Digiqole ad

Umugabo wari watorotse Gereza ya Mpanga yafatiwe i Kigali

 Umugabo wari watorotse Gereza ya Mpanga yafatiwe i Kigali

Uyu ni we Claude Hakizimana wari watorotse (Net Foto)

Umugabo witwa Claude Hakizimana wari ufungiwe ubwicanyi muri Gereza ya Mpanga mu Karere ka Nyanza yatorotse gereza tariki ya 21 Mata 2015, gusa mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa gatanu tariki 24, umuyobozi w’Urwego rushinzwe amagereza yatangarije Umuseke ko yamaze gufatwa.

Uyu ni we Claude Hakizimana wari watorotse (Net Foto)
Uyu ni we Claude Hakizimana wari watorotse

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe amagereza (RCS), Gen. Maj. Paul Rwarakabije yabwiye Umuseke ko uyu mugabo yafatiwe mu mujyi wa Kigali, ahitwa mu Gakinjiro.

Uyu mugabo yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 kubera icyaha cy’ubwicanyi muri 2007, aza gufungirwa muri Gereza ya Nyarugenge ariko aratoroka muri 2011, aza gufatwa nibwo yoherejwe muri Gereza ya Mpanga.

Amakuru avuga ko uyu mugororwa ukomoka mu karere ka Ngororero, ku wa kabiri tariki ya 21 Mata yatorotse ubwo yajyanwaga ku bitaro by’i Nyanza gukurwa amenyo, aza guca mu rihumye abashinzwe kurinda imfungwa, ahita aburirwa irengero.

NKUNDINEZA Jean Paul
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Iryo toroka rya hato na hato ntibyumvikana rwose! Kabiri kabiri mu rugo rw’umugabo…

  • Ariko nanubu ntabwenge bagira ntamikino ntaho ushobora gucikira waramenye amaraso

    • murashyuhaaa, wagirango i rwanda niho haba abantu bafungiwe kwica gusa! ngo abo gutoroka bihiira se n’abameze bate??
      rwanda, igihugu gifunze inzira karengane nyinshi kw’isi

  • Bamujyanye se Guantanamo

  • Ariko rero arasa na Balotelli iyo atorokera London bari kwibeshya bakadufatira umu joueur…

  • Uru rugabo nirwa nyarubwana…, ikintu gitoroka kikajya MUGAKINJIRO raaaa ubu nkiyo cyitsimba za Cyabingo, Mulinja, Nyabinkenye ,….ahantu nkaho batayokaaaa cg kigashumura kikigira mu kindi gihugu !!!!!

    Ubu imigeri imugeze ku buce nka moto.
    Baramukubita mabuso ntazavamo ndakurahiye !!!

  • Oya nibashaka bamwice ubuse ataniye nawawundi wirukanywe irwamagana agahungira ikiramuruzi?ahubwo barebe neza ashobora kuba arwaye mumutwe!Mugacyinjiro koko?cg yagirango bamusubize 1930?igiçucu nzi benshi batorotse mumagereza kandi ubu bariho neza hanze naho ikindi cyirimo kubwejanga ahongaho.

  • Congs to the Opns Dept RCS

    • Mutangiye gusobanuka. gusa….(Imyambaro yanyu isa n’iya ba homeguards)

  • karorero uvuga imyambaro sinzi ibyurimo kuko agaciro urakiha ntugahabwa nibigutwikiriye my bro, nawe witwa bitchass , ugize ngo igihugu gifunze inzirakarengane? ntasoni, umaze guhaga none uravuze abantu bararara bacunze umutekano wowe usura muburiri wasanga waranahawe matoro ngo urwanye nyakatsi muburiri, mitueli ngiyo , education fo all, abandi bararara biga ibyateza igihugu imbere , none ngo inzirakarengane, hari uwisobanuye agatsinda nta tahe?, askyi weeee , uzabyare abana babe abacamanza beza bizadufasha, abandi bazage muzindi nzego maze ushire agahinda.

  • congs RCS nabandi nibashaka bizane kuko nubundi bafunzwe mumitima yabo,

  • Iki kivunamuheto iyobatagifata cyari kuzakora ishyano nkirya wawundi wamaze abantu mu Byimana.Bagifungane amapingu kugeza igihe cyakatiwe kigeze!!

  • Murasekeje sanaaaa

  • ahubwo se bamufashe ntawundi arica? arareba nabi aragahura n’Imana.

    Mugani bamufungane amapingo by’iteka ryose.

Comments are closed.

en_USEnglish