kubona bimura abantu batuye mu “birwa” byo mu kiyaga hano mu Rwanda bitwaza ngo batuye mu manegeka ubona bishekeje cyane. Abazungu iyo babibona baraduseka cyane. Mu birwa niho hantu heza habaho mu gutura, none ngo abantu nibavemo.! Kereka niba ari amayeri yo kugira ngo abahatuye nibavamo hajyemo abaherwe bahiyubakire.
Sibwera@ baherutse kwimura abaturage mukirwa cyikiyaga cya burera. kubahakura ntaribi ririmo Kubera ko wabonye ko barikububakira umudugudu bazibonamo ,hafi yamashuri ,amavuriro nibindi bikorwa remezo.ahubwo icyo nakwemeranya nawe nuko reta yabaha abashoramali bakahubaka hotel hakaba nyaburanga naho amayeri uvuga ntayo sinzi niba hariya uhazi ! bari babayeho nabi.
imana niyirinda wowe mubona bigoye kuhatura ark harabanyuze murakoze duhamakuru.
Comments are closed.